Digiqole ad

MVP w’i Burundi yasinyiye Rayon ariko ashobora kutagaruka mu Rwanda

 MVP w’i Burundi yasinyiye Rayon ariko ashobora kutagaruka mu Rwanda

Rayon sports yasinyishije imbanzirizamasezerano umukinnyi wo hagati wa Vital’O FC, Shasir Nahimana. Ariko nkuko amakuru agera ku Umuseke abyemeza, uyu musore ashobora kutagaruka mu Rwanda. Vital’O yemeza ko hari amakipe abiri yo mu Rwanda amushaka.

Shasir Nahimana yamaze kumvikana na Rayon Sports nubwo kuyizamo bitaraba
Shasir Nahimana yamaze kumvikana na Rayon Sports nubwo kuyizamo bitaraba

Tariki 24 Nyakanga 2016, nibwo Rayon sports yumvikanye n’umurundi ukina hagati mu ikipe y’igihugu Intamba mu rugamba, Shasir Nahimana ukinira Vital’O y’i Burundi ndetse watowe nk’umukinnyi wahize abandi (MVP) mu mwaka w’imikino ushize i Burundi.

Uyu musore yemereye Rayon sports kuzayikinira imyaka ibiri, agahabwa ibihumbi 10 500 $ bya ‘recruitement’, akajya ahembwa 350 000 frw. Gusa mbere yo kugira icyo ahabwa, Nahimana yasabwe gusubira i Burundi kuzana ibyangombwa, n’urwandiko rumwemerera gukinira indi kipe (release letter).

Ubuyobozi bwa Vital’O FC buvuga ko aya mafaranga ari make, kandi ngo nabo bashobora kuyaha Shassir.

Amakuru ava i Burundi avuga ko hari indi kipe yo mu Rwanda, bivugwa ko ari APR FC, yiteguye gufasha Vital’O kugumana Nahimana ngo ataza mu Rwanda. Bivugwa ko iyi kipe izasinyisha uyu musore, ikamutiza muri Vital’O FC.

 

APR FC irabihakana

Umuvugizi wa APR FC Kazungu Claver yabwiye Umuseke ati: “Sinumva impamvu gahunda za Rayon sports no kugura abakinnyi bazivangamo APR, twe ntitugura abanyamahanga Ntibishoboka rwose. Ese kuki mutumva ko Vital’O nayo ifite amafaranga yo kugumana umukinnyi wabo? 10 500 $ ni menshi ku buryo kugira ngo Vital’O iyabone byasaba ubufasha bwa APR? Ntibishoboka.  Si ubwa mbere Vital’O yimanye umukinnyi, sinzi n’impamvu APR yabizamo.”

Umuyobozi wa Vital’O FC Benjamin Bikorimana avugana n’Umuseke yahakanye amakuru avuga ko APR FC ishaka gufasha Vital’O mu kugumana.

Amasezerano na Shasir yararangiye, tugomba kongera kumwegera tukumvikana. Gusa numvise ko hari amakipe abiri yo mu Rwanda amushaka. Imwe muri ayo makipe bamaze kumvikana, ariko ibyo bamwemereye numva natwe twabimuha, icyo dusabwa ni ukuganira n’umukinnyi nta kindi.

Amakuru avuga ko APR FC ishaka kumugura ikamudutiza byo si byo. Ni ibuhuha bidafite ishingiro.”- Benjamin Bikorimana

Si ubwa mbere Vital’O FC igumanye umukinnyi wifuzwaga mu Rwanda, mu 2006 rutahizamu Selemani Yamin Ndikumana yumvikanye na APR FC, yemererwa miliyoni umunani za recruitement, ariko Vital’O yemera kuyarenza ariko akaguma i Burundi.

Vital'O ishobora kugumana Shasir wari wumvikanye na Rayon Sports
Vital’O ishobora kugumana Shasir wari wumvikanye na Rayon Sports

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Ko tutagihahirana ibiribwa se abakinnyi bo bazabaduha ra?
    Ohhh Burundiiiiiiiiii

  • Hhhhh!Wasanga Ibikona bibikoze byo nta roho bigira da!

