Digiqole ad

“Aho gutaha nofuma nkajya mu ruzi rw’Akagera kakamira” – Umwe mu mpunzi z’Abarundi

 “Aho gutaha nofuma nkajya mu ruzi rw’Akagera kakamira” – Umwe mu mpunzi z’Abarundi

Icyapa kiri ku muryango w’inkambi ya Mahama

Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe ziravuga ko zititeguye gutaha igihe cyo Perezida Pierre Nkurunziza atarekuye ubutegetsi ngo hajyeho inzibacyuho, kuri bamwe ngo aho gusubira iwabo “bajya mu ruzi rw’Akagera rukabatwara”, mu Burundi ngo umutekano nturagaruka nk’uko byemezwa n’Ubuyobozi bw’inkambi.

Bigirimana yaganiriye n’Umuseke umusanze aho bafatira ibyo kurya bibamaza ukwezi. Avuga ko amaze amezi atandatu mu nkambi ya Mahama ko atatahuka kubera ko mu Burundi ntacyahindutse kuva ahavuye.

Avuga ko n’abahunze mbere ye babana mu nkambi ya Mahama, atabona ko bakwiye gutahuka kubera ko ngo icya mbere bashaka ari amahoro, kandi iwabo bababwira ko ngo hari n’inzara, ngo ‘ubwo twataha gukora iki?’

Bigirimana avuga ko abavuga ko mu Burundi hari amahoro bakwiye kujya mu nkambi ya Mahama (abayirimo) bakabasobanurira icyatumye bahunga, kandi ngo uwatumye bahunga aracyahari.

Ati “Byaba yahinduka, akaba Umukirisitu nyawe (Perezida Nkurunziza) ahasigaye natwe tukitegura gutaha, agahinduka ku mutima we, kuko aracyari ‘impyisi’, ntabwo araba umuntu, naba umuntu tuzataha ariko hagati yaho ntidushobora gutaha.”

Bigirimana avuga ko mu buzima bwo mu nkambi barimo ubu buri wese angana n’undi bitewe n’uko bose bafata ibibatunga bingana, kandi ngo bashima ko babibona.

I Burundi bafiteyo abantu ariko ngo na bo babaye nk’ ‘impyisi’ bavuga amakuru batambikije, ukuguru kumwe kuri kwa Nkurunziza (Perezida w’U Burundi), ukundi kuri mu rugo iwe, ibyo yise bavuga iwabo mu Kirundi ngo “mpemuke ndamuke.”

Minani w’imyaka 52 na we wo mu Ntara ya Kirundo muri Komine Ntega, avuga ko mu gihugu iwabo hatameze neza, kuko ngo Perezida ni we wabomoye (watumye bahunga).

Ati “Amahoro abonetse mu Burundi twoshobora gutaha, atabonetse naho tuzoguma hano kuko tugiye dushika dupfa. Amahoro abonetse, hakaboneka (Leta) mfatakibanza (inzibacyuho) turashobora gutaha.”

Uyu muturage avuga ko amakuru ajyanye n’U Burundi bayumva ku maradiyo, ariko ngo usanga zimwe zivuga ko ibintu bimeze nabi, abantu bapfa, iya Leta (Radiyo y’Igihugu) ikavuga ko amahoro ahari.

Ati “Abatavuga rumwe na Perezida ni bo bapfa, abamushyigikiye nta n’umwe upfa, none wumva harimo umutekano mu Burundi?”

Umunyamakuru amubajije niba atavuga rumwe na Perezida Nkurunziza yahise asubiza ati “Tutari mu ishaka ryiwe?Hari abari muri Uprona, muri Frodebu, …n’indi migambwe, abo twese yaratwomoye kuko tutari mu ishyaka ryiwe. Kugira ngo dutahe, ahindutse (Nkurunziza), CNDD-Fdd igahinduka, hakajyaho undi aturutse muri rindi shyaka twoshobora gutaha.”

Kaneza, umugore uvuga ko afite imyaka 35 wo mu Ntara ya Kirundo, avuga ko barose umutekano ukwiye bataha. We avuga ko batavugana n’abari i Burundi ngo bamenya uko umutekano uhagaze, ari uko babyumvise kuri radiyo, gusa ngo  bumva ko abantu bapfa ariko ngo hapfa umwe umwe.

Rusanganwa Daniel, na we wahungiye i Mahama avuga ko azataha umutekano ugarutse bitewe n’ibyo yabonye I Burundi, ngo yabonye abavandimwe be bapfa banasahurwa ibyabo.

Ati “Ijya Leta yabo idahindutse sinifuza kuzosubirayo, aho kugira ngo ntahe no fuma njya mu ruze rw’Akagera ngaha hepfo kakamira (agapfa).”

