Digiqole ad

Episode 145: Uwo Joy yitaga Nyirakuru yareze ba Mireille…Papa Sacha yirukanye Bob iwe

 Episode 145: Uwo Joy yitaga Nyirakuru yareze ba Mireille…Papa Sacha yirukanye Bob iwe

Chauffeur akimara kumbwira gutyo nacitse intege, numva agahinda kazamutse muri njye ntangira kumusubirishamo,

Njyewe- “Ibyo umbwira koko ni byo?”

We- “Ni byo kabisa! Ahubwo se ko mbona nawe ubabaye, uwo mukecuru wari umuzi?”

Njyewe- “Byihorere muvandi, n’ubundi ibi byishimo ntabwo numvaga ko byageza ku ndunduro”

We- “Uuuh! Bro! Erega umukecuru iyo akuze agomba kuruhuka, ikizima nuko asize inkumi kandi nziza!”

Njyewe- “Ni byo ndabyumva gusa Joy ababaye kabiri!”

We- “Eeh! Bro! None se uriya mwana Joy nawe uramutereta?”

Njyewe- “Reka tuve muri ibyo! Reka nagemo agakote nze tujyane!”

We- “Nta kibazo Boss!”

Nahise mpindukira njya mu nzu niruka ndeba aga t–shirt ndambara nshyiramo n’udukweto vuba vuba nsubira muri salon,

Njyewe- “Mama! Ngize ibyago! Ubu ngiye gutabara”

Mama- “Yeee? Daddy! Reka nze umbwire!”

Njye na Mama twarasohotse tujya hanze tugezeyo n’igihunga cyinshi atangira kumbaza,

Mama- “Daddy! None se ngo ninde witabye Imana?”

Njyewe- “Mama! Urabizi ko nimugoroba naraye ntashye mfite akanyamuneza, uwakanteye yabuze umuntu w’ingenzi mu mateka ye!”

Mama- “Yoooh! Ibyishimo disi bijemo kidobya! Ariko rero iyo wifatira wa wundi nako ngo yahisemo maweya!”

Njyewe- “Ibya Sacha bivemo Mama! Ahubwo reka njye gutabara nyogokuru wa Joy, sinzi igihe nzazira”

Mama- “Hanyuma se uriya mugabo uri hariya?”

Njyewe- “Sinumvise atuzi se? Umwakire nyine akwibwire wasanga ari umushyitsi uje udusanga!”

Mama- “Ahaaa! Ngaho genda mwana wanjye ubwo ndabona uje!”

Njyewe- “Yego Mama!”

Mama- “Ubabwire bakomere!”

Nikirije ngeze ku irembo aho wa mu Chauffeur wo kwa Sacha yari ari maze dufata umuhanda twerekera iwabo.

Mu modoka ngenda noherereje message Nelson na Brown mbabwira ibimbayeho mu masaha macye ashize, hashize akanya mbona Nelson niwe unsubije mbere,

“Yooooh! Pole sana bibaho Daddy! Natwe ubu hari umukecuru tugiye gushyingura, ubwo wenda twaza kuvugana nimugoroba tugasura uwo mwana uguhisemo Nyirakuru amusiga”

Narangije kuyisoma mba mbonye n’indi message ya Brown yavugaga ngo:

“Ewana! Ihangane kabisa, ukomeze uwo mwana uje neza ariko agaherekezwa ni ibyago, buriya hari impamvu gusa wihangane ntabwo tubonetse natwe hari umuntu tugiye gutabara”

Maze gusoma iyo message nikije umutima mpita ntekereza ko ibyo ari byo byose bagiye gutabara umuntu umwe we na Nelson, njye na Chauffeur dukomeza urugendo twerekeza kwa Sacha.

Tugezeyo twasanganijwe n’agahinda sacha ni we wangezeho mbere maze kumuhobera no kumukomeza ahita ambwira,

Sacha- “Daddy! Sha urakoze kuza, ubu nyine nawe urabibona ni agahinda”

Njyewe- “Ooohlala! Biragaragara kandi birumvikana gusa bibaho”

Sacha- “Niba nawe uhise uza ubu se Bob ari he ngo aze dufate undi mwana mu mugongo?”