  • APR FC mbona yabikora kugira ngo bitazababangamira muri shampiyona itaha! None se abantu ntibazi ibyabaye kuri Mubumbyi ejobundi? None se ubu Usengimana Faustin arakina? Ikibabaje gusa ni uko iyi kipi ikora ibi byose mu misoro y’Abanyarwanda, naho ubundi niba yari ifite nka Moise Katumbi utanga izo noti ntacyo byari kuba bitwaye…

  • Ariko muri abanyamatiku mwabaga bo mwe,ngo hari amakuru avugako APR FC ishaka kumugura ngo Rayon itamubona,!!!!!!!!!!!!!muduhe Source yayo se

  • APR FC kuki muhora muyitinya gahunda yayo nugukinisha abakinnyi baba nyarwanda kandi ishaka abanyamahanga ntiyazana abaciritse nkuwo. Niyompamvu yabarekeye rwatubyaye kuko mwamutsindanye ibitego 5 byose ari muri central defence kandi bivugwa ko akomeye basanze nawe aciriritse mukugarira baramubarekera. Ahubwo mwumvikane na Vitalo muyiheho make

  • We wiyise Musore uri umuswa cyane hamwe nawe uvugango amafr APR ikoresha ava mumisoro twe nkabashyigikiye ikipe yacu APR dukora kumishahara yacu ikipe ikabaho kdi neza ntabwo turangwa nurusaku nkurwababeshya ngo bakunda Gasenyi ntimukatuzane mubibazo byanyu twe dushatse umunyamahanga ntabwo twarwanira umukinnyi namwe rwose kuko muraciriritse nabo mugura baraciriritse kdi namwe murabiziko iyo tuguze abanyamahanga mumara imyaka 10 ntagikombe gikomeye gikinirwa hano mu Rwanda mubona mureke amatiku yanyu yabokamye

    • @ Bosco, nonese uravuga ngo mukora mu mishahara yanyu, RDF plates mbona ku modoka APR ikoresha nayo urayihakana? ni ikipe ya minadeff ureke kubeshya ngo imishahara, kandi urabizi ko ntacyo bakubaza iyo bashaka kugura umukinnyi. iby’abanyamahanga bireke kuko uwo mwise Ruhinda Farouk (Sentongo) uzi neza ko nta byangombwa by’ubunyarwanda yigirira.

  • Ariko iyondirimbo muharaye yitwa imisoro y,abanyarwanda twebwe APR n,abakunzi bayo ntiturabanyarwanda? Imisoro ikoreshwa kurera abana mu academy, akaba ntamukino ubamugihugu APR itagiramo ikipe akamaro k,imisoro ni akahe karenze ako? Esemwibukako bariya bana biga umupira banishyurirwa amashuri?

    • @ Mugabe Eric

      Harya iyo academy imaze iki niba APR FC itarenga umutaru mu rwego rwa Africa n’ikipe y’igihugu ikaba ari iyo ijana na mirongo ku rutonde rwa FIFA?

  • Ahubwo mwakwisuganya namwe mukadufasha mutyo,hari imyaka 10 yashira tudatanga abakinnyi beza muri ayomahanga?ubwo gutukana nibyo byaduteza imbere koko?

  • @ Bosco

    Ahubwo ni wowe muswa cyane niba utazi ko amafranga APR FC ikoresha ava mu misoro y’Abanyarwanda kuko ava mu ngengo y’imari ya MINADEF. Ariko icyo sicyo kibazo niba yakoreshwaga neza, ikipe igakomera igahangana na za TP Mazembe u Rwanda rugatera indi ntambwe mu rwego rwa Africa. Akoreshwa rero nabi kuko ari uguhangana na Rayon Sports(ikipe rukumbi itunzwe n’abafana mu Rwanda ubyemera utabyemera), bigasubiza umupira inyuma aho kuwuzamura.

  • Izagure abanyarda bose b’abahanga inabatoze gusa ijye ibakinisha. Nkubu ntubona ko ba Mubumbyi na Hegman basubiye inyuma cyane koko?

  • iyomuyireke izapfa ari sitari adomisire biyimariyikise guhora ishaka gutsikamira andi makipe gusa apr na reyon ntibizasohoka rekaturebe ahobazagera maze tuzarebe ubushize ntiyatashye rugikubita yihorere noneho icyonzicyo tuzayisiga kurugo ururinze mbivuze kare sawa tuzarebaubwobukaka bwabo biratana

Comments are closed.

en_USEnglish