Uyu muturage avuga ko azuzuza imyaka ibiri mu nkambi ya Mahama muri Mata 2017, ariko ngo amakuru amubwira ko abantu benshi banyuruzwa abandi bagapfa iwabo mu Burundi, bityo ngo ntabwo azataha.

Ati “Ubuzima butumereye nabi mu nkambi ntabwo bukwiye, turahangayitse ariko ubuzima tubona hano ntabwo bungana n’ubw’i Burundi kuko ho ni ukujya gupfa.”

Nyabenda na  wo mu Ntara ya Kirundo, avuga ko azataha ari uko umutekano wagarutse kubera ko ngo ibyo yasize i Burundi ntakirahinduka.

Ati “Utashye mbona ari ukwiyahura, none gutaha utari burare mu nzu, imbonerakure zikurarira ubwo wavuga ngo ni igihugu utashyemo?”

Uyu muturage uvuga ko yiboneye Imbonerakure, avuga ko icyo basaba Perezida Nkurunziza ari ukuva ku butegetsi.

Ati “Icyo twamusaba (Perezida Nkurunziza) ni uko yava ku butegetsi hakabaho Leta y’imfatakibanza hanyuma impunzi zigataha, byanse naho twaguma ngaho tukaguma aho turindiye, uyu mutegetsi watwakiriye ni we uzamenya aho atujyana niyabona bimurambiye azomenya aho atwerekeza.”

Nishishikare w’imyaka 18, ni umwe mu rubyiruko ruri mu Nkambi ya Mahama avuga ko iyo hari utashye muri bo abategetsi mu Burundi bavuga ko ataye urugamba, kuko ngo bavuga ko bari mu gisirikare kandi bakabagiriza ko bahemukiye igihugu, bityo bakaba banabica.

Avuga ko yageze mu Rwanda bimugoye cyane, kuko ngo se umubyara arafunzwe muri gereza ya Mpimba kandi ntacyo azira.

Umuseke ntiwabashije kubona Umuyobozi w’izi mpunzi z’Abarundi ariko Umuyobozi w’Inkambi ya Mahama Ngoga Eristaque avuga ko igihe cyo gushishikariza Abarundi gutahuka kitaragera bitewe na raporo zigaragaza ko umutekano utaragaruka.

Ati “Kugeza kuri uyu munsi ntabaratwegera ngo batubwire ko bashaka gutaha iwabo mu Burundi, ariko nka Leta na UNHCR turebye raporo zivuga ku Burundi ntabwo iki ari igihe cyo kuba washishikariza abantu gusubira mu Burundi, kuko hakiri abantu bafungwa, bicwa… duhereye kuri raporo y’Umuryango wa UN ushinzwe Uburenganzira bwa Muntu iheruka gusohoka.”

Inkambi ya Mahama irimo abantu 52 180 buri munsi nibura Abarundi 20 bakirwa nk’impunzi nshya muri iyo nkambi. Nubwo hatarashyirwaho uburyo bwemewe na Leta na UNHC bwafasha impunzi gutahuka, bamwe mu Barundi babwiye Umuseke ko hari bake cyane batahuka rwihishwa, ariko ntibamenya uko byabagendekeye bageze iwabo.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Hhhhhhhhhhhb aba barundi barasetsa, uziko bameze nka bamwe bavugaga ngo bazataha Kagame na RPF batakiyobora…… barategerejeeeeeee maze bamaze kurambirwa bikorera ibirago barataha bati twari twarashutswe!!!! Naba barundi niko bizabagendekera, mu Rwanda si iwanyu mushatse mwataha kuko iwanyu ni amahoro kandj HCR ntacyo ipfana namwe. Naho kurota Nkurunziza yatanze imihoho ntacyo bizabamarira ahubwo arenda guhindura constitution ngo azakomeze kubategeka na nyuma ya 2020. Muve mu itiro mutahe iwanyu, dore abana banyu barwaye kwashi, abakobwa banyu babaye indaya namwe abagabo mwirirwa mwicaye nk’imburakimazi. Utwo nitwa tugori HCR ibahendesha n’ibinyoma birigwa barabapakiramo, ni akazi kanyu. Ubu abandi barundi b’amoko yose ntibatuje mu gihugu? Naho mwe mwihinduye imbohe za politiki, muvavanure nizo ndoto mbi.

  • Bandanye murya intete ngo murindiriye ko Nkurunziza avako.Nababarusha amanyama(NTIBANTUNGANYA) baramaze kwishikana none ngo mwe imburu ziraho ngo mutashe mwokwicwa?Mbe ko mutaja mwibaza impamvu muri mu kambi muri 50 milles muvuye mu gihugu gituwe nabenegihugu barenga miliyoni 11 nimwe muva amaraso aruta ayabandi.Bareke kubahenda Nkurunziza ntaho ariko araja!muze murime amatongo yanyu kuko nimvura yaratasuye!!LOOOOL

Comments are closed.

en_USEnglish