Digiqole ad

 Min. Mukantabana yasabye abegereye inkambi ya Mahama kubanira neza Abarundi

  Min. Mukantabana yasabye abegereye inkambi ya Mahama kubanira neza Abarundi

Minisitiri Mukantabana Seraphine ubwo aheruka mu nkambi ya Mahama tariki ya 26 mutarama 2017

*Impunzi ngo zigomba kubaha buri Munyarwanda wese zikamufata nk’umuntu uzicumbikiye,
*Abaturage na bo begereye inkambi ya Mahama bagomba kumenya ko impunzi ari abashyitsi babo.

Mahama – Mu nkambi y’impunzi z’Abarundi nyuma y’amakimbirane ya hato na hato hagati yazo n’abaturage baturiye inkambi, Minisitiri Mukantabana Seraphine ufite impunzi mu nshingano yazibwiye ko zigomba kumenya ko zitari hejuru y’amategeko no kubaha amategeko abanyagihugu bagenderaho kandi bakubaha buri Munyarwanda, ariko uyu na we akumva ko agomba kubanira impunzi neza kuko ngo abegereye inkambi na bo si shyashya.

Minisitiri Mukantabana Seraphine ubwo aheruka mu nkambi ya Mahama tariki ya 26 mutarama 2017

Minisitiri Mukantabana Seraphine ubwo yari mu nkambi y’impunzi ya Mahama mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama yagarutse ku kibazo cy’imyitwarire mibi imaze igihe ivugwa kuri bamwe mu mpunzi z’Abarundi, abamenyesha ko batari hejuru y’amategeko.

Yagize ati: “Biravuga byinshi ku myifatire bagiye batubwira, murabizi ko umubyeyi acumura yicaye, iyo mwagize nabi iyo hagize umwe muri mwe ugira nabi biraza bikagera kuri Minisiteri yacu ngo impunzi ni izanyu mwazicunze nabi dore zakoze ibi.”

Yabwiye impunzi ko zigomba kugendera ku mategeko abaturage bandi bagenderaho kandi ngo na bo bakabungabunga ibyagezweho kimwe n’Abanyarwanda, ndetse bakubaha buri Munyarwanda wese bakamufata nk’ubacumbikiye.

Ati: “Mugomba kumenya ko mutaba hejuru y’amategeko, kandi mugomba kumenya ko buri Munyarwanda mubona, kabone n’iyo yaba ari umwana mugomba kumubona nk’umuntu ubacumbikiye mukamwubaha mukamuha urukundo nk’umuntu w’umugiraneza.”

Yagarutse kandi ku myifatire y’abaturage baturiye iyi nkambi batabanira neza impunzi ngo na bo bagomba kumenya ko izi mpunzi ari abashyitsi baba bacumbikiye kandi ngo ntibagomba gucunaguza uwo bacumbikiye.

Ati: “Ariko na none no mu babacumbikiye na bo si shyashya kuko ukoma urusyo akoma n’ingasire. Ubu mu minsi yashize muzi ko hari impunzi bararuje hano hirya y’inkambi yatemaguwe, ashobora kuba yaratemwe n’umuntu wamushinjaga ko hari ikintu afashe mu murima we kandi bikaba bizwi ko muri iki gihugu nta wihanira.”

Zimwe mu mpunzi zaganiriye n’Umuseke zivuga ko mu busanze imibanire yazo n’abaturage ari myiza, ariko ngo mu bantu ibihumbi 50 ntihaburamo bake bananirana kimwe n’uko ngo no mu baturage batabura.

Nyabyenda Viateur agira ati: “Ibyo kubana n’abaturage b’Abanyarwanda turagerageza ariko ahantu hari abantu bangana batya ntihabura uwoca ku ruhande. Hari ubwo wumva ibibazo bike byaturutse ku bantu bagiye gusha inkwi hanze.”

Inkambi y’impunzi z’Abarundi ya Mahama iri mu karere ka Kirere ubu icumbikiye ibihumbi 55 bahunze u Burundi kuva mu 2015 ubwo Perezida Nkurunziza Pierre yatangazaga ko aziyamamariza kuyobora u Burundi muri manda ya gatatu itaravuzweho rumwe.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish