Digiqole ad

Episode 146: Mama Daddy yabwiwe n’umugabo atazi amagambo akomeye yahoraga arota

 Episode 146: Mama Daddy yabwiwe n’umugabo atazi amagambo akomeye yahoraga arota

Njye na Joy twarikanze tureba hirya, tubona Papa Sacha ari gusohora Bob na Sacha akomeza kwinginga cyane,

Papa Sacha-“Sohoka vuba se! Nkubone hanze! Nta soni uratinyuka ukaza kuriza umwana wanjye iwanjye ngo ngaho ni inkundo?”

Sacha-“Papa! Mbabarira umureke abanze ansobanurire, ni ukuri kurira ni urukundo rubinteye!”

Papa Sacha-“Urwo nirwo ntashaka rero! Uri umukobwa wanjye umwe nkunda, sinshaka abaza bakuriza aho kuguha ibyishimo mpora ngushakira! Dore uko areba Ko udasohoka se utegereje iki?”

Bob-“Boss nako Papa Sacha kugirango Cherie arire nanjye ntabwo nzi ukuntu bigenze nako ni online game …”

Papa Sacha-“Ariko Sacha! Urabona ukuntu unsuzuguza? Ubu nduwo guhora ndwana ninsoresore nkizi zikubeshya urukundo? Ubu se iyo ntasanga urira nari kubwira ni iki ko ari ibi mubamo?”

Sacha-“Papa! Mbabarira ni ukuri abanze ansobanurire ibyo mbonye ubundi umureke yitahire, Bob ndamukunda ni ukuri”

Papa Sacha-“Ceceka aho se wintera imbabazi, ahubwo mbare kabiri yasohotse!”

Bob-“Telephone yanjye se?”

Papa Sacha-“Uranyumva cyangwa ntabwo unyumva?”

Sacha-“Papa! Ntayo muha atansobanuriye erega!”

Papa Sacha-“Sohoka iwanjye cyangwa…”

Papa Sacha yateye intambwe asatira Bob aba arahindukiye asohoka yiruka Papa we arakinga yihanangiriza umuzamu ngo atagira uwo akingurira maze aigendera.

Amaze kwinjira mu nzu Sacha yatangiye kwiyanga maze Joy aratambuka amufata mu nda amuzana aho twari turi dutangira kumuhoza amarira yariraga ibintu byanatugoye cyane.

Amaze gusa n’utuza yahise avuga,

Sacha-“Ubu se koko ibi ni ibiki? Bob koko niwe umpindutse bigeze aha?”

Njyewe-“Sacha! Ihangane utuze, nubwo kurira biruhura ariko ntabwo ari igisubizo cy’ibibazo”

Joy-“Ariko se ubundi bigenze gute Sacha?”

Sacha-“Sha twari turi hariya nyine inyuma yiriya modoka turimo tuganira, ngiye kubona mbona Bob baramuhamagaye, ahita akupa ngira amatsiko yo kumenya ikibiteye,

Namubwiye ngo antize telephone akomeza kwanga ndamwihorera ahubwo atangira kumbwira ngo ndamucyeka, ngo ntabwo mwizera ngo kandi byose ngo arabizi mbiterwa na Daddy!”

Joy-“What? Ngo Daddy?”

Sacha-“Ibyo namuhakaniye ndetse cyane gusa nanjye muri iyi minsi nabibonaga ko yikomaga Daddy, cyakora ibyo kuducyeka amababa byo bavuyeho yibonera ko muri mu rukundo ruzira amahari”

Njyewe-“Nonese ubwo mupfuye iki kindi kitari icyo?”

Sacha-“ubwo nyine ahise asa n’urakaye ajya online njye mbonye nta kundi njyaho uwababwira ifoto nsanze kuri profile aho nahoze?”

Njyewe-“Uuuh! Uhasanze iki?”

Joy-“Tubwire sha!

Sacha-“Ni ifoto we n’umukobwa bambaye ubusa hejuru”

Joy-“What? Ibyo se birashoboka? Mbega umusore? Akayishyira no kuri profile ye koko?”

Sacha-“Ubwo natangiye kumubaza impamvu maze arambwira ngo ntabwo ariwe wari ufite telephone, ngo ubwo umukobwa wari uyifite niwe wayishyizeho atabizi!”

