Digiqole ad

Yababazwaga no kubura uburenganzira bwo gutora mu ibanga kuko atabona !

 Yababazwaga no kubura uburenganzira bwo gutora mu ibanga kuko atabona !

Ingabire Severin afite imyaka 39. Yahumye mu 1990 afite imyaka 12 gusa. Umunsi umwe ari iwabo, ngo yagiye kumva, yumva kureba birahagaze!  Umuryango we n’abaturanyi birabayobera. Amara amezi atandatu barayobewe icyo gukora. Guturuka icyo gihe, yahise agira ubumuga bwo kutabona bigeraho aho biba burundu. Mu byajyaga bimubabaza harimo no kubura uburengansira bwo gutora mu ibanga.

Ingabire Severin amaze imyaka 27 atabona nyamara yavuze abona.
Ingabire Severin amaze imyaka 27 atabona nyamara yavuze abona.

Muri aya mezi atandatu yaje guhabwa imiti inyuranye biranga, kugera n’aho umusaza umwe ngo yabwiye iwabo ko kuba yarahumye abiterwa n’umutwe. Bahise bamukubita imyotso myinshi n’ubu ikigaragara ku ruhanga rwe! Nyuma y’ayo mezi, ababyeyi be baje kumujyana kumuvuza mu bitaro bya Kabgayi (Gitarama), CHUK (Kigali), na Bujumbura (i Burundi), ariko biranga, ntiyakira…

Ababazwa cyane no kutisanzura mu matora

Nubwo mu buzima busanzwe asa n’uwarenze imbogamizi nyinshi, Ingabire akaba atunze urugo rwe, ndetse iyo bibaye ngombwa agafasha umugore we imirimo yo murugo nko gukoropa, koza ibyombo, kumesa n’indi, ngo aracyababazwa no kuba hari bumwe mu burenganzira yemerewe mu gihugu atabona!

Ingabire kuva yatangira gutora mu 2003, kugeza ku matora ya ″referendum″ yo mu 2015, avuga ko izo nshuro zose yatoye atisanzuye kandi muri iyo myaka yose hafi 12 ntacyigeze gihinduka ku bibazo bahuraga nabyo mu matora (abafite ubumuga bwo kutabona).

Ati:  ″Ku giti cyajye nk’umuntu utabona, habagamo imbogamizi zo kumenya aho uri butorere, imiterere y’aho bubatse ubwihugiko n’ibindi….Burya gutora ni nko kujya kwa muganga, iyo ugiye kwa muganga riba ari ibanga ry’umurwayi n’umuganga, nta muntu wakagombye kurimenya, no gutora niko byagombye kuba bigenda, ariko byari ikibazo kuri twe tutabona.

Arakomeza ati:  ″Kujyana n’umuntu ni imbogamizi y’uko nta banga rihari, nta n’ubwo utora wisanzuye, nunifata hari umuntu uribumenye ko wifashe, ikindi n’ubwo ntabihagararaho ngo mbihamye ariko byaranashobokaga ko nakwibwira ngo natoye kanaka atariwe natoye, nonese wa mwana uwari kumuha amafaranga 500 ngo aze kuntoresha kanaka siwe nari gutora?

Na wa mwana ashobora gutanga ayo makuru cyangwa se wenda bakayamuvomamo bitewe n’inyungu runaka, cyane ko banavugaga ngo urajyana n’umwana mutoya (utarengeje imyaka 14). Bitewe n’inyungu wa mwana ushobora kumugurira bombo akakubwira ibyabaye, ibyo rero byari imbogamizi ikomeye, bituma ibanga ryawe ritaba ibanga, ibikorwa ugiye gukora byose bikamyenyekana″.

Indi mbogamizi abatabona bahura nayo mu gihe cy’amatora gusa we ngo adahura nayo cyane kubera ko yize akaba ashobora gukurikirana ibitangazamakuru, ngo ni iyo kumenya amakuru y’ibigiye kubaho.

Ati:  ″Rimwe narimwe hari igihe tutamenya ibiteganyijwe  na Leta, hakaba n’ubwo tubimenya. Hari igihe n’abaturanyi baduca intege mugihe dufite igitekerezo cyo kujya gutora″.

Yongeraho ati: ″Kuri njye birambabaza kuba ari ikintu ufitiye uburenganzira kandi ukiyumvamo ariko uburyo bwo kugikora ugasanga ntabwo bukunogeye, kiba ari ikibazo kibabaje.″

 

Ubu ibanga rizaba iryabo

Kugeza ubu, amakuru mashya y’uburyo abafite ubumuga bwo kutabona bazatora ni uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) iteganya kuzifashisha impapuro ziriho inyandiko yabo ″braille″ ndetse n’agasanduku kihariye bashobora kuzakoresha.

