Digiqole ad

Huye: Abo bikekwa ko ari abajura bateye umurenge wa Kinazi bakomeretsa abantu

 Huye: Abo bikekwa ko ari abajura bateye umurenge wa Kinazi bakomeretsa abantu

Mu karere ka Huye

Mu murenge wa Kinazi mu ijoro ryo ku wa gatatu rishyira ku wa kane, abantu bitwaje intwaro gakondo bateye mu kagari ka Kabona bakomeretsa abaturage, Umuyobozi w’Akarere ka Huye yabwiye Umuseke ko bibutsa abaturage kurara irondo no gutabara.

Umuturage wahaye amakuru Umuseke avuga ko tariki 28 Kamena 2017, mu masaha y’igicuku ahagana saa 12:00 z’ijoro, abantu batamenyekanye baje bitwaje imihoro bagakomeretsa abantu 15, mu murenge wa Kinazi, mu kagari ka Kabona mu karere ka Huye.

Ati “Abaturage batabaje ubuyobozi hakiri kare bahagera bitinze basanga abo bagizi ba nabi bagiye.”

Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere ka Huye, yagiranye n’inyamakuru Makuruki.rw, yavuze ko abo bantu bakomerekeje abantu babiri gusa.

Aganira n’Umuseke kuri uyu wa gatanu, Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Muzuka Eugene yavuze ko icyo gitero kikimara kuba Abayobozi babimenye, bajyayo, baganiriza abaturage, yavuze ko abateye ari abajura, atari abantu bari bagambiriye guhungabanya umutekano w’igihugu.

Yagize ati “Irondo ni ryo ryashatse gukubitwa ku bw’amahirwe nta we abagizi ba nabi bishe. Nta sano bifitanye n’umutekano w’igihugu, ni abajura bashatse guhungabanya umutekano, abaturage bihagararaho.”

Muzuka yabwiye Umuseke ko akagari ka Kabona gasanzwe gatuje, ku buryo abaturage baho ngo batuje nta kibazo bafite, gusa ngo hari ubwo abajura baza guhungabanya umutekano.

Yavuze ko abo bantu nta mihoro bari bafite, ngo bari bitwaje inkoni, ngo abaturage barabirukankanye barengera mu bice byo mu karere ka Gisagara, ngo bivuze ko atari abantu bo muri biriya bice bya Kinazi.

Ati “Twahise dukorana inama n’abaturage, abaturage tubasaba kongera kurara irondo, tubasaba gutabara, kandi bari batabaye mu by’ukurir ibyo abaturage basabwaga gukora bari babikoze.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, yatangarije Makuruki.rw ko iby’iki gitero birimo urujijo, bagikora iperereza.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Umuturage yatangarije “umuseke ko abo bantu bari bitwaje imihoro bakaba bakomerekeje abantu 15″!Umuyobozi w’akarere ka HUYE we ati”bari bitwaje inkoni bakomeretsa abantu 2”!Umuvugizi wa polisi we ati”birimo urujijo turacyakora iperereza!Ngayo nguko……!Ndumva twazategereza iperereza rya police kugirango hamenyekane ukuri!

  • Mbega bibi kweli? Aba bantu bashaka kutuvangira mumutekano akarere kacu ka Huye kahoranaga ni abahe kweli? ariko biratangaje kubona mumurenge wose nta ngabo cg Police ihaba kuburyo ubutabazi buhagera butinze.

Comments are closed.

en_USEnglish