Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi yabwiye Umuseke ko hari umurwayi basanganye icyorezo cya Cholera n’abandi bari bafite ibimenyetso by’iyi ndwara bose bavuye hakurya muri Congo Kinshasa. Hari amakuru yemeza ko mu bitaro bya Gisenyi hari abarwayi bafite ibimenyetso bya Cholera ndetse ko umwe muri bo ibizamini byagaragaje ko afite iyi ndwara. Maj Dr Kanyankore William uyobora […]Irambuye
Nason Rucamubyuma niwe wenyine usigaye utuye ku gasozi bita Kumanga abari bagatuyeho bose barimutse kuko ari ahantu h’amanegeka, uyu mugabo ni naho yacikiye akagura ubu akaba agenda yicaye. Ubuyobozi buvuga ko bwamukodeshereje aho aba akahanga, ariko we avuga ko bamubeshyera atari we wifuza kuba aha wenyine. Ni mu mudgudu wa Kigarama mu kagari ka Kabuga […]Irambuye
Njyewe-“Nonese wigeze wifotoza wambaye ubusa Sacha?” Sacha yaracecetse mbona afunguye telephone n’ubwoba bwinshi atangira kureba mu mafoto hashize akanya, Sacha-“Mana wee! Ubu se koko ibi bibaye ndabigira nte koko? Simbona yose Bob yayasibye? Apuuu! Ubwo nuwo dusa ntabwo ari njyewe” Njyewe-“Uuuh! Nonese Sacha! Urumva biramutse bibaye akaba ari wowe? Ariko ubundi nibwira ko usibye inzoga […]Irambuye
Mu Murenge wa Musaza, mu Karere ka Kirehe hari abaturage basaga igihumbi bavuga ko banyazwe amafaranga y’u Rwanda agera kuri 3 900 000 n’Ikigega cy’Igihugu gishinzwe kwishingira urubyiruko n’abagore “BDF”, ariko BDF yo ikavuga ko uwatse abaturage ayo mafaranga atari umukozi wabo ahubwo ari umutekamutwe wabiyitiriye. Aba baturage bagera ku 1 300 bavuga ko mu myaka […]Irambuye
Umusaza Gasana Elias ni umwe mu bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Ngororero batavuga rumwe na ba nyiri ibirombe ngo babeshya ubuyobozi ko babatangiye ubwishingizi nyamara ngo iyo bahuriyemo n’impanuka birwariza, aherutse kugwirwa n’igisimu arirwariza kugera yorohewe asubira mukazi. Nubwo ubuyobozi bwa Kompanyi zicukura amabuye mu birombe biri mu mudugudu wa Rukaragata na Ruhanga […]Irambuye
Nyabugogo, Huye, Rwamagana, Musanze na Karongi kuva uyu munsi hatangiye ibikorwa byo gutanga amaraso ku bushake agenewe gutabara abayakeneye kwa muganga. Kuva none kugeza ejo biteze ko abantu ibihumbi 98 bazitabira iki gikorwa, umuntu umwe atanga nibura 450ml. Umuseke wageze aho yariho atangirwa Nyabugogo kuri uyu wa kane… Byakorerwaga muri Gare ya Nyabugogo ahashinzwe ihema […]Irambuye
*Nyirabuja yamwanduje SIDA maze aramukwepa *Yari yaramwijeje byose amucika nta na kimwe amuhaye Kicukiro – Dieudonne Nsengiyumva umusore w’imyaka 23 gusa, mu gitondo cyo kuri uyu wa kane abaturage bo mu mudugudu wa Nyarutovu mu kagari ka Karama Umurenge wa Kanombe bamusanze yapfuye yimanitse mu giti akoresheje umugozi, kuwa kabiri akaba nabwo yari yagerageje kwiyahura […]Irambuye
Rosy yakomeje kuvuga byanga, icyanjemo bwa mbere ni ya mateka namenye nkaba uwo ndiwe ubu, bimugoye yaratoboye ambwira ikibaye, aribwo gahinda kambase mu mutima nkabona neza ingaruka y’icyaha bamwe badaha agaciro kandi aricyo kizibiti kizibira indiba y’umutuzo duhora dushaka, ku wabimenye akabyirinda bikaba umutage ahora ashaka gutahira. Yatangiye kuvuga byanga nanjye nkomeza kumutega amatwi, nawe […]Irambuye
Kuri uyu wa 05 Nyakanga abagize urwego rushinzwe umutekano rwa DASSO (District Administration Security Support Organ) mu karere ka Gicumbi bubakiye inzu uwacitse ku icumu utishoboye witwa Sahinkuye wakoze impanuka bikamuviramo kuba ubu amaze umwaka atabasha guhaguruka habe no kwicara. Jean Paul Sahinkuye yasitaye ku muzi w’igiti yituye hasi bimuviramo kugagara k’umubiri wose (paralyzed) n’ubu […]Irambuye
Nubwo mu mirenge inyuranye y’Akarere ka Nyabihu, mu Ntara y’Iburengerazuba hakigaragara ikibazo cy’imirire mibi mu miryango bigaragarira ku bana bato, ubuyobozi bw’Akarere buremeza ko ingamba bwashyizeho zigenda zigikemura. Abaturage bavuga ko igitera imirire mibi mungo zabo ari ukurya ikiriribwa kimwe cy’ibirayi gusa n’uburangare bw’ababyeyi bamwe na bamwe. Bikorimana Jean Claude utuye mu Mudugudu wa Kajebeshi, […]Irambuye