NEC ivuga ko aka gasanduku kazaba gafite utudirishya tungana n’abakandida biyamamaza, hanyuma utabona utazi gusoma ‘Braille’ nawe agafata urupapuro rw’itora ruriho abakandida, arurambike muri ka gasanduku, akore muri Wino, ubundi atere mu kadirishya kariho uwo ashaka gutora (Urugero, niba umukandida X ashaka gutora ari ku kadirishya ka gatatu niho azashyira igikumwe).

Ingabire Severin yizeye ko nibishoboka, noneho bashobora kuzatora mu ibanga risesuye.

Gusa, abafite ubumuga bwo kutabona barasaba ko ubu buryo bushya bwo gukoresha agasanduku nibunakoreshwa, bwazanasakazwa bukagera ku nzego z’ibanze zose, ku buryo amatora yose azajya aba mu gihugu, bazajya bayitabira nta mususu.

Abatabona kandi ngo no mu buzima bwa buri munsi usanga n’ubwo hari itegeko ritegeka ko inyandiko zose ziba zifiteho inyandiko ya Braille ariko usanga iyi nyandiko idashyirwaho.

Ingabire ubu ariko yibeshejeho kandi atunze umuryango we.
Ingabire ubu ariko yibeshejeho kandi atunze umuryango we.

Ubuzima bwa Ingabire Severin

Kubera ko yahumye ageze mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, yaje kujyanwa Gatagara mu kigo cy’abafite ubumuga bwo kutabona, aza kwigishwa inyandiko y’abatabona ″braille″.

Mu 1995, Ingabire yaje kwiga umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, ndetse aba mu bana 11 bakoze ikizamini cya Leta bwa mbere gisoza amashuri abanza batabona,  aza no mu bagera ku umunani (8) batsinze ikizamini.

Umuryango we, wabanje kubura ishuri ryisumbuye yakwigamo kugera ku tariki  ya 20 Gashyantare 1997 ubwo urwunge rw’amashuri rwa Gahini rwakiraga abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona. Ubwo yatangiye kwiga amashuri yisumbuye kugera mu 2004 ayasoza mu ishami ry’indimi.

Ashoje amashuri yisumbuye nabwo byabaye ikibazo kugira ngo bakomeze muri Kaminuza, ku buvugizi bakomeje gukorerwa n’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona, mu 2008 Guverinoma yemeye ko abatabona bajya muri Kaminuza, bamwe bajya muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye, abandi bajya mu ishuri rikuru nderabarezi rya Kigali ryitwaga ‘KIE’ ari naho we yagiye yiga amateka n’uburezi.


Ubu afite akazi n’umuryango

Aho ashoje kaminuza mu 2012, yabanje kubura akazi kubera imbogamizi abatabona bagihura nazo z’imyumvire y’abumva ko abafite ubu bumuga badashoboye.

Ubu afite akazi gahoraho, mu Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda y’abafite ubumuga (NUDOR), mu mushinga wo gukangurira abafite ubumuga gukorera mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya.

Mu 2014, Ingabire yashatse umugore, we ubona, ngo yabengutse agendeye ku buryo yamufataga uko amwumva mu ijwi n’uko abandi bamubona bamuvuga; ubu babyaranye abana babiri, umuhungu n’umukobwa, badafite ubu bumuga bwa se.

Mu cyumweru akora amasaha ari hagati y’atandatu na 18, kuwa kabiri, kuwa kane, kuwa gatanu no kuwa gatandatu. Naho, kuwa mbere no kuwa gatatu ngo akora ibirebana n’urugo rwe, hanyuma ku cyumweru akajya gusenga, yataha akirirwa mu rugo yita ku muryango we batekereza icyabateza imbere.

Ingabire n’umuryango we batuye mu Kagari ka Musezero, Umurenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali.  We avuka mu Karere ka Ruhango, mu Ntara y’Amajyepfo.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • ABABANA N’UBUMUGA BWO KUTABONA BARASHOBOYE PE. NJYE NABANYE NABO MURI KIE BARI N’ABAHANGA BAZI GUFATA MU MUTWE CYANE. UYU SEVERIN WASANGAGA ARIMO GUSOBANURIRA ABANDI AMATEKA NA BYA EDUCATION BYAGIRAGA NOTES NYINSHI ZIKADUTERA UBUTE ARIKO BO BABAGA BARIMO KUBIRIRIMBA. NDASHIMA LETA Y’UBUMWE YABASHYIRIYEHO GAHUNDA ZIBAKURA MU BWIGUNGE.

Comments are closed.

en_USEnglish