Njyewe-“Ooohlala!”

Sacha-“Nahise nibuka ukuntu yaje mu gitondo yahindurije n’umupira, byosed bihurira muri njye ndaturika ndarira ari nabwo Papa yahadusanze akabona kwirukana Bob!”

Njyewe-“Ooooh! Pole sana Sacha! Ni ukuri ibyo byose ni ibimenyetso byerekana urukundo ufitiye Bob, ihangane wihe amahoro muri wowe maze wakire ibyo wabonye wenda iyo uza kumutega amatwi yari kugusobanurira”

Joy-“Ariko Sacha! Si ubwa kabiri mushwanye mupfa amatephone?”

Sacha-“Yego sha!”

Joy-“Daddy! Humura njye ntabwo nzashwana nawe  dupfuye telephone, wenda nashwana nawe kubw’umutima wawe wanangiye kumva impumu yanjye, ubwo se Sacha ko wizera telephone kurusha Bob?”

Sacha-“Oya sha wowe nuko utajya uyikoresha…”

Joy-“Sacha! Kuba ntayikoresha ntabwo ari uko nyobewe ko ari nziza, ariko niba ibyiza ariko nta byiza nabonye byangije urukundo kuva navuka, ngaho nawe ndebera ubu se azongera guhinguka hano?”

Sacha-“Joy! Ubu se nkore iki koko ko Bob mukunda? Basi se ubu ikosa ni iryanjye?”

Joy-“Nawe hitamo Sacha! Izere Telephone cyangwa mo kimwe wizere Bob! Naho iby’amafoto byo nanjye mbonye ayawe na Daddy ku Gisenyi simenye ukuri narira ayo kwarika!”

Sacha yaracecetse gato maze yihanagura mu maso maze arambaza,

Sacha-“Daddy! Koko Bob arankunda?”

Sacha yambajije icyo kibazo nibuka byose, ndeba igisubizo ndakibura maze Joy ahita antabara,

Joy-“Ubwo se utagoye Daddy koko yamenya niba Bob agukunda cyangwa atagukunda cyangwa ni wowe wabimenya? Sacha! Niyo Daddy yamenya ko Bob atagukunda akaza akabikubwira ntabwo wabyemera ndetse mwanabipfa nubwo bwose ari Bro wawe!”

Sacha-“Ariko se ubu urukundo runtesheje umutwe koko?”

Joy-“Sacha! Ni telephone igutesheje umutwe kuko urukundo nyarwo ntirutesha umutwe ahubwo ruhumuriza imitima ibabaye nk’uwanjye maze ngahagarara kubw’urukundo nkuko nemye!”

Sacha-“Ubu se koko nkore iki?”

Joy-“Tuza umutima Sacha! Menya Bob uwariwe kandi kuko kuba Papa wawe asanze urira kubera we bikamutera umujinya n’agahinda nuko arebesha umutima wa kibyeyi, ntabwo ari uko yanze ko ukunda, gusa urukundo ni urushimisha ababyeyi ntabwo ari urubababaza”

Sacha yaratuje gato hashize akanya ahita ampereza telephone ya Bob yari afite, ahita ambwira,

Sacha-“Daddy! Akira iyi telephone uyinshyirire Bob! Kuva uno munsi ntabwo nzongera kujya online ndetse ntanubwo nzongera gushyugumbwa menya ibye, niba aka ariko gati nteraho akajisho nkagakoza mu ntozi nkarinda ubwo mbabaza umutima wanjye bigeze aha ndarekuye!”

Njye na Joy twarikanze dutangira kwibaza niba koko ibyo Sacha avuga ari byo, koko mbona telephone arayimpereje nanjye ndayakira,

Njyewe-“Sacha! Iyo niyo nzira yonyine ubonye waca ngo ugire umutuzo?”

Sacha-“Ndakurahiye Daddy! Mfashe umwanzuro ntakuka! Gusa disi wowe wagize amahirwe, aho bamwe basekeraga Joy ngo yasizwe n’ibihe niho hatumye aba afite amahoro njye ndi gushengurwa”

Joy-“Pole sha Sacha! Wikwicuza kuko nta ruhare wabigizemo!”

