Digiqole ad

U Burundi bwiteguye kuva mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha

 U Burundi bwiteguye kuva mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha

Perezida w’U Burundi Pierre Nkurunziza aregwa kwiha indi manda yateje ibibazo mu gihugu cye.

Leta y’u Burundi yatangaje ko icyo gihugu cyiteguye kuva mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) bitewe n’ibirego bishinjwa abayobozi bakuru.

Perezida w'U Burundi Pierre Nkurunziza aregwa kwiha indi manda yateje ibibazo mu gihugu cye
Perezida w’U Burundi Pierre Nkurunziza aregwa kwiha indi manda yateje ibibazo mu gihugu cye

Uyu mwanzuro w’U Burundi ije nyuma y’amezi atandatu Umushinjacyaha muri ICC atangaje ko azakora iperereza ku mvururu zabaye muri iki gihugu zikagwamo abantu benshi.

Visi Perezida w’u Burundi, Gaston Sindimwo yagize ati “Twiteguye kwirengera ingaruka zo kuva muri urwo rukiko.”

Imvururu zatangiye mu gihugu cy’u Burundi muri Mata 2015 ubwo Perezida Pierre Nkurunzinza yemezaga ko aziyamamariza indi manda ya gatatu itaravuzweho rumwe n’abatamushyigikiye.

Nibura abantu 400 barishwe abandi basaga 200,000 barahunga.

U Burundi bwakoze imbanzirizamushinga y’itegeko ryo kwikura mu rukiko mpanabyaha, ICC  ikaba izagezwa imbere y’Inteko Nshingamategeko ikagibwaho impaka.

Ibihugu bya Africa bihuriye mu muryango wa African Union (AU) byakunze kuvuga ko urukiko rwa ICC rwibasira cyane abo ku mugabane wa Africa.

Uru rukiko rwatangiye akazi mu 2002, rushyirwaho n’amasezerano y’i Roma yemejwe n’ibihugu 123, ariko America yanze kuyasinya.

Ruhana abagize uruhare mu byaha by’intambara, Jenoside n’ibyaha byibasira inyoko muntu.

Uru rukiko rumaze kuburanisha abantu bakomoka muri Africa 14.

Ibihugu nka Kenya n’ibindi byo muri Africa na byo byatangaje ko bishobora kuva muri uru rukiko.

Mu bo uru rukiko rwasabye gukurikirana harimo Perezida Uhuru Kenyatta n’umwungirije William Ruto, bombi bashinjwa kugira uruhare mu mvururu zakurikiye amatora mu 2007 muri Kenya.

ICC inashakisha Perezida wa Sudan, Omar al-Bashir, aho uru rukiko rumurega ko yakoze Jenoside muri Darfur, nubwo we abihakana.

U Burundi buvuga ko bushaka kuva muri ICC kugira ngo icyo gihugu kigire ubusugire bwacyo.

Visi Perezida Sindimwo ati “Twasanze byari ngombwa kuva muri ruriya rukiko, kugira ngo twigenge.”

BBC

UM– USEKE.RW

en_USEnglish