Njyewe- “Mwamubwiye se?”

Sacha- “Burya guhamagara umuntu ugahita umuturaho inkuru mbi ntabwo ari byiza, ni na yo mpamvu twohereje chauffeur ngo aze ababwire, yabaye akigera kwa Bob ngo yanga kumukingurira avugira mu idirishya ngo araza kuza mu kanya, ubu ndakibaza impamvu, byanyobeye”

Njyewe- “Buriya wasanga yabanje kwitunganya!”

Sacha- “Cyangwa sha yari ari kumwe n’undi muntu?”

Njyewe- “Oya! Sacha, wikeka umukunzi, none se ntumwizera?”

Sacha- “Yego sha! Ahubwo cyane, gusa hari igihe na we antera gutuma, nako nyine nta kundi reka ntegereze, ahubwo se Daddy! Ko numvise Bob muri iyi minsi atagishaka kukumva bite?”

Sacha akivuga gutyo ako kanya twahise tubona Bob ahingutse hagati yacu maze antera umugongo ahobera Sacha,

Bob- “Ariko wagiye wigira inyuma abakundana bagahoberana neza, ibintu byose uba witambika?”

Sacha- “Ariko se Bob! Ko numva uza ubwira nabi Daddy?”

Bob- “Ni ibyago erega! Yambiii”

Sacha- “Eeh! Chou! Uziko wambaye impindurize?”

Bob- “Yebaba we! Cherie mbabarira rwose nje niruka ni yo mpamvu, ahubwo se ndahindurira hehe?”

Bob yirutse ashaka aho ahindurira umupira natwe dusigara aho maze Sacha ahita ambwira,

Sacha- “Ariko se Daddy! Koko nta kibazo ufitanye na Bob?”

Njyewe- “Njyewe ku giti cyanjye nta kibazo, kereke niba ari we waba ugifite, gusa wenda niba ari bya bindi by’ikidasangirwa nzanira Joy nanjye mube hafi n’ubundi ni cyo cyanzanye”

Sacha- “Sha yari yagiye koga, mu kanya ndajya kureba ko yavuyeyo, naho ubundi erega ibyo ntabwo twabigenderaho, none se ntabwo uri musaza wanjye? Byongeye kandi wa mugani wawe warangije guhitamo? Reka nze Bob arambwira impamvu ndabizi arankunda”

Ako kanya Bob yaraje arongera ahagarara hagati yacu maze ndongera nigira inyuma, bakomeza kuganira hashize akanya,

Sacha- “Daddy! Reka nge kureba ko Joy yarangije kwitegura!”

Sacha yarahindukiye aragenda dusigara aho, ako kanya na Bob ahita ahindukira maze arambwira,

Bob– “Umva Man! Na n’ubu se uracyashaka umugore wanjye?”

Njyewe- “Bob! Humura rwose, sacha ni uwawe kandi ubugwari ni ukuziza umuntu ikinyoma”

Bob- “Ariko se urwana niki? Umwana namaze kumwigarurira burundu, nawe uraho uriruka inyuma ye! Ko udateze kunkuzaho se!”

Akivuga ibyo nahise mpindukira mbona Sacha agarukanye na Joy wari wampaye ikanzu ndende y’umukara imwegereye yitandiye n’igitambaro nacyo cy’umukara mu mutwe bigaragara ko yarize cyane maze ntera intambwe ngenda mbagana, Joy ahita andyama mu gituza Sacha arakomeza.

Njyewe- “Joy! Ihangane ndahari kandi agahinda kawe ni akanjye! Komera ibi bibaho ngo buri wese yisuzume kandi amenye ko ku isi atari iwacu”

Joy- “Daddy! Urakoze kungeraho, ndizera ntashidikanya ko igihe cyose nzagukenera uzabaduka unsanga, ni ukuri nta wundi muntu nifuzaga kubona utari wowe”

Njyewe- “ Yoooh! Humura nzaba mpari ibihe byose, Joy! Imana ishimwe ko ukomeye! Ni ubutwari bugirwa na bacye!”

