Digiqole ad

ILPD iratangiza ikindi kiciro cy’amasomo mu kwezi gutaha

 ILPD iratangiza ikindi kiciro cy’amasomo mu kwezi gutaha

Iri shuri rifite ikicaro i Nyanza (hano ku ifoto) n’ishami i Kigali

Muri uku kwezi hari ikiciro cy’abanyeshuri 428 barangije muri irishuri, mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa Nyakanga muri iri shuri ryigisha rikanateza imbere amategeko, ILPD, haratangira ikindi kiciro cy’amasomo kubanyamategeko biga ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko (Diploma in Legal Practice).

Iri shuri rifite ikicaro i Nyanza (hano ku ifoto) n'ishami i Kigali
Iri shuri rifite ikicaro i Nyanza (hano ku ifoto) n’ishami i Kigali

Tarikiya 3 Nyakanga 2017 kubiga muri Week End na 17 Nyakanga2017 ku biga buri munsi nibwo abanyamategeko baturutse mu bihugu bitandukanye bazatangira amasomo ajyanye nuko amategeko ashyirwa mu bikorwa.

Abaheruka kurangiza 118 muri bo bari baraturutse mu mahanga, batanze ubutumwako bagiye kuba ba Ambasaderi b’ubumenyi bufite ireme bavanye kuri iri shuri no guhinduka kw’imibereho n’iterambere ry’u Rwanda muri rusange.

Iri shuri rigiye kumara imyaka 10 ryigisha gushyira mu bikorwa amategeko rimaze gutanga umusaruro ufatika mu butabera bw’u Rwanda n’ubwo mu bindi bihugu bitandukanye by’ Africa nk’uko byagarutsweho n’abayobozi mu muhango wo guha impamyabumenyi  ku abaheruka kurangiza.

Intego y’iri shuri ni ukuba mpuzamahanga kandi ngo riri kubigeraho nk’uko byavuzwe na Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye muri uriya muhango.

Erick N. Shirimpumu umuyobozi,wungirije w’agateganyo ushinzwe ubuyobozi n’imari muri ILPD avugako iri shuri ryaje gukemura ikibazo cyo kuba umunyamategeko yajya mu kazi afite ubumenyi butuzuye.

Ati“icyuho cyariho nuko wasangangaga umuntu arangije muri kaminuza agahita ajya mu kazi kari sensible ko gutanga ubutabera kandi yarize za principe na theory gusa. Ni ngombwa rero ko nyuma yo kwiga amategeko muri kaminuza, uwayize biba ari ngombwa ko aniga uko ashyirwa mubikorwa. Si ukuziba icyo cyuho gusa ahubwo iri shuri ryaje kuzuza ubumenyi umuntu agomba kuba afite bwangomba kugira ngo akore mu bijyanye no gutanga ubutabera.”

Mu muhango wo gutanga impamya bumenyi kubarangije muri iri shuri mu kwezi gushize, Minisitiri w’ubutabera yavuzeko nta muntu ugishidikanya ku kamaro k’iri shuri mu guteza imbere urwego rw’ubutabera kuko ngo rinafasha abasanzwe bakora muri uru rwego kuvugurura imikorere.

Yagize ati “muri kaminuza zisanzwe abantu biga amasomo yitwa amategeko (Law) bakiga amategeko bagasohoka. Hano ntabwo biga amategeko biga uko amategeko akorwa, uko akorwa mu nkiko, uko akorwa mu masezerano, uko akorwa hanze y’inkiko, uko akorwa mu bushinjacyaha ,uko ashyirwa mu bikorwa. Ubudufite n’abandi biga uko amategeko yandikwa.

Mu nzu y'ibitabo ya ILPD i Nyanza
Mu nzu y’ibitabo ya ILPD i Nyanza

ILPD yigisha abakora imirimo itandukanye mu butabera nk’abacamanza, abunganizi mu nkiko, abashinjacyaha n’abandi. Ubungo igiye kongeraho n’abaheshabinkiko.

Irishuri rinatanga amahugurwa y’igihe gito ku banyamategeko n’abatari abanyamategeko ariko bafite aho bahuriye n’ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko nk’abaheshabinkiko batari ab’umwuga n’abandi. Ishuri rikanakora ubushakashatsi mu bijyanyen’amategeko.

Erick Shirimpumu avugako bari kwandika abashaka kwiga mu kiciro kizakurikiraho. Ndetse ko abanyamahanga nabo bari mubaza kwiyandikisha ibintu ngo bigaragazako iri shuri ritanga ubumenyi bufatika kuko urangije arangira abandi bakaza ari benshi.

Shirimpumu ati “Twatangiye abanyamahanga usanga atari benshi nka Uganda habanje kuza umwe, ariko ubu muri aba bagiye kurangiza amasomo dufite abasaga 55, hari n’abandi bavuye Kenya, Sudan zombi, Gambia, Cameroun n’ahandi kandi imibare y’abaza igenda izamuka kuri buri kiciro… Bigaragarako ababanje bashimye bityo bakarangira abandi cyane ko Ishuri ritarigera rijya kwimenyekanisha muri ibyo bihugu. Ntagushidikanya rero ko abagana ishuri banyurwa n’ubumenyi bahakura kuko iyo bagaya ntawundi wari kuza. Ibi ndabishingira ko usibye niyo mibare y’abagana ishuri igenda izamuka, iyo ubajije umunyeshuri mushya cyane cyane aba banyamahanga uko yamenye ILPD arakubwira ati naharangiwe n’uwaharangirije”

ILPD ubu iri kwagura inyubako kuko abayigana nabo bagenda biyongera buri mwaka hakaba nubwo barenga abo ishuri rifitiye ubushobozi bwo kwakira bagashyirwa ku rutonde rw’abaziga ikiciro kizakurikiraho. Abo ishuri ryemereye kwakira kandi babyfuje baracumbikirwa kandi bakanagaburirwa.

i Nyanza iri shuri ricumbikira abaryigamo
i Nyanza iri shuri ricumbikira abaryigamo
ILPD iri kwagura inyubako zayo ngo irusheho kwakira abayigana benshi
ILPD iri kwagura inyubako zayo ngo irusheho kwakira abayigana benshi
Abaherutse kuharangiza barimo 118 bo mu bihugu bitandukanye bya Africa
Abaherutse kuharangiza barimo 118 bo mu bihugu bitandukanye bya Africa

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish