Ngoma: Abaturage ubwabo biyubakiye biro 40 z’abajyanama b’ubuzima
Abaturage bo mu murenge wa Rurenge barashimwa urugero rwiza rwo kwishakira ibisubizo nyuma y’uko bagize uruhare runini mu kubaka inzu abajyanama b’ubuzima bazajya bakoreramo mu gihe babavura by’ibanze. Byari mu gukemura ikibazo cyo kubura aho aba bajyanama bakorera.
Muri uyu murenge wa Rurenge abaturage baho bafashe umwanzuro wo kwikemurira iki kibazo cy’abajyanama b’ubuzima babo, ubu aba babonye aho gukorera bavuga ko ari ikintu cyo gushima cyane
Pauline Mukahobanteze Umujyanama w’ubuzima muri uyu murenge ati “Turishimye kuko ubu dufite aho dukorera hatakanye, ubu serivisi ku baturage turazitanga nta mbogamizi kubera uruhare rwabo.”
Mugenzi we witwa Thoedosie Uwinkindi avuga ko bakoreraga mu ngo batisanzuye kandi bikanabangamira abaturage baje babagana.
Egide Habimana umuturage wo mu kagari ka Rujambara muri uyu murenge avuga ko byabagoraga kwisanzura mu rugo rw’umujyanama w’ubuzima bagiye gusaba serivisi.
Ati “By’umwihariko nk’abagore baje mubyo kuboneza urubyaro wasangaga bibabangamiye cyane kandi binavunnye umujyanama w’ubuzima kumwakirira iwe.”
Aphrodise Nambaje umuyobozi w’Akarere ka Ngoma yatubwiye ko iki cyekemezo cy’abaturage cyo kwishakira igisubizo bagishimiye cyane aba baturage kuko ari uruhare rukomeye mu mibereho myiza yabo.
Abaturage muri uyu murenge wa Rurenge biyubakiye inzu nto 40 zikoreramo abajyanama b’ubuzima mu midugudu 37 kandi ngo hakaba hari nagahunda yo kuzongeera.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW