Digiqole ad

Episode 147: Dore ishyano…Burya Gasongo yafashe ku ngufu nyina umubyara

 Episode 147: Dore ishyano…Burya Gasongo yafashe ku ngufu nyina umubyara

Mama amaze kumbwira ibyo byose naracecetse gato, nitsa umutima maze ndamubwira,

Njyewe-“Mama! None uwo muntu yaba atari ushaka kukwigarurira kugira ngo mubane?”

Mama-“Reka reka nta mugabo nshaka! Ubuse naba ntagira urukundo nkiyemeza gushaka umugabo nte koko?”

Njyewe-“Oya Mama! Ndabizi uracyari muto ndetse ufite n’itoto, birashoboka ko ushobora guhura n’umugabo ukwifuza, ushobora nawe gukumbura ukuba hafi, ibyo nibiza uzambwire tubifatire umwanzuro”

Mama-“Oya Daddy! Uko meze uku birampagije, niba ari umwana ndagufite, niba ari n’ubuzima bwiza mburimo, uriya mugabo rero niba ari nacyo ashaka ntabwo namwemerera pe!”

Njyewe-“Ambaa! Reka nigire ku meza ndumva ibi bintu ntabisobanura!”

Mama-“Ngaho irire unafate akandi gacupa usomeze! Ko nabonye yazanye byinshi se!”

Nagiye kumeza ngo ndye narura na byinshi ngira ngo ndye mpage nubake umubiri ariko ngitangira kurya ntangira kwitekerereza Joy nashigukiye hejuru ari Mama ankomanze,

Mama-“Ese ko utarya ahubwo ukisekeshwa Daddy?”

Njyewe-“Eeeh! Ndi kurya ahubwo nuko nari nibutse…”

Mama-“Ndakubona mwana wanjye usa nuwakunze! Erega natwe byatubayeho, uzi iyo nabaga ndajya ku isoko nziko ndahura na so? Nararaga ntasinziye bugacya nkanuye!”

Njyewe-“Hhhhh! Ubwo se wabaga uzi niba murahura?”

Mama-“Umva ye! Twabaga twarabivuganye tuvuye mu missa! Ahubwo se Daddy! Ko nshimye wakunze, uribwira iki ko twe twakundaga duteganya gushyingiranwa tugahuza imiryango, ubu urabona ntafite inyota yo guhobera Bamwana banjye?”

Nikije umutima maze nongera gutecyereza Joy maze mpita mbwira Mama,

Njyewe-“Mama! Umukunzi wanjye ari hafi kugutahaho kandi uzihangane uko azaza kose uzamwakire kabone niyo yaza atagaragiwe nabo wifuza bose!”

Mama-“Ushatse kuvuga iki se Daddy? Ubwo se ntabwo nzahoberana n’uwambyariye umukazana? Erega biriya nibyo birori bishimisha ababyeyi!”

Njyewe-“Mama! Nako reka njye kuruhuka niriwe mpagaze urabizi!”

Mama-“Ubwo se koko urariye?”

Njyewe-“Erega iyo umuntu ananiwe ntabwo agira apetit, ahubwo reka ngende!”

Mama-“Nuko ngaho genda uruhuke mwana wanjye”

Nahise mpaguruka nerekeza mu cyumba cyanjye nk’ibisanzwe mbere yo kuryama nandika message kuri Joy ubundi nandika kane mu buriri akanya gato nari nshyizweyo, nongeye gukanguka mu gitondo.

Ngikanguka narambuye ukuboko nkora ku kameza mfata telephone nkirebamo nsangamo nsangamo message ya Joy nkuko nashigutse mbitekereza maze mfungura telephone ntangira gusoma,

“Daddy! Mbabarira nasinziriye ntabonye message yawe gusa wakoze cyane kunyereka ko ari njye wavukiye kandi ni ukuri nanjye narahindutse mba mushya ku bwawe, nkwifurije umunsi wihirwe kandi aho uca hose umenye ko Joy agufite ku mutima!”

Namaze gusoma ako ka Message numva ingingo z’umubiri zirakomeye, numvise mbaye mushya wese, burya hari amagambo arema bundi bushya umubiri ugashisha wumva, umutima ugaterana ihumure ari nacyo ijambo ry’uwo wahisemo ko aba umwihariko mu bandi rirusha andi yose.

Nahise nanjye musubiza mu magambo abiri nkunda,

“My Lovely Joy! Urakoze cyane! Ndagukunda!”

Send.

Urukundo rwanjye na Joy rwari rwatangiye gufata indi ntera, aho nari ntangiye gutera imbaraga n’amagambo ndetse nkiyumva ukundi.

Ako kanya narahagurutse nikoza muri douche maze kwimenaho utuzi ndagaruka nditegura neza ubundi ndasohoka nsezera Mama na Angela nerekeza ku kazi, ngezeyo ntangira gucuruza nkuko bisanze.

Amasaha yaricumye nkomeza no kubona abakiriya, nacishagamo nkivugishiriza Joy akongera kundema bushya ubundi ngakomeza akazi.

Nkiri muri ibyo nagiye kubona mbona numero ya Nelson irampamagaye maze nkanda yes nyitaba vuba,

Njyewe-“Hello!”

Nelson-“Daddy! Uri hehe se?”

Njyewe-“Ni amahoro se Nelson ko numva uvugana igihunga?”

Nelson-“Umva! Ndi kuza kugufata ngo tujyane, kwa muganga barambamagaye ngo nze baranshaka cyane!”

Njyewe-“Yampaye inka! Ni mahoro se kandi?”

Nelson-“Nanjye ubu rwose ndi mugihirahiro, ubanza Gasongo bibaye ibindi!”

Njyewe-“Yebaba wee! Ubu se koko…? Nako banguka tugende nta kibazo ndaba pfunzeho”

Ako kanya nahise nkinga ndasohoka ngeze hanze mba nkubitanye na Rosy aza iwanjye,

Rosy-“Yoooh! Daddy! Ubu se ubonye nje uhita ukinga?”

Njyewe-“Oya Rosy! Ahubwo ubu ndi mubagenda, wanshakiraga amahoro se?”

Rosy-“Nta kundi nyine ndakubuze! Nagiraga ngo nkubwire uko byagenze!”

Njyewe-“Uravuga ibya Sacha se?”

Rosy-“Yego sha! Ubu narangije kuba umwanzi we burundu! Ngo namuteranyije kuva cyera ngo nibutse igitereko nasheshe!”

Njyewe-“Yoooh! Noneho ubu nta kuri ugifite imbere ya Sacha?”

Rosy-“Wahora ni iki! Nyine narabyakiye ubu ndi hagati nk’uririmi, uwakubwira noneho umugambi Bob afite nyuma yuko Papa wa Sacha amusohoye iwabo!”

Njyewe-“Eeh! Rosy! Bob afite uwuhe mugambi?”

Rosy-“Uuuh! Reka nicecekere n’ubundi ndabizi uri Brother we wasanga uwo mbwira ariwe unkwena! Nifitiye agatwe gato ma!”

Rosy akivuga gutyo ako kanya imodoka ya Nelson yahise iparika aho maze mpita mubwira,

Njyewe-“Rosy! Hari umusore urwaye cyane tugiye kureba kwa muganga, niba nta gahunda ufite waza tukajyana!”

Rosy-“Eeeh! Uziko nari ngize ngo ukinze kuko umbonye?”

Njyewe-“Ooolala! Ubwo se urumva koko nabikora, ahubwo niba twajyana ngwino twinjire mu modoka”

Rosy ntiyatindiganije yinjiye mu modoka nongera kubona ko koko iby’akarimi kareshya kabeshya ashobora kuba yarabiretse akaba yarahaye agaciro umutima nama, ibintu byaba biberanye n’ubwiza yaremanywe.

Twasuhuje Nelson ashyiramo iya mbere dufata umuhanda ujya Kacyiru mu nzira tugenda,

Rosy-“Uuuh! Ariko mushobora kuba mugiye ku bitaro bya hariya…”

Twatangiye kumurangira aho ariho neza, akibyumva tubona aratangaye dutangira kwibaza ibyo ari byo,

Njyewe-“Uuh! Nonese ko usa nuwikanze Rosy?”

Rosy-“Uziko ariho mvuye!”

Njyewe-“Reka? Nonese wari urwaye?”

Rosy-“Oya sha! Ahubwo hari umukecuru twari twaritoraguriye ku muhanda ngo yaje ino I Kigali ashaka umwana we anyura iwacu acumbika turamugumana tumubwira ko Kigali ari nini atabasha kuba yashaka umuntu ngo apfe kumubona”

Twewe-“Yoooh!”

Rosy-“Umunsi umwe rero agire atya adutoroke ngo agiye kumushaka dutegereza ko ataha turamubura, ejo rero nibwo twamenye ko ngo umusazi yamufashe ku ngufu abantu akaba aribo bamumukuraho”

Twese-“Eeeeh?”

Nelson-“Ntunyumvira!”

Njyewe-“Uziko ari Gasongo? Yebaba wee!”

Rosy-“Namwe se iyo nkuru mwarayimenye?”

Nelson-“Uwo musore niwe tugiye kureba, ubu bari baduhamagaye ngo tujyeyo none dore dusanze nawe duhuje ikibazo”

Rosy-“Nonese uwo musore ko wumva ari umusazi muziranye hehe?”

Nelson-“Uwo musore rero twakuranye iwacu mu cyaro ……”

Nelson yabwiye byose Rosy maze aratangara cyane ni nabwo twari tugeze kwa muganga tukivamo dukomereza kuri reception tuhasanga wa mukobwa watse numero Nelson,

Nelson-“Mwiriwe neza! Twari twitabye, nitwe mwasigaranye numero zacu ngo tuzaze kureba uriya musore wakubiswe akagirwa intere amaze gufata umugore ku ngufu”

We-“Eeh! Ndabibutse! Nta kibazo mwaza mukabonana na muganga uri kumwitaho”

Ako kanya yagiye imbere njye, Nelson na Rosy turamukurikira twinjira mu cyumba kimwe cyari kirimo umuganga, tugezeyo wa mukobwa ukora kuri reception ahita avuga,

We-“Nari mbazaniye aba bantu, ni abo kuri wa musore urwariye muri kabiri!”

Muganga-“Eeh! Ok.”

Uwo mukobwa yahise yisohokera maze muganga ahita atubwira kwicara kuko hari intebe ebyiri hicara Rosy na Nelson,

Muganga-“Tugize amahirwe turababonye, ubusanzwe buriya ntibijya bikunda ko abantu nkabariya bajya bagira abantu bashobora kuba babitaho kuburyo bashobora kubavuza, ese uriya musore koko yari afite uburwayi bwo mu mutwe kuva ryari?”

Nelson yatangiye kubwira byose muganga amaze kumubwira tubona akuyemo lunette azishyira ku ruhande,

Muganga-“Koko se ibyo uvuga ni ukuri?”

Nelson-“Ni ukuri kose. Muga! Ntabwo twababeshya kuko muri abo kumenya byose ngo mugarure ubuzima buseseka ntibuyorwe”

Muganga-“Ibyo byo ntabwo mubeshya test zose twarazimukoreye dusanga koko mbere yuko ata ubwenge yari afite ikibazo cyo mu mutwe, rero uko bimeze ubu nta kintu na kimwe akibuka, ibintu byose ni ukumutoza, mbega ubu ameze nk’umwana muto”

Njyewe-“Yebaba wee!”

Nelson-“Nonese Muga! Ubwo ikizere kirahari ko ashobora kuzakira?”

Muganga-“Bizasaba kumwitaho uko bishoboka kose, ariko namara gukira amategeko ashobora kuzamuryoza icyaha yakoze”

Twese-“Ooohlala!”

