Inzu y’umuturage mu karere ka Kayonza yahiye, haracyarebwa impamvu yaba yatumye ishya n’ubwo hakekwa amashanyarazi. Uyu mugabo nyiri nzu yahiye yatwaraga moto, umugore we ngo yari yagiye gusenga. Amakuru Umuseke ukesha umwe mu baturanyi b’uru rugo wo mu Karere ka Kayonza, mu Murenge wa Mukarange ni uko kuri uyu wa Kane inzu y’uyu mugabo witwa Nzeyimana […]Irambuye
Isanzure n’ibirimo bifite uko bikora, buri kintu mu birigize gifite ingufu zituma gikora kandi kigakorana n’ibindi. Izi ngufu abahanga bemeza ko izizwi cyane ari enye: Ingufu rukuruzi(force gravitationelle)., ingufu zikora biturutse ku mashanyarazi azibamo(force electromagnetisme), n’izindi ngufu ebyiri ziba mu ntimatima ya atome (izi bazita strong force na weak force). Umuseke waganiriye na Dr Jean […]Irambuye
Njyewe-“Uuuh! Bite se ko wikanze ukongera ugakinga?” Bob-“Daddy Daddy! Turapfuye!” Njyewe-“Eeeh! Bob! Ni iki ubonye se?” Bob-“Dusubire inyuma…nako tuve mu modoka twiruke!” Njyewe-“Ariko se ko mbona uhabuka gusa ukanga kumbwira nicyo ubonye? Urabona nava mu modoka nkiruka ntazi nikikwirukansa?” Bob-“Daddy! Mbonye Afande!” Njyewe-“Eeeh! Ngo Afande?” Bob-“Niwe ndamubonye, ahubwo se ubu…” Bob akivuga gutyo twaboneye mu […]Irambuye
*Avuga ko ubonye uko isi iri kwangirika uri umuhanga wakuka umutima Prof Stephen Hawking ni umwarimu w’ubugenge wigisha muri Cambridge University afatwa nk’umuntu wa mbere ku isi mu kumenya “phyisque theorique” yemeza ko kubera kwangirika kw’ikirere ibinyabuzima byo ku Isi bigenda bicika kuburyo mu myaka iri hagati ya 200 na 500 isi izaba itakibasha guturwaho […]Irambuye
Abacururiza imboga, imbuto, ifu n’ibindi bicuruzwa binyuranye mu gice kidasakaye cy’isoko rikuru rya Gisenyi ntibishimiye gahunda yo kuzamura umusanzu w’isuku ngo ugiye kuva ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitandatu ukagera ku bihumbi 10 ku kwezi. Aba bacuruzi basa n’abatazi gutandukanya imisoro ya Leta isanzwe n’Umusanzu w’isuku bita ‘Umusoro wa Rwiyemezamirimo’ babwiye Umuseke bazi neza akamaro […]Irambuye
Nabaye nkibona Jojo wari wicaye aho ku kabaraza ndikanga, maze Mama aza yihuta ahagarara iruhande rwanjye, Mama-“Daddy! Dore erega ni Jojo! Ntabwo ndi kumva neza ikimuzanye, nakubwire nawe wumve! Ahwiii! Ibi ni ibiki koko mwo kabyara mwe!” Njyewe-“Jojo! Bite se?” Jojo-“Ni byiza!” Mama-“Umva ngo ni byiza yewe! Gira uti ni n’amahane akuzanye ureke kubeshya, ngaho […]Irambuye
Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango Nyirasafiri Esperance ubwo yasuraga ikigo gifasha urubyiruko n’abana bafite ubumuga cya “Centre des handicapés St François d’Assise” cyo mu karere ka Rusizi, Ababikira bagishinzwe bamusabye kubakorera ubuvugizi kuri Leta kugira ngo bunganirwe muri byinshi bakenera kugira ngo bitera kuri bariya bantu bafite ubumuga. Ikigo cy’abafite ubumuga cya “Centre des handicapés St […]Irambuye
*Umuyobozi w’aka kagari yari ahamaze iminsi ibiri gusa bahita bamwiba. Mu kagari ka Karambi umurenge wa Murundi mu karere ka Kayonza abajura bitwikiriye ijoro bamennye ibiro by’akagari biba televiziyo y’akagari. Ubuyobozi bw’akagari ka Karambi burashinja umuzamu usanzwe urinda aho ko yaba yarabigizemo uruhare. Mu ijoro ryo kuwa 18 rishyira 19 Kamena nibwo abantu bataramenyekana bateye […]Irambuye
Martin yatangiye kuvuga byose ntacyo asize, umugore we amaze kumva byose atari azi asuka amarira hasi, Zamu we akumiro kamutera kwifata ku munwa ndetse atangira kuvuga amangambure, hashize akanya, Madame Martin- “Mana yanjye koko kuki wemeye ko ibi biba? Martin! Naguhaye icyubahiro ukwiye nk’umugabo mu rugo rwe, kenshi wararaga iyo waza ukambwira ko ngo uvuye […]Irambuye
Umuyobozi w’intara y’u Burasirazuba Mme Judith Kazaire arasaba abayobozi muri iyi Ntara korohereza abaza gusinyisha mu baturage bifuza kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora azaba mukwezi kwa munani uyu mwaka. Yibutsaga abayobozi mu turere tugize iyi Ntara ko mugihe uje abagana afite ibyangombwa byuzuye atagomba guhutazwa ngo abuzwe uburenganzira bwe. Abakandida bigenga nibo basabwa imikono […]Irambuye