Digiqole ad

Byumba: Hari abagore banywa itabi ngo kuko babuze inzoga

 Byumba: Hari abagore banywa itabi ngo kuko babuze inzoga

Uyu avuga ko inzoga igura abagabo we akibashiriza isegereti

Mu Rwanda kunywa itabi muri rusange bigaragara nk’ikintu gisigaye kuri bacye. Kubona abagore barinywa byo ni gacye cyane, ariko i mu murenge wa Byumba hari abagore batari bacye bajya bagaragara batumagura isegereti. Abaganiriye n’Umuseke bavuga ko ariryo binywera kuko inzoga ihenze.

Uyu avuga ko inzoga igura abagabo we akibashiriza isegereti
Uyu avuga ko inzoga igura abagabo we akibashiriza isegereti

Nubwo ubundi bizwi ko inyota y’itabi atari yo y’inzoga abagore baganiriye n’Umuseke bo barabihuza bakavuga ko itabi ribamara inyota mu gihe bumvise bashatse agatama kandi badashoboye kukagura.

Umwe ati “Inzoga se ko ubu hano abashoboye kuyigura ari abagabo, natwe nyine twinywera isegereti niryo rihenduka.”

Isegereti ngo irabahendukira kurusha n’umukuuza w’igikamba kuko ngo byarabuze. Ubugoro bwiza nabwo ngo ntibukiboneka.

Tubajije umwe impamvu iyo agize inyota atanywa amazi asubizanya ubwira ko nta keza k’amazi azi.

Twagerageje kubabwira ibyiza byo kunywa amazi barabyumva ndetse bavuga ko bazajya bagerageza kunywa menshi kuko ubundi ngo bayanywaga biyunyuguza mu kanwa gusa.

Naho ibibi by’itabi byo barabizi, ndetse bavugaga ko nta mwana wabo wanywa itabi ko bamuhana bikomeye. Ariko bo (biganjemo abo ubona bakuze) ngo ntibarireka uk bangana.

Kunywa itabi bitera indwara z’ibihaha, indwara z’ubuhumekero, cancer n’izindi. Indwara zikomoka ku itabi (ku barinywa n’abatarinywa) ziri mu zica abantu benshi cyane ku isi.

Ubukangurambaga burakenewe muri aka gace kagaragaramo abagore barinywa ngo kuko babuze agatama.

Ibibi by'itabi ngo barabizi ariko ntibazi ibyiza byo kunywa amazi
Ibibi by’itabi ngo barabizi ariko ntibazi ibyiza byo kunywa amazi

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi

en_USEnglish