Muganga-“Twari twarangije kumukorera byose rero, igisigaye ni ukumujyana mu rugo mukamwitaho yajya agira ikibazo mukamuzana hano tukabafasha”

Nelson-“Nta kundi nyine ubwo akaje karemerwa kandi iki nicyo twari twiteze”

Muganga-“Mwaza tukajya kumureba rero hariya muri kabiri”

Twarasohotse twinjira mu cyumba Gasongo yari arimo, koko nta kintu yibukaga, yarakurebaga gusa, kugenda ntiyabishoboraga twamubyukije tumwicaza mu kagare turasohoka Nelson ajya mubyo kwishyura, tugeze hanze,

Rosy-“Sha! Rero njyewe reka ndebe Mama urwaje wa mucecuru buriya turaza kuvuga kuri telephone mbabwire uko bimeze”

Njyewe-“Rosy! Wakoze cyane kugumana natwe!”

Nelson-“Ntabwo tubagezeho, reka ducyure uyu murwayi ariko ejo tuzaza turebe uko mumeze kandi ukomeze uhatubere!”

Rosy-“Yego Bye!”

Twarafatanyije twijiza Gasongo mu modoka dufata umuhanda twerekera kwa Nelson tugezeyo tumukuramo tumusubiza mu kagare tumusunika mu ka Jardin kari aho hafi basi ngo ajye areba ikirere inyoni n’ibiti wenda byatuma agarura akenge.

Njye na Nelson twatangiye kuganira byinshi, akanyibutsa byose, akambwira ukuntu yari yarabuze iherezo ryo guhemukira uwo mwanywanye, birumvikana aho hantu hari agahinda.

Nasezeye Nelson nsubira mu kazi nkigerayo natunguwe no gusanga umusaza wari wambaye imyenda ikuze nako ishaje yicaye ku rugi iwanjye, maze kuko nabonaga angana Data ndamwubaha ndamusuhuza ahita ahaguruka,

We-“Mwihangane twabicariye ku muryango”

Njyewe-“Oya nta kibazo! Nonese ko hari hakinze! Ahubwo se mwadushakaga?”

We-“Oya! Ntabwo nabashakaga, nari nugamye agacucu ngo ndebe ko nabona n’ikiraka!”

Njyewe-“Eeeh!”

Nahise mfungura umuryango ndijira, ngeze imbere mbona nawe yankurikiye ninjira muri contoire nawe aguma aho,

We-“Mwana wanjye se ko ubona ibintu byose byanze uwari umutunzi akaba asaba?”

Njyewe-“Uuuuh! Ibyo uvuga se ni ibiki muze?”

We-“Erega mwana wanjye uko undeba uku nahoze ntunze!”

Njyewe-“Hanyuma se muze?”

We-“Wahora ni iki ko nariye imfumbyi none zikaba zindirira mu matwi”

Njyewe-“Nonese urumva utarizize? Ahubwo nta nubwo wakabaye widegembya! Nuko inabi ititurwa indi nyine!”

We-“Mwana wanjye rwose mbabarira umpe n’ijana njye kwigurira akarindazi hariya ngatahane ubwo turakagabana nuwiwanjye!”

Nitegereje umusaza maze nibuka ko ineza uyisanga imbere maze mubyo Imana itangira umugisha nkuramo akanote ndamuhereza mbona arasimbutse atangira kubyina,

We-“Ayiwe wee! Ningende Kerekezi nagira amahirwee!”

Njyewe-“Uuuh! Ngo witwa?”

We-“Nitwa Karekezi yewe! Mwana wa urakoze urakabyara uhinguye nako uvuye hano gucuruza”

Njyewe-“Nonese Muze! Umva nkubaze!”

We-“Ndakumva mwana wa!”

Njyewe-“Umubyeyi witwa Mawuwa uramuzi?”

Nkivuga gutyo umusaza yanshunze ku jisho aba asohotse yiruka agwira umusore winjiraga amufata amakote umusaza aramwigobotora amusigira ikote ariruka dusigara twumiwe.