Sacha yakomeje kugaragaza agahinda natwe dukomeza kumuhumuriza hashize akanya Joy aramuherekeza ajya kuruhuka.

Nkomeje kuguma aho ntegereje ko agaruka ngo musezere ntahe hashize akanya mbona Papa wa Sacha yongeye gusohoka nikangamo, aza agana aho nari ndi, akihagera,

Papa Sacha-“Ntibishoboka! Eeeh! Urihimbiye, nari ngize ngo ni ka gasore kanteshereza umutwe umwana”

Njyewe-“Oya ntabwo ari we ni njyewe!”

Papa Sacha-“Harya ni wowe wigeze kujyana n’umukobwa wanjye ku Gisenyi?”

Njyewe-“Yego!”

Papa Sacha-“Wabonye se adafite byose kuburyo…?”

Njyewe-“Ntacyo namushinja rwose! Ni mushiki wanjye nkunda cyane akenshi mba muri hafi”

Papa Sacha-“Hanyuma se sha, uriya musore uzi aho aba?”

Njyewe-“Ndahazi! Mwaba mwifuza kumusura se?”

Papa Sacha-“Oya! Uriya ntabwo nasura kariya Gasore kigize akarara kakaba kari gusebya ise natwe muri rusange!”

Njyewe-“Uuuh! Muramuzi se?”

Papa Sacha-“Ndamuzi uriya, njye na Se twarakoranye, ariko ubu ntabwo tugikorana, birambabaje biranantangaza cyane kubona umwana we ari mu bangera amajanja bashaka ko umwana wanjye atosheka?”

Njyewe-“Oya rwose Papa Sacha! Ubwo se urumva Bob yabigerageza?”

Papa Sacha-“None atabigerageza? Turabizi hari abana baba bafite byose ariko bakanga byose bakaberaho gutesha abababyaye umutwe bitwaje byose barenzwe, uriya nawe rero ni kimwe nabo kuko ndabizi yananiye se!”

Njyewe-“Papa Sacha! Uriya musore nta burara bundi muziho, yewe nta nubwo ari kubagera amajanja nkuko mubitekereza, ahubwo ibabaye ni urukundo rutokowe bigakomeretsa Sacha umukobwa wawe ukunda cyane!”

Papa Sacha-“Reka nta rukundo mbonye! Ahubwo se sha! Iriya modoka mwajemo ejo bundi ni iyande?”

Naracecetse gato ngiye gusubiza numva umuntu umfashe ukuboko akwizingiraho ndahindukira nsanga ni Joy,

Joy-“Cherie ndagarutse! Eeeh ese uri kumwe na Papa wacu?”

Njyewe-“Oooh! Joy! Welcome!”

Papa Sacha-“Nahoze mbitegereza kare nkabona hagati yanyu harimo akantu, naho burya bwose…?”

Joy-“Papa Sacha! Ni ukuri kuba Daddy ari hano nicyo gitumye nkomeye! Nanjye nagize amahirwe nk’abandi bana mbona ko umutuzo wanjye ushingiye kuriwe, ubu ntabwo nkigunga, ntabwo ngikunje isura nanjye nzajya njya mu bandi kuko nzaba mfite uwo duterana intambwe!”

Papa Sacha-“Ok! Ni byiza cyane! Wenda nanjye natuza nkareka kujya mpora nguhangayikiye nibaza niba uzaseka nkabandi bana!”

Joy-“Yiiii! Papa Sacha! Ibyo bigiye kuba nk’amateka kuri njye kuko agahinda kari kunyibasira uyu munsi nagakijijwe n’umuti umvura ntazahamura ahandi ariwo Daddy!”

Papa Sacha-“En Bon! Daddy! Ubwo uzashake umwanya umbwire dufite byinshi byo kuvugana!”

Njyewe-“Nta kibazo rwose nzababwira kandi murakoze cyane!”

Papa Sacha-“Joy! Ngaho mugeze hafi ugaruke, urabizi ko ukeneye kuruhuka!”

Joy-“Yego ndabizi!”

Nasezeye Papa Sacha, manukana na Joy tuganira dusohoka mu gipangu mfata dusezeranaho byo kwakirana ibyo tutashoboraga guhindura maze asubira inyuma mwitegereza amaze kwinjira nanjye mpamagara moto.

