Digiqole ad

Gicumbi: ‘Abahwituzi’ barifuza indangururamajwi mu gihe cy’amatora

 Gicumbi: ‘Abahwituzi’ barifuza indangururamajwi mu gihe cy’amatora

Nkusi Didace ukuriye Abahwituzi mu murenge wa Byumba avuga ko mu bihe by’amatora batifuza kuzakoresha umunwa

Abasanzwe bakora umurimo wo gukangurira abantu kwitabira gahunda za Leta bazwi ku izina ry’Abahwituzi (I Gicumbi) baravuga ko kugira ngo akazi kabo kagende neza mu gihe cy’amatora bazahabwa indangururamajwi (megaphone) kuko basanzwe bakoresha umunwa.

Nkusi Didace ukuriye Abahwituzi mu murenge wa Byumba avuga ko mu bihe by'amatora batifuza kuzakoresha umunwa
Nkusi Didace ukuriye Abahwituzi mu murenge wa Byumba avuga ko mu bihe by’amatora batifuza kuzakoresha umunwa

Aba bakunze kumvikana mu rukerera bagaruka ku bikorwa bya Leta biba biteganyijwe kuri uwo munsi, mu murenge wa Byumba bavuga ko iyo bakora uyu murimo bibasaba ingufu nyinshi kuko batagira indangururamajwi (megaphone).

Nkusi Didace ubahagarariye muri uyu murenge avuga ko mu bihe by’amatora bifuza kuzoroherezwa bagahabwa iri koranabuhanga kugira ngo bafashe Abanyarwanda kumva neza iki gikorwa.

Ati “Byadufasha guhwitura neza bakatwumva, kuko muri iyi minsi y’amatora twiteguye neza, n’uko tuzatora turabizi, ndetse tukabitangariza n’abaturage bakaboneka ku itariki ya 4, Kanama 2017.”

Aba basanzwe ari abakorebushake baherutse guhabwa amashanyarazi y’imirasire y’izuba, bavuga ko bishimiye iki gikorwa.

Ngo bamaze imyaka itanu badahabwa agahimbazamusyi, ariko ko iki gikorwa bakorewe cyabagaragarije ko babazirikana.

Bavuga kandi ko impuzankano bahawe zatangiye kwangirika kubera igihe bazimaranye, bagasaba ko bahabwa izindi kuko nta bushobozi bafite bwo kwidodeshereza izindi.

EVENCE NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI

en_USEnglish