Uwo musore yakomeje kumbaza niba yaba anyibye ngo amukurikire ariko mubwira ko nta kibazo yirutse kubw’indi mpamvu, ashyira ikote aho maze agura ibyari bimuzanye arigendera.

Nakomeje akazi bigeze mu masaha ya nimugoroba ndasohoka ndakinga ndataha ngeze mu rugo nimenaho utuzi ndangije ngarama ku gitanda mfata telephone ndeba nimero za Joy tuvugana byinshi nakupye telephone ntakibasha guhaguruka ngo njye ku meza, nongeye gukanguka mu gitondo ari Mama umbaza impamvu naraye ntariye mbura icyo mvuga ntangira kurya indimi ariko nibuka ko urukundo ruryohera abakunda ibirura, rugasindisha abadakunda agatama ari nako rusinziriza ababura ibitotsi bikarangira abagira ibitotsi babibuze.

Narahagurutse njya kwitunganya, mvuyeyo ndambara nikoza muri salon mfata ku cyayi ngitirimuka mu rugo numva telephone irasonnye, nkuye mu mufuka nsanga ni Rosy nshyira ku gutwi,

Rosy-“Daddy! Bite?”

Njyewe-“Ni byiza Rosy!”

Rosy-“Sha nashakaga kukwaka aga service sinzi niba wamfasha?”

Njyewe-“Mbwira numve niba bishoboka ndebe niba nagerageza kugufasha!”

Rosy-“Sha nyine naraye kwa muganga, natwe baradusezereye, nta kuntu wadufasha kuri transport?”

Njyewe-“Oooh! Ese ni ibyo?”

Rosy-“Yego sha! Birashoboka?”

Njyewe-“Nta kibazo rwose reka nze nubwo mutashye tutabasuye ariko wenda njye na Nelson tuzaza iwanyu”

Rosy-“Oooh! Murisanga ariko Nelson ari hano!”

Njyewe-“Uuh! Ngo Nelson ari aho?”

Rosy-“Yego rwose! Yaje mu gitondo agemuye, ahageze asanga bari no kudusezerera kandi nta modoka yazanye”

Njyewe-“Ok! Reka nze noneho mbasange aho mu kanya gato ndaba mbagezeho”

Rosy-“Merci beacoup!”

Call end.

Ako kanya nahise nkatira aho nari ngeze nerekeza kwa muganga, nkigerayo koko nsanga Nelson, Rosy, n’umubyeyi bigaragara ko akuze maze ndabasuhuzambinjira mu modoka dufata umuhanda werekeza kwa Rosy.

Twagiye tuganira byinshi, tugezeyo tuvamo Rosy aduha kalibu biba ngombwa ko twicara gato ngo tuganirire nuwo mubyeyi wahuye nuruva gusenya,

Nelson-“Mwihangane mwarahuritse, gufatwa ku ngufu mukuze ni akaga!”

We-“Mwana wanjye se ko nanjye atari njye! Byose ni umwana wanjye nahoze nshaka nkabandinze nsaza ntongeye kumubona!”

Njyewe-“Yoooh! Nta kundi burya umubyeyi ushaka umwana ntatuza, kandi wenda uzamubona!”

Mama Rosy-“Ariko se ubundi byagenze gute mubyeyi? Kandi rwose twari twakubujije kuva aha!”

We-“Yego koko mwari mwambujije kuva aha ariko byaranze birananira ndasohoka ndagenda, ntangira gushaka umuhungu wanjye nari maze imyaka ntabona”

Njyewe-“Yooooh! Nonese umaze kugenda byagenze bite?”

We-“Namanutse imihanda yose nshaka ngenda mbaza niba hari umuntu wambonera umusore muremure w’igikara bose aho kubwira ko wenda bamuzi bagaseka bakajya hasi”

Rosy-“Yoooh! Ihangane rwose warahuritse!”