Feri ya mbere nayifatiye kwa Bob nirengagije byose nari nziko atari bumbone neza uko byagenda kose, gusa nanjye nagombaga gusohoza ubutumwa bwa Sacha, nkigerayo nakinguye urugi rw’igipangu yabagamo ntakomanze nkigera mu imbere natunguwe no gukubitana na we ari kumwe nundi muntu mu kureba neza nsanga ni Christa akimbona yahise ahinduka ako kanya bwa burakari bwose buragenda biranyobera,

Njyewe-“Bob…”

Bob-“Eeeh! Ese ni wowe Musaza?”

Njyewe-“Ni njyewe tu!”

Bob-“Wahora ni iki se ko naruheze inyuma urufunguzo Christa yarukingiranye!”

Christa-“Rata nanjye ntabwo ari njye, nonese ko wambwiye ngo nkinge ndushyire munsi y’urugi nkabikora none nkaba ngarutse ngakabakaba nkarubura?”

Njyewe-“Pole sana! Nanjye nari…”

Bob-“Ngwino gato tuvugane nta kibazo, buriya ndabizi ni ya rendez-vous y’akazi”

Bob yahise anshyira ku ruhande aho Christa atumvaga, maze atangira kumbwira,

Bob-“Man! Ihangane byose tubisoreze aha!”

Njyewe-“Bob! Humura ntabwo ntinda aha, nari nkuzaniye telephone yawe!”

Bob-“Ngo telephone yanjye?”

Njyewe-“Akira telephone yawe, Sacha…”

Bob-“Vuga buhoro atakumva, nako ejo nzaza kukureba iwanyu umbwire neza!”

Njyewe-“Bob! Ndabizi wangize umwanzi gica imbere yawe ariko iyo ubikunda nari kukubera ingenzi”

Bob-“Oya kuva niboneye ukuntu wowe na Joy nako imbabazi za nyazo nzazigusabira ahantu kuko ubu ndumva ndi ikigwari imbere yawe!”

Njyewe-“Nonese wakwihanganye ukareka byose ko na Sacha yaretse byose kubw’urukundo?”

Nkivuga gutyo ako kanya Christa yahise ahamagara Bob twese turikanga maze ahita avuga cyane,

Christa-“Bob! Urabona ndi bwongere kurara hano koko? Sha waje!”

Bob-“Ahwiiii! Daddy! Ntacyo utibonera, ihangane ejo nzakuramukiraho!”

Nta kindi narengejeho nahise musezera ndasohoka ngeze ku muhanda mfata moto nerekeza mu rugo, nkiri mu nzira nibwo natangiye kwibuka ko hari umugabo nasize mu rugo, ntangira kwibaza byinshi.

Nakomeje kugenda nsatira mu rugo nkomeza kuyobora umu motard ako kanya tuba tugezeyo maze kumwishyura ndakomanga Zamu ahita akingura,

Zamu-“Eeh! Ni mwebwe Boss! Kalibu rwose! Mutambuke musome mucurure nako kakonotse!”

Njyewe-“Uhh! Za? Wasinze?”

Zamu-“Ihangane rwose nta kurindisha impyisi igisembe! Nahozw nsomaho ntereka, nongera nsomaho ntereka ngo ngaho uraje nguhe none dore ungezeho gakonotse!”

Njyewe-“Nonese iyo wigumira mu rugo rukarindwa n’Imana ko n’ubundi wananiwe?”

Zamu-“Ugira ngo se nakanywereye mu rugo? Reka daa!”

Njyewe-“Uuuh! Wakanywereye hehe se?”

Zamu-“Yanguriye rwose ndinanirwa!”

Njyewe-“Inde se Za?”

Zamu-“Ni umugabo wahoze aha! Yaguze ngeze aho ndinanirwa! Uziko yaguriye n’umugore wanjye! Ubu ejo umugore wanjye azirirwa mu kabari da!”

Njyewe-“Nonese… nako reka mbaze Mama uwo ari we!”

Narakomeje ninjira mu nzu ngeze muri salon nsanga Mama yicaye aganira na Angela ndabasuhuza nanjye ndicara,

Mama-“Bite se Daddy?”

