Tags : #Burundi

 Min. Mukantabana yasabye abegereye inkambi ya Mahama kubanira neza Abarundi

*Impunzi ngo zigomba kubaha buri Munyarwanda wese zikamufata nk’umuntu uzicumbikiye, *Abaturage na bo begereye inkambi ya Mahama bagomba kumenya ko impunzi ari abashyitsi babo. Mahama – Mu nkambi y’impunzi z’Abarundi nyuma y’amakimbirane ya hato na hato hagati yazo n’abaturage baturiye inkambi, Minisitiri Mukantabana Seraphine ufite impunzi mu nshingano yazibwiye ko zigomba kumenya ko zitari hejuru […]Irambuye

Tanzania ntizongera kwakira impunzi zihunga mu kivunge zo mu Biyaga

*Iki gihugu ngo ntikizongera no gutanga ubwenegihugu ku bantu benshi b’impunzi. Leta ya Tanzania yatangaje ko yahagaritse kwakira impunzi zihunga mu kivunga zikomoka mu bihugu byo mu biyaga bigari kubera ko nta mpamvu zibangamiye umutekano zatuma abo bantu bahunga bakajya kubaho nk’impunzi muri iki gihugu. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, muri Tanzania Mwigulu Nchemba, yavuze ibyo mu […]Irambuye

U Burundi bugiye gukura ingabo zabwo muri Somalia, icyemezo bamwe

Umuvugizi wa Leta y’u Burundi Willy Nyamitwe yanditse kuri Twitter ko ingabo z’u Burundi ziri muri Somalia zigiye gucyurwa kuko Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi wabafashaga kwishyura imishahara wafashe umwanzuro wo kutazongera gucisha amafaranga mu kigega cya Leta. Ibi ngo bigaragaza kutizera Leta bityo  ikaba yafashe umwanzuro wo gucyura ingabo zayo. Umwe mu basirikare bakuru mu ngabo […]Irambuye

“Aho gutaha nofuma nkajya mu ruzi rw’Akagera kakamira” – Umwe

Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe ziravuga ko zititeguye gutaha igihe cyo Perezida Pierre Nkurunziza atarekuye ubutegetsi ngo hajyeho inzibacyuho, kuri bamwe ngo aho gusubira iwabo “bajya mu ruzi rw’Akagera rukabatwara”, mu Burundi ngo umutekano nturagaruka nk’uko byemezwa n’Ubuyobozi bw’inkambi. Bigirimana yaganiriye n’Umuseke umusanze aho bafatira ibyo kurya bibamaza ukwezi. […]Irambuye

Rwanda/Burundi: Imbonerakure ntizicyemerera Abarundi kurema isoko rya Nyaruguru

*Umurundi wambutse mu Rwanda iyo afashwe n’Imbonerakure ahohoterwa kimwe n’Umunyarwanda wambutse ajya i Burundi. Abaturage bo mu karere ka Nyaruguru ku gice cyegereye umupaka w’U Burundi n’abo mu Ntara ya Kayanza ku gice cyegereye u Rwanda bari batunzwe n’imibarinire yabo mu bucuruzi n’imigenderanire. Baremeza ko ubu ibintu bimeze nabi nyuma y’uko uruhande rw’U Burundi noneho […]Irambuye

Burundi: Abunganira imiryango y’abaguye mu mvururu bashyikirije ICC ibirego bishya

Umunyamategeko uhagarariye imiryango y’abaguye mu mvururu zabaye mu gihugu cy’u Burundi yatangaje ko we na bagenzi be bunganira iyi miryango bashyikirire Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) kugira ngo bahabwe ubutabera bw’ababo baburiye ubuzima bwabo muri iyi midugararo yadutse muri Mata 2015. Muri Mata, I Hague, aho uru rukiko rukorera, rwatangaje ko rutangiye isuzuma ry’ibanze nyuma y’aho […]Irambuye

Burundi: Nkurunziza aziyamamaza ubuziraherezo mu itegeko nshinga rishya

Mu gihugu cy’U Burundi, Minitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu no kubaka gukunda igihugu, mu nama yagiranye n’amashyaka yemewe muri icyo gihugu, tariki ya 11 Ukwakira 2016, i Gitega bemeje ko Itegeko Nshinga rivugururwa rigaha amahirwe Perezida Pierre Nkurunziza yo kwiyamamaza ubuziraherezo. Imyanzuro y’iyi nama yari yagizwe ibanga, ariko iza gusohoka mu kinyamakuru kibogamiye ku butegetsi […]Irambuye

U Burundi bwiteguye kuva mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha

Leta y’u Burundi yatangaje ko icyo gihugu cyiteguye kuva mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) bitewe n’ibirego bishinjwa abayobozi bakuru. Uyu mwanzuro w’U Burundi ije nyuma y’amezi atandatu Umushinjacyaha muri ICC atangaje ko azakora iperereza ku mvururu zabaye muri iki gihugu zikagwamo abantu benshi. Visi Perezida w’u Burundi, Gaston Sindimwo yagize ati “Twiteguye kwirengera ingaruka zo […]Irambuye

en_USEnglish