We-“Ubwo nakomeje kubaza abantu bose, mbonye byanze nshoka ibishanga aho nahuriye na kiriya gishitani kikangaragura nkavuza induru kugera aho ntabawe n’abantu ariko byari iby’ubusa cyari cyakoze ibyo gikora”

Mama Rosy – “Mana wee! Ubu se koko mana yanjye ko numvise ko nuwagufashe yari umusazi?”

Nelson-“Nibyo rwose yari umurwayi wo mu mutwe…”

Nelson akivuga gutyo wa mubyeyi wafashe ku ngufu yahise aca mu ijambo Nelson maze ahita vuga,

We-“Ariko se harya ngo nuko nshaje, ndumva ijwi ryawe risa nako ubanza ari ibisazi byanyinjiyemo”

Rosy-“Oya humura Mama! Ntabwo wakwanduzwa nuko wafashe ku ngufu n’umusazi,!”

We-“Wahora ni ikimmwana wanjye? Yewe nagende umwana wanjye Gasongo atumye mfa nabi!”

Njye na Nelson twarashigutse abari bari aho bose nabo barikanga bayoberwa ibibaye batangira kutubaza…………

Ntuzacikwe na Episode ya 148 ejo mu gitondo…..

 

35 Comments

  • Yo nyina was gasongo amenye nulison disi reka amenyeko umwana we ariwe wabaye inyamaswa

  • Hano rwose umuhanzi aranshanze,,,,byashoka bite ko Nelson yibagirwa uyu mukecuru,,,,umukecuru akaba ari we wibuka ijwi rya Nelson,,,oya we habuzemo akantu
    keretse harimo ka mugobeko…nelson ku mpamvu z’ineza ye yaraamumenye ariko akanga ko yahahamuka kubera ko baziranye nubwo hari haciye igihe……
    ahandi avuze mama sacha,,,ho ubanza ari mama wa rozy,,,byo birumvikana ,,,agatoki kanyereye

  • Muraho ko niyandikisha bikanga

  • Habaho amakosa menshi mu myandikire y’ikinyarwanda. N’ubwo nanjye ntakizi neza ariko hari imyandikire n’imivugire imbangamira. Ingero: nzi ko ndahura na so; wabaga uzi ko murahura?; cg se ngo ndizera ko turaza guhura;numvishe n’ibindi. Ibi bintu iyo mbigezeho numva mbangamiwe. Bandika cg bavuga nzi ko turi buhure,wabaga uzi ko muri buhure, ndizera ko turi buhure, numvise. Mwanditsi komeza ugerageze kunoza imyandikire wirinda indimi za mu mihanda

    • Ahaa! wasanga uri mwarimu w’indimi da cyangwa uri gusaba akazi umuseke, bakaguhe ikizima nuko nsoma nkabyumva, Apuuu!rwa gasongo noneho rungeze aha mama we yihangane ni ukuri nanjye ndababaye ni ukuri.

  • Nukuri byanyobeye kwishyura

  • Kwiyandikicya nkoreresheje MM byanze. Mugize neza mwadufasha

  • Thanks umuseke ku nyigisho zubaka muduha.gusa nanjye kwishyura byanze, niba bishoboka mwadufasha mukatubwira uko bikorwa kuva umuntu yinjiye muri service za mobile money kuko ahanditse GURA ntabwo mpabona.Murakoze

  • Umuseke mumpe ubufasha uko nshobora kwishyura kuko ndanakora click kuri Step ya mbere ntihagire running mbona kuri machine byanyobeye

  • Mwaramutse Abo kumuseke yewe kugira nabi nibibi cyane mubuzima nahubundi jya ugira neza wigendere murambonera ukuntu rwagasongo rugeraho rugafata nyina kugufu!! ngenda uzapfe urwo upfuye! M– USEKE RERO MBABWIRE KWISHYURA BYANANIYE NONE ICYO NGIYE GUKORA NTUYE HAFI N’umuseke murambona nze mubi nkorre kuko sina kwisibira gusoma inkuru zanyu da.