Njyewe-“Ni ibyago ariko Imana ishimwe ko twabivuyemo neza, abantu bose barakomeye kandi nabaye aho utari nubwo batakuzi”

Mama-“Nuko shenge, nkaho tambuka ufate agacupa muri frigo umanure akavumbi!”

Njyewe-“Mama! Wa mugani ko ari nayo yose, wa mugabo nasanze hano mu gitondo ninde ko nsanze ngo yasindishije Zamu?”

Mama-“Banza utuze erega ndakubwira!”

Narahagurutse njya muri frigo mfunguye nsanga huzuyemo amacupa ndikanga, mfatamo rimwe ndagaruka ndicara.

Njyewe-“Mama! Nonese ngo bimeze gute Mama?”

Mama-“Daddy! Nawe wagira amatsiko, humura erega ntacyo ngukinga!”

Njyewe-“Mama! Erega uko utinda kumbwira ni nako nkomeza gutekereza byinshi, mbwira ntuze umutima kuko ntibisanzwe!”

Mama-“Daddy! Uriya yari umushyitsi wa kure!”

Njyewe-“Uuuh! Umushyitsi wa kure se ako kure ni hehe?”

Mama-“Ahaaa! Daddy! Muri iyi minsi nari maze amajoro asaga ane ndara ndota inzozi zitangaje!”

Njyewe-“Ampaye inka! Inzozi zimeze z’amahoro se Mama?”

Mama-“Dore maze iminsi ndota inzozi zisubiramo! Ngo ubwo nari ndi mu kibaya kinini gitwikirijwe n’ ikibunda ariko nakireba nkabona nticyeyuka ngo kive aho nari ndi ahubwo uko ngenda kigakomeza kunkurikira nkareba hirya nkareba hino umutima ukansimbuka,

Ngikomeza kureba icyo gicu natangajwe no kumva ijwi rivurira inyuma yanjye ngo: “Humura ndacyakuri hafi” Nkimara kuryumva nahindukiye ubugira gatatu nta muntu mbona ubwoba bukomeza kuntaha kugeza ubwo naguye mu gaco k’abantu ntazi bari bitwaje intwaro z’ubugi butyaye, nkibakubita amaso ubwenge buraguruka nongeye gukanguka mbona banzegurutse, nubuye umutwe mbona Gatera”

Njyewe-“Yeee? Gatera!”

Mama-“Maze kubona ari Gatera natangiye gutakamba nsaba imbabazi, nawe akomeza kumbwira ngo reka anyohereze aho yashyize Jules mu gihe akizamura intorezo umwambi ntamenye aho wavuye wamutikuye mu gatuza agwa aho abari bari kumwe nawe bakwira imishwaro”

Njyewe-“Mama! Izo nzozi zihatse iki?”

Mama-“Ubwo ako kanya nahagurukijwe n’umuntu ntazi maze ampa amazi ndanywa, ngize ngo mubaze uwo ariwe arambwira ngo: “Ndi ibanga rizitse umunezero, umunsi rizahishurwa muzashira agahinda kabashenguye imutima” akivuga gutyo naramubuze aribyo nahise nkanguka mwana wanjye!”

Njyewe-“Uuuh! Nonese izo nzozi zawe zihuriye hehe n’ uriya mugabo nakubazaga mu gitondo?”

Mama-“Daddy! Nari ndi kuhanagura akabati mu gitondo ngiye kumva numva umuntu usuhuje ndikiriza, mfunguye muri salon mbona hinjiye uriya mugabo wabyutse ugasanga turi kumwe”

Njyewe-“Ndakumva Mama!”

Mama-“Uriya mugabo rero wamaze kugenda ambwira ko ari intumwa iturutse kure, yambwiye ko avuye mu bihugu by’imahanga azanywe no kureba ko nkiriho!”

Njyewe-“Uuh! Nonese aramuzi Mama?”

Mama-“Daddy mwana wanjye nanjye byabaye igitangaza kuri njye! Nonese ko nasanze azi amazina yanjye, ayawe, ay’ababyeyi banjye ndetse naya Gatera ra?”

Njyewe-“Inka yanjye! Ubwo se urumva atari uwo mwabanye cyera?”

Mama-“Reka reka nta muntu twabanye cyera nzi uba iyo mu mahanga urabizi ko So ariho yaguye!”