Joy- “Daddy! Umukozi wa hano wari wagiye kunsigarira kuri Nyogokuru yampamagaye saa cyenda z’ijoro ambwira ko birangiye, kuva ubwo narize ubu undeba amarira yanshizemo, naho gukomera byo nuko uhari”

Njyewe- “Ooolala! Ntakomeje wowe nagabiwe ntawundi nakomeza, humura igihe uzankabakabira cyose uzambona”

Joy- “Ariko Daddy! Uzi ko buriya ejo narembye kubw’ibi?”

Njyewe- “Uuuh! Wari wabyiyumvisemo se cyangwa?”

Joy- “Sha Nyogokuru yarambwiye ngo umunsi ibyishimo byanjye bizasendera azitahira kuko ari cyo yanyifurije iminsi ye yose”

Njyewe- “Yoooh! Joy! Humura ntabwo yakubeshye, kuba waremeye kungira uwa mbere mu bandi ni ko ari njyewe Nyogokuru yatunze inkoni ngo nzagukomeze mu bihe nk’ibi”

Joy- “Urakoze cyane ku bw’isezerano umpaye Daddy!”

Njyewe- “Urisanga Maama!”

Ako kanya kwa Sacha hahise hinjira imodoka yari izanye Papa Sacha amaze kuva mu modoka aratambuka ageze impande ya Sacha wari uri kumwe na Bob arahagarara arabitegereza Sacha ahita amusanga aramusuhuza ariko Papa Sacha akomeza yitegereza Bob cyane.

Yarakomeje natwe aducaho ajya mu nzu ahindura imyenda ubundi aragaruka abantu bari bari aho batangira kujya mu mamodoka natwe tujya muri imwe dufata umuhanda twerekera I Nyamata.

Twagezeyo dusanga hariyo abandi bantu benshi, ari nabwo Joy yongeye kujya mu bihe bikomeye akiva mu modoka byabaye ngombwa ko mureka akajya kugira ibyo atunganya nk’umwana wamusajishije.

Twasigaye aho njye na Sacha na Bob hashize akanya ndahindukira mu kureba inyuma mba mbonye Nelson ndikanga.

Nawe yarambonye arikanga mpita ngenda musanga, mu kumugeraho mba mbonye hirya ye Brown ndetse na Aliane nongeye kureba hirya gato mba mbonye Mama Brown na Jojo ndetse na Dorlene numva noneho bibaye amayobera,

Nelson- “Eeeh! Daddy?”

Njyewe- “Nelson! Burya se na mwe muri hano?”

Sacha nawe yahise atubona maze ashatse kuza aho twari turi mbona Bob asa n’umubujije,

Nelson- “Uuuh! Uriya se ni wa mukobwa harya yitwa ngo iki ra?”

Njyewe- “Yitwa Sacha! Joy we yagiye mu mbere!”

Nelson- “Ooohlala! Mwihangane kabisa bibaho!”

Njyewe- “None se uyu mukecuru mwari mumuzi?”

Nelson- “Uyu mukecuru witahiye ni wa mundi nababwiye wonkeje Mireille!”

Njyewe- “Uuuh! Inka yanjye! Koko se?”

Nelson- “Ni byo da! Ni we rwose ubu Mireille nawe ari hano, na mukuru we yabareranye yari kuza ariko byanze kuko ari hanze!”

Njyewe- “Inka yanjye!  Ibi ni ibiki ra? Nonese ko Joy yambwiye ko ari we babanaga gusa?”

Nelson- “Uyu mukecuru witabye Imana yarabareze bamaze gukandagira bagakomeza baramusezera bajya kwiremera ubwabo buzima”

Njyewe- “Uuuh! None se ubwo Mireille ntabwo yaba aziranye na Joy?”

Nelson- “Birashoboka rwose, nako nta kuntu bataziranye! Urumva se niba uwo Joy wawe yarabaye hano kera batarabanye?”

Njyewe- “Nelson! Uzi ko ibi byago bigiye gusiga tumenye byose?”

Nelson- “Ahubwo itegure kumenya ibindi utari uzi! Eeeh! Ahubwo dore na ma Bella arampamagaye!”

