Mu murenge wa Kinazi mu ijoro ryo ku wa gatatu rishyira ku wa kane, abantu bitwaje intwaro gakondo bateye mu kagari ka Kabona bakomeretsa abaturage, Umuyobozi w’Akarere ka Huye yabwiye Umuseke ko bibutsa abaturage kurara irondo no gutabara. Umuturage wahaye amakuru Umuseke avuga ko tariki 28 Kamena 2017, mu masaha y’igicuku ahagana saa 12:00 z’ijoro, […]Irambuye
Mama amaze kumbwira ibyo byose naracecetse gato, nitsa umutima maze ndamubwira, Njyewe-“Mama! None uwo muntu yaba atari ushaka kukwigarurira kugira ngo mubane?” Mama-“Reka reka nta mugabo nshaka! Ubuse naba ntagira urukundo nkiyemeza gushaka umugabo nte koko?” Njyewe-“Oya Mama! Ndabizi uracyari muto ndetse ufite n’itoto, birashoboka ko ushobora guhura n’umugabo ukwifuza, ushobora nawe gukumbura ukuba hafi, […]Irambuye
Njye na Joy twarikanze tureba hirya, tubona Papa Sacha ari gusohora Bob na Sacha akomeza kwinginga cyane, Papa Sacha-“Sohoka vuba se! Nkubone hanze! Nta soni uratinyuka ukaza kuriza umwana wanjye iwanjye ngo ngaho ni inkundo?” Sacha-“Papa! Mbabarira umureke abanze ansobanurire, ni ukuri kurira ni urukundo rubinteye!” Papa Sacha-“Urwo nirwo ntashaka rero! Uri umukobwa wanjye umwe […]Irambuye
Abaturage bo mu murenge wa Rurenge barashimwa urugero rwiza rwo kwishakira ibisubizo nyuma y’uko bagize uruhare runini mu kubaka inzu abajyanama b’ubuzima bazajya bakoreramo mu gihe babavura by’ibanze. Byari mu gukemura ikibazo cyo kubura aho aba bajyanama bakorera. Muri uyu murenge wa Rurenge abaturage baho bafashe umwanzuro wo kwikemurira iki kibazo cy’abajyanama b’ubuzima babo, ubu […]Irambuye
Ingabire Severin afite imyaka 39. Yahumye mu 1990 afite imyaka 12 gusa. Umunsi umwe ari iwabo, ngo yagiye kumva, yumva kureba birahagaze! Umuryango we n’abaturanyi birabayobera. Amara amezi atandatu barayobewe icyo gukora. Guturuka icyo gihe, yahise agira ubumuga bwo kutabona bigeraho aho biba burundu. Mu byajyaga bimubabaza harimo no kubura uburengansira bwo gutora mu ibanga. […]Irambuye
Mu Rwanda kunywa itabi muri rusange bigaragara nk’ikintu gisigaye kuri bacye. Kubona abagore barinywa byo ni gacye cyane, ariko i mu murenge wa Byumba hari abagore batari bacye bajya bagaragara batumagura isegereti. Abaganiriye n’Umuseke bavuga ko ariryo binywera kuko inzoga ihenze. Nubwo ubundi bizwi ko inyota y’itabi atari yo y’inzoga abagore baganiriye n’Umuseke bo barabihuza […]Irambuye
Muri uku kwezi hari ikiciro cy’abanyeshuri 428 barangije muri irishuri, mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa Nyakanga muri iri shuri ryigisha rikanateza imbere amategeko, ILPD, haratangira ikindi kiciro cy’amasomo kubanyamategeko biga ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko (Diploma in Legal Practice). Tarikiya 3 Nyakanga 2017 kubiga muri Week End na 17 Nyakanga2017 ku biga buri munsi nibwo […]Irambuye
Chauffeur akimara kumbwira gutyo nacitse intege, numva agahinda kazamutse muri njye ntangira kumusubirishamo, Njyewe- “Ibyo umbwira koko ni byo?” We- “Ni byo kabisa! Ahubwo se ko mbona nawe ubabaye, uwo mukecuru wari umuzi?” Njyewe- “Byihorere muvandi, n’ubundi ibi byishimo ntabwo numvaga ko byageza ku ndunduro” We- “Uuuh! Bro! Erega umukecuru iyo akuze agomba kuruhuka, ikizima […]Irambuye
Umunyamategeko Maitre Fred Burende yanenze ko hari zimwe mu ngamba Leta ifata kugira ngo iteze imbere uburenganzira bw’umwana ariko ntizishyirwe mu bikorwa uko ziba zateguwe. Kuba abana bamwe bakurwa mu muhanda bagashyirwa mu miryango ariko nyuma y’igihe runaka bakagarukamo ngo akenshi biterwa n’uko haba hari ibitarakurikijwe mu murongo wo kubasubiza mu buzima busanzwe bubereye umwana. […]Irambuye
Abasanzwe bakora umurimo wo gukangurira abantu kwitabira gahunda za Leta bazwi ku izina ry’Abahwituzi (I Gicumbi) baravuga ko kugira ngo akazi kabo kagende neza mu gihe cy’amatora bazahabwa indangururamajwi (megaphone) kuko basanzwe bakoresha umunwa. Aba bakunze kumvikana mu rukerera bagaruka ku bikorwa bya Leta biba biteganyijwe kuri uwo munsi, mu murenge wa Byumba bavuga ko […]Irambuye