Njyewe-“Nonese Mama! Ntabwo yigeze akubwira uko yitwa?”

Mama-“Daddy! Yakomeje kumbaza niba ubutumwa bwanjye narabubonye, mba nkubise agatima kuri ya cheque y’udufaranga twakiye, mubajije niba ariyo ati niyo rwose ndetse mbona arishimye cyane arangije ansaba ko yajyana na Zamu gato ndabyemera kugirango mbone uko njya gutegura ifunguro,

We na Zamu baje kuza bapakurura ibintu byinshi ndumirwa ndetse ntangira no kugira ubwoba baraza bashyira mu nzu buriya stock iruzuye ntiwareba!”

Njyewe-“Ariko se Mama! Koko utampishe uwo muntu ni nde?”

Mama-“Mwana wanjye se ugirango ntiyagiye ansubireyemo ya magambo ngo: “Ndi ibanga rizitse umunezero, umunsi rizahishurwa muzashira agahinda kabashenguye imutima!”

Njyewe-“Ngo? ……………………………

 

 

49 Comments

  • Thx Umuseke. Kari karyoshye abakunzi bagenzi banjye mukomeze muryoherwe njye ibyo kwishyura ndabona ari process ndende.Gusa sinabura kubashimira ko muri abarimu beza amasomo nakuye muri my day of surprise na online game kugeza uyu munsi yaramfashije cyane. Nizere ko ababyeyi basoma izi nkuru mma Brown,mma Sarah,John babahaye urugero rwababyeyi beza, abasore namwe Nelson, Daddy ndetse na mwene Ruboneka babahaye urugero rwiza, inkumi namwe Ariane, Brendah, Jane ubutwari bwabo, kwihangana no guca bugufi byabaranze muzabikurikize bizabageza kuri byinshi byiza. Murakoze cyane Kdi mukomeze kugira ibihe byiza.

  • umenya Jules atarigeze apfa ,

  • Yewe ndabona uko kwiyandikisha byagoranye ariko no kwishyura bigoye byananiye rwose.

  • Ibibyo birancanze kabsa!!!!!!

  • umuntu agiye ku mu agent wa MTN se birakunda ko mbona bigoranye?

  • Mwaramutse kwishyura ntakibazo ariko ntibosobanutse neza those cyne cyne abari mumahang. We want more information about this payment

  • Ikigarara cyo nuko Jules atapfuye kbsa. Naho Sacha we narekure kabutindi Bob hakiri kare ni imbwa yigendera gusa. Mbabajwe nukuntu atakigarutse kwa Dady nukuntu Dady nawe yamukundaga. Nta kundi Joy nawe aramukeneye

  • Iyi process ntabwo igoye nk’uko muri kubivuga, iroroshye rwose nimugerageze njye ndabirangije. Etape ya kane niyo ishobora kugora umuntu waba udashyizemo neza Username na Password ye, yibeshye akandika nabi kimwe muri byo ntabwo bikunda. Naho ubundi ibindi byose ni ukunyuzaho rwose.

  • Nanjye maze kwishyura ntabwo bigoye rwose ndabibonye ni uko bashatse gusobanura buri kamwe bigasa n’ibyumvikana nk’ibigoye ariko biri easy.

  • Inama naha abari mu mahanga badashobora gukoresha Visa Cards ni ukwifashisha abari mu Rwanda bakabishyurira, wamuha Username na Password yawe kukoresha hano akabikora, yaba atabimenyereye yavugana n’abo k’Umuseke bahita bamufasha bagira service nziza pe.

    • Mfasha nsanga inbox unyandikire kur WhatsApp +258840160507

  • Thx Umuseke. Ikigaragara Jules aracyariho. Bigeze aho biryoshye nubwo bitigeze bibiha.
    None rwose iyi process yo kwishyura iri very complicated ntago abantu bose basoma iyi nkuru basobanukiwe n’ubu buryo.
    MWADUHAYE NO SINZI IRI MURI MOBILE MONEY TUKAJYA TWISHYURAHO NTA YANDI MANANIZA?
    MURAKOZE

    • Tubahaye numbe nibwo hazamo amananiza kuko byatugora kujya tumenya uwishyuye no kumuhuza na Sytem ngo ajye abasha gusoma.
      Ubu buryo buri gukunda, ababyujuje neza bari kwishyura rwose nta kibazo. Murakoze

