Digiqole ad

Burundi: Nkurunziza aziyamamaza ubuziraherezo mu itegeko nshinga rishya

 Burundi: Nkurunziza aziyamamaza ubuziraherezo mu itegeko nshinga rishya

Perezida Pierre Nkurunziza, ubuziraherezo mu Burundi

Mu gihugu cy’U Burundi, Minitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu no kubaka gukunda igihugu, mu nama yagiranye n’amashyaka yemewe muri icyo gihugu, tariki ya 11 Ukwakira 2016, i Gitega bemeje ko Itegeko Nshinga rivugururwa rigaha amahirwe Perezida Pierre Nkurunziza yo kwiyamamaza ubuziraherezo.

Perezida Pierre Nkurunziza, ubuziraherezo mu Burundi
Perezida Pierre Nkurunziza, ubuziraherezo mu Burundi

Imyanzuro y’iyi nama yari yagizwe ibanga, ariko iza gusohoka mu kinyamakuru kibogamiye ku butegetsi buriho nk’uko urubuga rwa RFI rubivuga.

Imyanzuro y’iyo nama igaragaza ubwumvikane busesuye ku banyepolitiki bose bemewe mu Burundi, mu gukora impinduka ku Itegeko Nshinga mu rwego rwo kwemerera Perezida Pierre Nkurunziza kuziyamamariza kuyobora u Burundi inshuro zose azifuza.

Aya masezerano yasinywe hagati y’ishyaka CNDD-Fdd n’amashyaka 22 yemewe mu Burundi ariko yiyita ko atavuga rumwe na Leta mu buryo bwa Demokarasi.

Gusa ayo masezerano yari yagize rwihishwa kuko Leta yashakaga ko ayo masezerano abanza gusinywaho n’andi mashyaka atari mu nama i Gitega.

Umwe mu bari mu nama avuga ko ibyo byumvikanyweho bisa n’ibyamaze gufatirwa umwanzuro, kuko ngo abanyepolitiki bose bemewe i Bujumbura bumvikanye kuvugurura itegeko nshinga mu biganiro byatangijwe na Leta.

Ibyo biganiro ntibirarangira, ariko Perezida wa Komisiyo ibitegura avuga ko abaturage bifuje gufungura ingufuri ishyira urubibi kuri manda ntarengwa ebyiri kuri Perezida Nkurunziza.

Ubu bwumvikane bw’amashyaka bushobora kongera guteza imvururu mu Burundi, dore ko abanyepolitiki babwemeje bifuza ko n’Umuhuza mu bibazo b’Abarundi, Benjamin Mkapa agomba gukorera imishyikirano mu Burundi agafatanya n’Urwego rwashyizweho rushinzwe guhuza Abarundi imbere mu gihugu.

Aya masezerano aha Perezida Nkurunziza kuba Perezida ubuzima bwe bwose nabishaka, abatavuga rumwe na Leta bahunze igihugu bavuga ko baziyambaza inkiko.

Kuri Agathon Rwasa, utakigira ishyaka abarizwamo, yemeye gusinya ku nyandiko yamagana ayo masezerano ku giti cye. Yasinye ku ngingo yamagana ko mu Burundi nta rubuga rwa Politiki ruhaba, avuga ko amasezerano yabaye arebwa gusa n’amashyaka yemewe na Leta.

RFI

UM– USEKE.RW

21 Comments

  • No mu Rwanda dufite amashyaka yiyita ko atavuga rumwe na leta ndetse avugako ashyigikiye perezida ko atazatanga umukandida.