Njyewe- “Uuuh! Na Brendah ari kuza hano se?”

Nelson- “Yego! Ari kuza ahubwo reka mwitabe”

Nelson yagiye ku ruhande ngo yitabe Brendah nanjye nsigara aho nganira na Brown na Dorlene atwiyungaho bose dutangira kuganira byinshi amasaha yo kujya gusezera umukecuru mu rusengero yari ageze agahinda kaba kenshi birumvikana barangije kumusengera bagira abo baha umwanya ngo bagire icyo bavuga,

Muri abo nagiye kubona mbona Mireille arahagurutse azamuka hejuru maze yitsa umutima,

Mireille- “Mbere na mbere ndashimira mwe mwese muri hano! Kuba mwaje kwifatanya natwe ni inkunga ikomeye ni n’ikimenyetso kerekana ko duherekeje umubyeyi w’imfura,

Muri macye ntabwo ndi hano ngo mvuge ibyiza by’ungana Mama kandi atanyumva ahubwo nje kubisabira kuzaharanira gutaha nkawe, kuko ni ukuri ubu buzima mfite ni we,

Kuva mfite iminsi micye gusa ni bwo yatangiye kunyitaho, yanyeretse ko ntawagakwiye kwishimira ko ariho ahubwo akwiye kwishimira ko hari uwo yabeshejeho, niyigendere Imana yamuruhuye kuko ntacyo atakoze ngo njyewe na Mukuru wanjye tube abo turibo ubu, murakoze”

Twese twikije imitima maze Mireille aramanuka hazamuka Papa Sacha ageze hejuru afata micro,

Papa Sacha- “Murakoze, nanjye ndi hano nk’uzi uyu mukecuru twaje guherekeza, uyu mubyeyi wacu twamenyanye ngira ngo hashize imyaka irenga 20 ubwo namuhaga umwana na n’ubu uri aha ngo amushyire mu bandi kuko umuryango wanjye wabaga kure,

Ntiyabyinubiye yabikoze abikunze atanga atitangiriye itama amurerana n’abandi bana babiri harimo n’uriya uvuye hano ndi kandi amagambo amaze kuvuga ntawe adakoze ku mutima,

Uwo mwana namuhaye rero yamureranye impuhwe nk’uko yareze abandi, amutoza imico myiza na n’ubu ntajya mbonana abandi gusa umuntu ushaka kureba uko uyu mukecuru yari ateye azaze ansure iwanjye, aganire ndetse yitegereze neza Joy azataha abonye ko hakiri imitima itoshye ari nayo ihenze kuri ubu”

Papa Sacha amaze kuvuga gutyo ni bwo nahise menya neza imva n’imvano ya Joy nifuzaga, “yoooh! Ese burya bwose?”

Papa Sacha yahise akomeza,

Papa Sacha- “Nunze mu ry’uriya mwana uvuye aha, burya iyo wishimiye ko wambaye ntabwo umenya ko hari uwambaye ubusa, ahubwo iyo wishimiye ko hari uwo wagaburiye ntubura guhaga imitsi yose, Mukecuru Agnes ndahamya ntashidikanya ko ijuru rizakwakirana ingoga, Imana ikwakire mu bayo”

Papa Sacha yaramanutse maze yicara mu bandi hakomeza kujyayo abandi namwe iby’ibyago murabizi birangiye dukomereza ku irimbi.

Nakomezaga kwitegereza Joy cyane wari uri kumwe na Mireille intimba ikomeza gusya itanzitse mu mutima wanjye.

Byarangiye nshigatite Joy mu gituza, ni twe twavuye aho nyuma, ibyo kwera no kwirabura bikomereza mu gukaraba intoki.

Twakomeje kugumana na Joy amasaha akomeza kwicuma abantu bakomeza kugenda umwe umwe.

Mireille yaraje atangira kuganira na Joy ndetse anamushimira uko yabanye na mukecuru nyuma y’uko bagiye bafatana ibiganza nk’ikimenyetso cyo kuzakomera ku magambo yababwiye.