      • Etape ya Kane yananiye rwose!ndasubira ninyuma ngo ntangire bushya bikanga.mumfashe

      • Nyine mudusobanurire neza nkumuntu uri hanze yifashishije uri mu rda, kdi uwo wo mu rda adasobanukiwe ibyiyi nkuru aruko afite mobile money, mudufashe cg mumpe nimero ya Mobile money mbwire umuntu ayabampere then mbahe password na username byange mumfashe, biragoye kubwira umuntu ngo mfasha atabisobanukiwe, mudutabare kuko inkuru zanyu ziradufasha

      • Abari mu mahanga nitwe biri gucanga

  • Thx Umusek, ndumva ntangiye kubyina mbere y’umuziki kuko Jules atigeze apfa none akaba agarutse wow it’s amazing kabisa.

  • nice story, umwanditsi ni umuhanga cyane. Urumva ukuntu akubwira inzozi ukazibona neza nkaho ari wowe uri kurota, mbega amasomo, thx umuseke.rw, kwishyura biroroshye, njye maze kubikora none aha, umunsi mwiza

    • tubwire uko ubikoze

      • uhitamo niba ushaka kwishyura 1000 cyangwa 20000, wamara guhitamo ugakanda kuri “Gura” iri hasi, warangiza ugakanda reba icyo ugura,ugahita ukanda “proceed to checkout” ubundi bagahita baguha aho wuzuza username, naho uri, email wiyandikishirijeho ihita yizana ugahita ukanda kuri “Place order” munsi y’icyapa cy’umuseke, ubundi detail zose zikaza, ugakanda kuri “Tip to aprove, ugahitamo hasi niba ari Credit card cyangwa mobile money, ubundi ukuzuza ibyo bagusaba then ukemeza, online game iraryoshye hano

  • NONE SE ABA AGENTS BA MTN bose bazi uko bishyura ino nkuru? Kuri Mobile money se ntituba tubaruye kuma ID Cards yacu? Nibyo byatworohera nta manyanga yabamo rwose!!!

  • abishyuye mutubwire uko mwishyuye ngewe ntabwo nabibonye ariko twisomere reba nkubu baranyangiye kandi ntabuze amafranga nibasobanurire abantu uko bikorwa

    • @Butesi banza wiyandikishe ubashe no kwishyura kuko ntabwo uriyandikisha. Niba ugifite ikibazo twandikire kuri [email protected] Murakoze

      • Ntiwumva ko abari hanze bafakoresha ibyo bya Credit card byatugora, kugirango wishyure nuko uba wariyandikishije, none ushobora kubona umuntu ugufasha ariko atazi ibyiyi nkuru yewe yikoreshereza na karasharamye ariko afite Mobile money, mudufashe rwose

  • Nana biraryoshye na Jules ntiyapfuye biragaragara ariko nanjye kwishyura binshyuhijubwonko kereka ntakandikazi mfite

  • mumfashe kwishyura byananiye kdi ndabikeneye

  • Kwishyura ntabwo bigoye wenda n’uko babanje gusobanura bikaba byinshi ariko nutangira ukanda aha ngo “Kanda hano utangire kwishyura” ugakurikiza amabwiriza biraba byoroshye. Gusa fr uhisemo kwishyura nayo ugomba kuba uyafite kuri MM yawe.
    Ahubwo se bivuze ko iyi nkuru tuzongera kuyisoma igihe kwishyura bizaba byarangiye le 04? Cg izakomeza kuboneka buri munsi?
    Kuyibona se izajya yoherezwa kuri email ya buri wese cg ni ku Umuseke nk’uko bisanzwe?
    Gusa inkuru iraryoshye cane. Ndasaba Imana ko Sacha yamenya uburyo Bob amubeshya. Gusa azababara niyibuka uburyo yahisemo nabi ahakanira Bob. Jules we ariho na kabuza. Daddy nakomeze aryoherwe we na Joy.
    Umunsi mwiza!!!!