    • Nta kibazo rwose utugereho turagufasha. Murakoze

      • byananiye kwishyura rwose

  • Mwaramutse erega sitwe twa nze kwiyandikisha ariko byara ducanze nukuri mutugiriye neza mwadufadufasha kwandikira umuseke nabyo byarsnze

  • Ntacyo nanjye nibambwire aho bakorera mbasangeyo banyandike niba ari hafi yanjye ndajyayo kuko ntuye kacyiru

  • Mbega ingaruka z’ubuhemu we!
    Genda GASONGO urizize

  • mwaramutse rwose nimufashe njyemba hanze kdi rwose sinasiba gusoma iyinkuru arko kwishyura byanze pe kdi kwiyandikisha byarakunze

  • Mudufashe twishyure byatunaniye kandi turabishaka pe

  • mwaramukanye amahoro?
    kwiyandikisha ntibyangoye pe, ariko kwishyura ndabona byanze. mubitwemereye mwaturangira aho twabasanga mukadufasha kuko iyi week end ni ndende umuntu adakurikiye iyi nkuru yarema.
    murakoze.

  • Rwose umuseke mudufashe dushobore kwishyura kubantu batari mu Rwanda.kuko iyi nkuru kuyihomba byambabaza,kdi narigiyemo byinshi.thx

    • Turi kwiga ku kibazo cyanyu, turabagezaho vuba uko muzabigenza.

  • Abenshi byatunaniye aho batubwira guclika urabikora ntihagire ikiza mudufashe rwose

  • Urakanda ahanditse ngo kanda hano utangire kwishyura. Ni mu nsi ya no.7.
    Ariko nuclica kuri ziriya steps ntibikunda

  • mwaraye service nuburyo mwatubwiye kunyuramo mukwishyura byanze mubikosore

  • Mudufashe rwose uburyo twishyura njye rwose byanze ndigukoresha visa card ndi Dakar

  • mwiriwe!njye ndikugera kuri step ya6 akapa ka MTN sinkabone mwamfasha

    • Mwiriwe, rebe neza niba wujuje aho bagusaba last name.

  • Birababaje rwose muzadusobanurira mwaramaze kudufugira? nizereko mutwongera iminsi tumaze gusobanukirwa uko tugomba kwishyura,Kuko dufite ikibazo turibenshi, murakoze dutegereje igisubizo cyanyu

  • Nibure namwe abari mu Rwanda mufite aho mubariza,twe dusigaye twarihebye amahirwe yokonjyera kuyisoma nimake,biragoye kabisa kwishyura

  • ahari last name jye biri kwizanamo ariko bikanga pe!

  • Yewe mutworohereze tutazacikwa kandi atari uko twanze kwishyura ahubwo ari ukubera inzira igoye.Jye ubu guhera ejo mbigerageza ariko byaranze burundu.

  • Mugerageze mudufashe byatunaniye cg mwongere iminsi dufite ubushake bwo kwishyura

  • Mana weee! ubuse Maman wa Gasongo namenya ko ari umuhungu we wamufashe ku ngufu ntiyiyahura koko. Kwishyura byakunze IMANA Ishimwe.

  • Mwo kabyara mutubabarire mutworohereze ababa hanze kuko nibura abou Rwanda baranahamagara mubafashe ariko twe twabuze igisubizo pe, mutwihanganire rero ntimuhite mudukatira mutatuboneye natwe igisubizo kidufasha. Murakoze, Imana ibahe umugisha. Hanyuma kubagaya imyandikire y’ikinyarwanda, niba mwumvise icyo umwanditsi yashatse kuvuga turacyumva, tugabanye kugaya rero

  • Urangije step ya 7 buriya byose bakubwiye,ubona SMS muri telephone nkakwakundi ubikuza muri Mobile Money ugakurikiza amabwiriza.nanjye byabanje kunshanga ntaziko ugera naho wifashisha telephone.

  • mwamfashije ko ndi kugera kuri checkout bikanga. kwishyura byanze

Comments are closed.

en_USEnglish