Mirelle yakomeje kuganiriza abandi natwe tuguma aho bigera ha handi abantu bose barushiramo ari na ho hatera benshi kwiheba ntangira kwegera agasaro natoye ngo kadaseseka ngasuhererwa,

Joy- “Ndebera ni ukuri, ubu koko ngiye gusigara aha njyenyine abantu bose bagende?”

Njyewe- “Joy! Humura niba ari no kuhasigara turahasigarana aho kugira ngo usigare usaritswe n’agahinda”

Joy- “Urakoze kundema agatima Daddy! Gusa n’ubwo wahasigara ntibyaba ibya burundu!”

Tukivuga gutyo Papa Sacha yahise aza mu cyumba twari twicayemo maze ahita abwira Joy,

Papa Sacha- “Joy! Warangije kwitegura se tugende?”

Joy- “Tujya he Papa Sacha?”

Papa Sacha- “None se urabona twagusiga ahangaha koko? Ubu ugiye gutangira kuba iwacu I Kigali!”

Joy- “Ahwiii! Ubu se koko ngiye gusiga inzu ya Nyogokuru?”

Papa Sacha- “Nta kundi erega ubuzima bugomba gukomeza, ahubwo gira tugende naho inzu yo tuzayiha umuntu akomeze ayiteho”

Byarangiye dufashe imodoka tugaruka I Kigali, feri ya mbere twayifatiye kwa Sasha mu rugo ngicigatiye Joy.

Nk’abantu twari twaturukanye I Kigali, Mireille yari yazanye abamuherekeje natwe Sacha aradukusanya aho na none twongeye kuhahurira na ba Nelson, tukihagera Joy ajya kwitunganya nanjye njya guhobera Bella wa Nelly wari uri kumwe n’abandi bakobwa babiri,

Nelson- “Daddy! Wamubonye se Brendah?”

Njyewe- “Wahora niki ko nari muyobewe?”

Nelson- “Ntabwo ari wowe gusa twese twabanje kumuyoberwa, uko bucya nuko bwira agenda aba mushya”

Njyewe- “Urabivuga urazi ataragutahaho?”

Twabaye nk’abava mu byago dutangira kuganira hashize akanya Nelson ahita ambwira..

Nelson- “Abo bakobwa rero utazi ni Isaro na Betty, babonye akazi ahandi ariko ntibyababujije kuza gutabara Mireille babanye!”

Njyewe- “Wooow! Nishimiye kubabona naho kubamenya byo nari mbazi!”

Bose- “What?”

Nelson- “Mwikwikanga kuko uko turi aha turi amateka yigendera, iyaba mwari muzi ko uwamenya inzira zacu z’ubuzima atapfa kuyoba”

Brendah- “Yego ma Nelly nkunda ko iteka umvugira ibintu”

Nelson- “Uko ni ko nifuzaga ko njye nawe tuba”

Betty- “Ariko Mana disi baracyari ba bandi!”

Twakomeje kuganira dusoma no kudu fanta, Papa Sacha agira icyo avuga maze abashaka gutaha batangira gutaha na ba Nelson bahabwa kalibu bakomereza iwabo na Mireille.

Byari mu kajoro abantu bose bamaze gutaha, hari hasigaye njyewe na Bob n’abandi bantu bacye bari bari kuganira na Papa Sacha basoma no ku kabyeri maze Joy aza ansaga aho nari ndi dutambika hirya gato tugeze imbere turahagarara,

Joy- “Daddy! Nari nkuzanye aha ngo nguhuze abandi nkubwire ko nishimiye ukuntu twagutabaje ukaza mbere y’abandi, ukabana nanjye, ukankomeza ndetse na n’ubu ukaba ukindi iruhande, ni ukuri wakoze cyane kandi watumye urukundo rwikuba nkabona neza ko ari wowe nsigaranye”

Njyewe- “Joy! Yoooh! Urakoze gushima, ibi ni inshingano zanjye ariko kuba ushimye binyeretse ko koko umutima wawe ari imbonekarimwe kuri ubu”

Joy- “Yego sha Daddy! Aya masaha ashize wiswe undi kuri njye nibwo mbonye ko nari narabuze ikintu kimwe gikubiyemo byinshi, maze ndagukunda”

Joy yansubiriyemo rya jambo nishimiraga kumva kuva cyera kabone niyo ryabaga ribwirwa abandi, ibyishimo birazamuka nongera gukaraga ururimi ishuro mirongo icyenda mubwira ko nanjye mukunda bikomeye!

