Digiqole ad

Burundi: Abunganira imiryango y’abaguye mu mvururu bashyikirije ICC ibirego bishya 55

 Burundi: Abunganira imiryango y’abaguye mu mvururu bashyikirije ICC ibirego bishya 55

Kuva muri Mata 2015, mu Burundi habarwa abantu benshi bishwe

Umunyamategeko uhagarariye imiryango y’abaguye mu mvururu zabaye mu gihugu cy’u Burundi yatangaje ko we na bagenzi be bunganira iyi miryango bashyikirire Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) kugira ngo bahabwe ubutabera bw’ababo baburiye ubuzima bwabo muri iyi midugararo yadutse muri Mata 2015.

Kuva muri Mata 2015, mu Burundi habarwa abantu benshi bishwe
Kuva muri Mata 2015, mu Burundi habarwa abantu benshi bishwe

Muri Mata, I Hague, aho uru rukiko rukorera, rwatangaje ko rutangiye isuzuma ry’ibanze nyuma y’aho imiryango 60 yo mu gihugu cy’u Burundi barushyikirije ibirego bifashishije abanyamategeko.

Umwe mu banyamategeko batatu bunganira imiryango y’abaguye mu mvururu zadutse mu Burundi, Bernard Maingain yatangaje ko ubu bashyikirije Umushinjacyaha wa ICC ibindi birego 55 bishya. Mu kwezi gushize, uyu muyamategeko yari yatangarije IBTimes UK dukesha iyi nkuru ko itsinda rye bafite ibirego 110.

Avuga ko we n’itsinda rye biyemeje guhangana n’aka karengane kakorwe Abarundi. Ati “ Umubare w’imiryango itegamiye kuri Leta ugaragaza abantu 200. Ni itsinda ryiyemeje kurwanya umuco wo kudahana mu Burundi.”

Aba banyamategeko ariko bakoze ibi mu gihe leta y’u Burundi iherutse gutangaza ko yikuye mu bihugu bikorana n’uru rukiko mpuzamahanga rwashyiriweho guhana ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

N’ubwo ICC yari yatangaje ko yatangiye isuzuma ry’ibanze ku birego byatanzwe mbere, uru rukiko ntirwigeze rutangiza ku mugaragaro iperereza.

Umunyamategeko w’imiryango itegamiye kuri Leta, avuga ko amashyaka atavuga rumwe na Leta yahisemo kwitabaza ICC kuko batari bizeye ubutabera bw’u Burundi.

Maingain avuga ko nyuma yo kwiyambaza ICC, aya mashyaka yokejwe igitutu. Ati “ Imiryango itegamiye kuri Leta yahakanye guceceka no guhagarika kabone n’ubwo Leta y’u Burundi izakomeza gutera ubwoba abanyamategeko bunganira iyi miryango.”

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch utangaza ko kuva imvururu zatangira mu gihugu cy’u Burundi, muri Mata 2015, abantu benshi bakorewe iyicarubozo, abandi bakicwa, bamwe bafatawa ku ngufu n’ababuriwe irengero.

Ibtimes.co.uk

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Uwo Maingain nabakorana nawe turabazi kandi tuzuruhande babogamiyeho.Ahubwo twibazimpamvu ubutegetsi bw’u Burundi butatanze impapuro mpuzamahanga zogutamuri yombi abobakomeje guterimvururu mu gihugu.

Comments are closed.

en_USEnglish