  • mbe mu Rwanda ayo mashyaka nahuzuye biratangaje kumva amashyaka akorera mu Rwanda usanga yamamaza perezida kagame kandi atari umunyamuryango wo muri ayo mashyaka ukumva ayo mashyaka ari mu kwaha kwa FPR arihanukiriye akavuga ngo twe nawundi mukandida twabona wayobora u Rwanda uretse Kagame heheheh none ayo mashyaka abereyeho iki niba atazigera atanga umukandida wahatanira kuyobora igihugu

    • democratie ntabwo igomba kuba imwe hose, kandi gutanga umukandida sibyo bigararagaza ko muri ishyaka, nshobora gushigikira umukandida w’irindi shyaka bitewe nuko mbona ashoboye kuyobora, ntacyo munengea mu miyoborere.

  • Hahaha!!! Erega African ni imwe ngaho nihagire umutera ibuye!!?Nkurunziza ntacyo ukora umuperezida WO muri afrika adakora bokukwibasira rwose!!Bose c ninde wifuza kubuvaho!!???hahaha!! Komera wowe!!

    • uyu mu papa apparemment urabona rwose ari bon homme pe, icyo yishakira ni ukuyobora, kandi hari aho nabonye bamwambitse umudali wa commandant de la paix. Nakomeze ayaharanire no mu Karere hose, abayobozi b’ibi bihugu barasobanutse: Rwanda,Burundi, Tanzania, DRC, Ouganda, Ariko na kera bavugaga Rwanda -Urundi; mu rumva rero hariho ubufatanya busesuye ni sawa.
      kandi buri mu Perezida wese yifurize mugenzi we ko yayobora ubuziraherezo, hatabayeho kurwanyana byaba ari sawa, maze imipaka igendwe, abaturage natwe dutunge dutunganirwe; twishakemo ubushobozi, twiheshe agaciro,naho ubundi colonisation kwa heri ni dushyira hamwe tutarwanyana; Nicyo mbifurije

  • Iyi ni indwara y’icyorezo hafi mu bihugu byose bya Afrika. Gusa bajye bamenya ko bahemukira ahazaza h’ibihugu byabo.

  • Habyara fc

  • bosenibamwe!

  • Kwibyavuzwe byabereye I Burundi u Rwanda murwadukiriye mute.

    • @mamina, twamenye uruhande uhagazeho wokwivuna.

  • Muramushakaho iki ko nino ariko bimeze? Ariko ubundi politique yabarundi muyishakaho iki?

  • yewe!!! rurihose kbsa murwandaho bagakemuye kera!!!

    • Wibagiwe Uganda ariho kuba 1986.

  • sh bose nibamwe nta john nta jean !!!!!!!!!!!!!!!

  • hhhhhhhh!!!!!!

  • Ark kuki abaperezida bo muri Africa baba badashaka kuva kubutegetsi????

  • 11 Ukwakira 2012 ngo niho inama yabaye? ubanza mwibeshye

  • Ntanka Nkurunziza yaciye amabere ahubwo nuko atamenye ubwenge mbere, abandi banya Politiki bamaze kubikora kare henshi mubihugu by’afrika ahubwo icyari kuba gitangaje ni igihe atari kurihindura kuko bikorwa n’ibihugu mbarwa muri Africa nka South Africa, Ghana, Tanzania na Kenya gusa ahandi hose ni ubuziraherezo.

  • IGIKURU NICO YITEGUYE GUKORERA ABARUNDI N’UBURUNDI. AZEREKANE IBIKORWA IBISIGAYE ABANYAGIHUGU UBWABO BOZOZA BAMWISABIRA KUGUMA K’UBUTEGETSI ARIKO NATAGIRA ICO AKORA KIGARAGARA, NTACO MWIJEJE!

  • ESE niba atubiziraherezo, ko nunva bimeze nkacyagihe hariho ubwami. bagaruye ubwami bikagiranzira ko nubundi bayoboraga neza ntamwiryane. bayoboraga igihugu babona umwana akuze akanywa agatanga ingoma ataranasaza. murunvako atikubiraga.

  • Nabishobora, namubwira ngo azakore igihesha abarundi n’akarere amahoro!

Comments are closed.

en_USEnglish