Ako kanya nkibivuga twumvise abantu basa n’abasakuza turaceceka dutega amatwi ako kanya numva Sacha avuga asa n’uwinginga cyane,

Sacha- “Papa! Rwose Bob ndamukunda kandi narabikubwiye!”

Papa Sacha- “Aller! Mpumbye gato mbona yasohotse hano vuba…………………………………….

 

31 Comments

  • Bwakeye amahoro!! Ni byiza kugira uruhari mu itegurwa ry’iyi nkuru; gusa mwatuyobora muduha urugero nko mu kwiyandikisha, kdi murabe mwiteguye neza ntibizaruhanye nko kwiyandikisha (byo njye byarangoye peee)!! Umunsi muhire bavandimwe

  • Mwakoze kutubwira amakuru ya Betty na Isaro ninjye wari wayabajije. Joy komeza wihangane Dady akuri hafi kdi aragukunda ubwo uje kuba kgli rero mugire mukure ibintu mu nzira mutegure ubukwe tubutahe bitazazamo kidobya. Mbabajwe na Bob ukuntu aba yiyemera none Papa sacha aramutumbuyr. Ababyeyi bareba kure wasanga yararangije kubona ko nta kigenda ke

  • Mwaramutse?!??Nonese abazakoresha mobile money bazayohereza kuyihe nber?!?!Murakoze.Igitondo cyiza

  • Nagende Bob…..naho am sorry for joy

  • Mbega byiza, ntimwatubwiye ariko wa mu papa waje kwa daddy uwo ariwe

  • Iyi nkuru irimo inyigisho zidasanzwe.

  • Cyore! Bob akoze iki???

  • Good,ariko abagomba kwishyurakuri mobile money nta nimero ya MTN mwaduhaye yo koherezaho amafaranga.Mwaba mwarabyibagiwe cg murayiduha?

  • Umuseke utambikana umucyo maze imitima ishaka kumurikirwa nawo ikagenda icya igira icyerekezo cy’ubuzima buganje inyigisho dukesha umwigisha w’abari hafi utaretse n’ibwotamasimba. Uraduhanura byaba abakiri bato natwe dusheshe akanguhe tukiyungura byinshi bibuze muri iyi minsi ariko kandi kubabifite bikaba impamba imwe ishyingura ubugwari ahubwo ikashibura ubutwari buvomerewe n’ingemu ikomoka ku ngemwe yatewe nawe museke weya.

    Jya mbere mwanditsi mwiza dukunda, aguka ugere hose Kinyamakuru dukunda ureke bamwe baroshye imbaga itagira uko ingana bakayishora muri bimwe bituma dushonga dugashegeshwa n’intimba twasigiwe n’ibyabaye nubwo bitaduheranye.

  • Mudusobanurire neza iki 1000 ni inkuru zose cg tuzajya tukishyura buri uko dusomye inkuru 1

    • Iki gihumbi kizajya kishyurwa buri kwezi

  • ni ukuyohereza ku yihe numero se? cg ninde tuzayoherereza?

  • Umuseke murakoze kubwiy’inkuru kuko ni icyigisho pe, naho ubundi nimuduhe iyo number tuzajya twishyuriraho. merci.

  • mudusobanurire neza uko bajya bigenda umuntu amaze kwishyura kuri M M Money

  • Abasaza barebakure Papa Sacha abona Bob ari uwo kumurumbiriza,….Ahubwo Sacha niyemere icymezo cya Papa we.