    • Inkuru murakomeza kuyibona buri munsi uko bisanzwe nta kibazo. Kugeza le 04/07 abatarishyura nibo batazashobora kuyibona. Abafite ikibazo ariko tuzakomeza kubafasha. Murakoze

  • NDABABWIZA UKURI NJYE NTAKINTU NAKIMWE NSOBANUKIWE MUKWISYHURA MUGERAGEZE MUDUSOBANURIRE KUKO NTAKOMEJE GUSOMA IYI NKURU BYAMBABAZA

  • Kuki mutaduha compte twayashiraho, kuko ntago abantu bose bari muri mobile money cg bakoresha visa card. Murakoze.

    • NABISOBANUKIWE ARIKO NDINJIRA KURI STEP YA 1 IYA 2 NKAYIBURA

    • BABABWIYE KO KWISHYURA KURI COMPTE KO BATAJYA BAMENYA UWISHYUYE ARIYO MPAMVU BABISHYIZE MURI SYSTEME

  • Plz abari hanze y’Igihugu twakwishyura gute mutubwire nyabuneka. Thx Umuseke

  • Kwiyandikisha biri kwemera, ni ukugenda ukurikiranya etape par etape nta kindi,

    Murakoze umuseke.

    • wabigenje gute ngo ushyiremo amafaranga?

  • Mwiriwe ko narinariyandikishije none ririya jambo click here to log in nkaba ntaribona kd nashakaga kwishyera c. murakoze

  • Umuseke nutubwire uko tuzishyura dukoresheje MTN Mobile Money.

  • amafaranga umuntu ayashyiramo gute se ?birakomeye cyane bino bintu byo kwishyura ,iyo mutanga number ,tukayohereza kuri MTN mobile money ,ko byari koroha gusumba

    • NUGUSHYIRA AMAFARANGA KURI MOBILE MONEY YAWE CG KURI VIZA CARD YAWE

  • Mudufashe abari hanze uko twakwishyura,nkudakoresha card,utabangamiye numuntu uri murwanda ngo akwishyurire.Murakoze

  • Inkuru iraryoshye kandi irimo inyigisho nyinshi kubashaka kwiga ubuzima n’imibereho y’abantu. Kubyerekeye kwishyura nabonye byoroshye nkuko dutuye twishyura ibintu kuri online kandi nkuko byashobanuwe ntabwo gutanga numero ya mobile money ngo twishyurireho byoroshye ngo umenye ninde wishyuye ninde utishyuye kuko twese ntidukoresha uburyo bumwe. Umuseke wavuze ko ufite ikibazo yabandikira kandi ndumva byumvikana. Daddy na Joy ndabashyigikiye murukundo rwabo kandi ntegereje n’amatsiko ikiganiro cyizaba hagati ya Papa Sacha na Daddy. Bob ni Bob nkuko Papa Sacha yamuvuze.

  • ko ndi kwandika muri fone yanjye najya muri mobile money ku rutonde rw ibigurwa nkabura inkuru ndende mwamfashije koko ndashaka kwishyura

  • none internet nkotesha Airtel kandi. mobile mony nyikoresha kuri MTN ubwo bira genda gute mwa bwiye ejo ko ntashaka gusiba gusoma ra ??please mubwire uko mbigenza

  • Najye byananiye pe mwaduhaye mobile money tukishyura basi bikagira inzira!

    • Mugerageze gukoresha uburyo twabahaye nibwo bukwiriye kandi burashoboka kuko hari abari kubishobora. Abo binanira batwandikire tugerageze kubafasha. Murakoze

  • Daddy na joy vrmn ndabashyigikiye..thx umuseke.com turabafana cyane gsa daddy na papa sacha mfite ubwoba bwikiganiro cyabo kuko azamenya ko aturuka kwa gatera nawe amwirukane nka bob mana wee gusa ibyaribyo byose jules aracyariho….mbega inkuru…angela c we disi mbega…iyaba baduhaga tubiri bsi nuko nyine nubundi amatsiko atashira gsa trategereje akejo mrci ku mwanditsi kbsa ufite impano

  • Byanze kbsa. Sinumva ukuntu e-mail yanjye bambwira ko atari yo. Ababishoboye muzaryoherwe. Nagerageje kenshi ndumva naniwe

  • Iyi nkuru abazayikosa turibeshi kandi tutabuze amafranga yo kwishyura,birababaje rwose

Comments are closed.

en_USEnglish