Digiqole ad

U Burundi bugiye gukura ingabo zabwo muri Somalia, icyemezo bamwe bita kibi

 U Burundi bugiye gukura ingabo zabwo muri Somalia, icyemezo bamwe bita kibi

Willy Nyamitwe Umujyanama wa Perezida Pierre Nkurunziza

Umuvugizi wa Leta y’u Burundi Willy Nyamitwe yanditse kuri Twitter ko ingabo z’u Burundi ziri muri Somalia zigiye gucyurwa kuko Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi wabafashaga kwishyura imishahara wafashe umwanzuro wo kutazongera gucisha amafaranga mu kigega cya Leta.

Willy Nyamitwe Umujyanama wa Perezida Pierre Nkurunziza

Ibi ngo bigaragaza kutizera Leta bityo  ikaba yafashe umwanzuro wo gucyura ingabo zayo.

Umwe mu basirikare bakuru mu ngabo z’u Burundi yabwiye Jeune Afrique ko ibi bizatuma umutwe w’ibyihebe wa al Shabab wongera ingufu kuko ngo wari umaze gucika intege mu gihe cyose ingabo z’u Burundi zari zimaze muri Somalia.

Leta y’u Burundi yasabye Minisiteri y’ingabo n’iy’ububanyi n’amahanga gutangiza gahunda yo gucyura ingabo zabwo ziri muri Somalia zigera ku 5 500.

Icyemezo cya Leta y’u Burundi cyateye impagarara mu Muryango wa Africa yunze ubumwe bituma bamwe mu bashinzwe ububanyi n’amahanga bagihagurukira.

Smail Chergu ushinzwe amahoro n’umutekano mu bihugu bigize Africa yunze ubumwe (AU) ari i Bujumbura mu rwego rwo gukomakoma ngo arebe ko Guverinoma yareka gushyira mu bikorwa icyo cyemezo.

Bamwe mu bakurikiranira hafi ibikorwa bya gisirikare bibera muri Somalia mu rwego rwo guhashya al Shabab bavuga ko gukura ingabo z’u Burundi muri kiriya gihugu bizaha urwaho uriya mutwe ukongera ukidegembya muri Mogadishu, iyi ikaba ari yo mpamvu AU iri gusaba ko byahagarikwa.

Ikindi gihangayikishije ni uko amafaranga ingabo z’u Burundi zavanaga mu kazi zakoreraga muri Somalia yahagarara bityo bamwe muri zo bakaba bagira ipfunwe ritewe n’ubukene bwakurikiraho ndetse bakaba banabyerekana mu bikorwa bihungabanya umutekano bashinzwe kurinda.

Umujyanama wa Perezida Pierre Nkurunziza, Willy Nyamitwe ni we wanditse kuri Twitter ko igihugu cye kigiye kuvana ingabo muri Somalia. Yaboneyeho no gushima akazi zakoze mu kugarura umutekano muri kiriya gihugu.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Nibaveyo U Rwanda rwigireyo nambere ubushomeri n’inzara biri kuryana

    • Baduhicyokiraka turekegukomeza kwicirisazi mumaso hanomu Rwanda

Comments are closed.

en_USEnglish