  • Mwe murahirwa kurinjye nagahinda kwiyandikisha byaranze nagerageje ibishoboka byose ariko byarananiranye ndajya gusoma bati inkuru irafunze none ngiye gukurwa mumubare wa bakunzi

  • Turabashimiye kuri iyi nkuru ikomeje gusana imitima ya benshi. Gusa italiki mwashyizeho yo gutangira kwishyura ntabwo itunogeye rwose. Kuki mudatangiranye n’ukwezi kwa 7 tukajya tumenya ko amafrw twishyuye arangirana nuko kwezi hataje mo imibare myinshi.

    Mubitekerezeho muzatubwire.

    Murakoze.

  • ubwo arasinze agereka akaguru ku kandi kwa fande? kiriya gihungu nabonye cyarataye akaranga sinzi aho abikura nta bwitonzi na bucye , gusa nshimishijwe n”umubano wa Daddy na Joy

  • None se abari iburundi bazariha gute?

  • mwaramutse,

    erega le29/06 ni ejo. muduhe number twishyure hakiri kare akejo katazaducika kandi kageze aharyoshye. jye ariko mfiten amatsiko yo kubona Sacha udafite umukunzi nako umubeshyi Bob ariho yitegereza ubuzima buryoheye Joy na Daddy?ntibizoroha

  • Muduhe n’iya tigo cash twakoherezaho mwana mugize neza

  • Mudosobanurire neza abatari mu Rwanda uko twakwishyura,nukubadakoresha visa card

  • Nibyiza cyane nanjye nishimiye kokwiyandjkisha byakunze arikonkagirubwoba bwukuntu kwishyura bidaskbanutse ejo umuntuyakongera gufungura bikanga nibihangane babisobanure Ness ukotuzishyura

  • cyore!! ariko Bob na Papa Sacha bapfa iki? Reka rero uzasange barahemukiranye na se wa Bob! Disi Sacha arambabaje! Rosy se we yagiye kwiyahura he ko utugambo ahorana tutazatuma ukuri kwe kwemerwa? Joy yihangane numva yarakomeretse cyane, akantu kose bamubwiye ararira? ahubwo se Joy buriya si uwa Papa Sacha niba nakurikiye neza?

  • Sha sacha agiye kwicuza bitagishobotse gusa njye nababajwe nuko sacha atahisemo neza daddy

  • Nanjye rwose nkurikije ukuntu iyi nkuru iryoshye twatangirana nukwezi kwa 7

  • Ni byiza cyane,inkuru igeze aharyoshye.Gusa nishimiye kp Bob agaragaye hakiri kare.Byiza cyaene kwa Daddy na Joy.Ariko rero nk’uko abambanjirije babivuze,muduhe nbr yo kwishyuriraho vuba ejo tutazatinda kubona inkuru yacu.
    Abo kwiyandikisha byangiye bahamagare ku museke barabafasha nanjye baramfashije pe !

  • Mutubwire umuntu bamwishyuriye, byakunda nkumuntu uri hanze akabwira uri mu rda akamwishyurira kuko ibyo mwavuze twakoresha nkabari hanze ntabwo byatworohera, muduhe na nimero zo koherezaho niba bishoboka twifashishe abari mu rda badutangire icyo 1000

  • None ko mutaduhaye number ya MTN yo kwohereza amafaranga mundatuma ejo tudasoma iyi nkuru. Bob rzro agiye kuziea Ise.

  • iyi nkuru irigisha pe gusa nazashimishwqa nuko bob yazisubiraho agahinduka pe akongera akavuga rumwe na Daddy kandi na gasongo akava ibuzimu akajya ibumuntu anyway ibyo kwishyura ikigaragara twe turi tayali kwishyura gusa ikigaragara ntago murabinononsora neza wenda mubikore neza twe ntaho tuzabacikira pe

  • Bizatubabaza nimudufungira inkuru tutarabuze amafranga yo kwishyura ahubwo arimwe mwatinze gusobonura uko twakwishyura,njye cyane fite imungege zabo mumahanga,nasabaga nibe mwaduha igihe kandi tukuvikana uburyo tuzabishura byoroshye,kuba dakoresha visa card na bank transfer twasanze yaduca menshi,nizereko muzumva ibyufuzo byacu kubaha umuntu uzanjya atwishyurira mu Rwanda nibyo bitworoheye.murakoze ubwo nahejo turabakunda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish