Digiqole ad

Bavuze ibyo banenga Leta mu gukemura ibibazo by’abana

 Bavuze ibyo banenga Leta mu gukemura ibibazo by’abana

Uyu mwana aravunwa n’umwana wenyine, ‘se w’umwana’ ni umushoferi i Kigali

Umunyamategeko Maitre Fred Burende yanenze ko hari zimwe mu ngamba Leta ifata kugira ngo iteze imbere uburenganzira bw’umwana ariko ntizishyirwe mu bikorwa uko ziba zateguwe. Kuba abana bamwe bakurwa mu muhanda bagashyirwa mu miryango ariko nyuma y’igihe runaka bakagarukamo ngo akenshi biterwa n’uko haba hari ibitarakurikijwe mu murongo wo kubasubiza mu buzima busanzwe bubereye umwana. 

Uyu mwana aravunwa n'umwana wenyine, 'se w'umwana' ni umushoferi i Kigali
Ibibazo nk’icy’uyu mwana w’i Karongi watewe inda afite imyaka 13 agatereranwa n’uwayimuteye ndetse n’ababyeyi be ngo gikomoka ku kudashyira mu bikorwa ingamba zo gukumira ikoreshwa ry’abana bato akazi ko mu ngo cyane cyane mu migi.

Yabivugiye mu nama yahuje abagize impuzamiryango y’abaharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO  n’abo bafatanyije yabereye i Kigali kuri uyu wa kabiri.

Ati: “Ingamba zifatwa kugira ngo uburenganzira bwa muntu muri rusange n’ubw’umwana bwubahirizwe ni nziza kandi ziba zisobanutse. Ariko mu kuzishyira mu bikorwa hari aho bigenda nabi kandi ababishinzwe ntibahakosore bityo umugambi ntugerweho.”

Me Fred Burende yasobonuye ko iyo usomye amasezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bw’umwaka  usanga avugo uburenganzira bw’umwana ari nk’ubw’umuntu mukuru ariko hakiyongeraho ubundi bwihariye bushingiye ku ngingo y’uko ari umwana.

Amasezerano mpuzamahanga ku burenganzira bw’umwana avuga ko umwana aba ari umuntu wese utaruzuza imyaka 18.

Muri rusange aya masezerano ntiyemerera abantu batarageza iriya myaka gukora akazi ako ari ko kose.

Mu Rwanda ariko amategeko hari aho anyuranya  n’ibyo amasezerano mpuzamahanga avuga ku burenganzira bw’umwana.

Mu  Rwanda itegeko ryo muri 2009 ryemerera umwana w’imyaka 16 gukora, ariko ntiyemerewe gusinya amasezerano y’akazi,  ibintu bamwe mu bari muri iriya nama banenga bakavuga ko bibuza umwana amahirwe ahabwa undi mukozi.

Ikindi ngo kidafututse ni uko itegeko mu Rwanda ryemerera ugejeje imyaka 18 kuba yakundana ariko ntiriberere gushakana bataruzuza imyaka 21.

Kuri bo ngo ibi bishobora kubera bamwe umutwaro ndetse bakaba bakwishyingira.

Indi ngingo bagiyeho impaka ni iy’uko abana babiri (batarageza imyaka 18) iyo umwe ateye undi inda mu bugenzacyaha akenshi hibandwa ku muhungu kandi wenda ashobora kuba yabanje kumvikana n’umukobwa.

Evariste Murwanashyaka ushinzwe ibikorwa muri CLADHO yasobanuye ko ubusanzwe itegeko rireba uwagizweho ingaruka n’icyakozwe kikitwa icyaha kikaregerwa.

Kuba umukobwa adakurikiranwa akenshi biterwa n’uko aba ariwe utwite, bikamugiraho ingaruka kandi akaba yarafashe iya mbere akajya kurega avugwaho ko yahohotewe agaterwa inda.

Ku rundi ruhande ariko nubwo umuhungu afatwa nk’uwahohoteye umukobwa muri buriya buryo, ngo ubutabera bumuhana butirengagije ko nawe ari umwana hanyuma ibi bikaba impamvu yatuma ahanwa mu buryo bwihariye.

Ngo hari amategeko y’ibihugu runaka anyuranye n’ibyanditse mu masezerano mpuzamahanga arengera umwana biterwa n’umwihariko wa buri gihugu kandi hakarebwa mbere na mbere inyungu z’umwana.

Mu Rwanda ngo imiryango itagengwa na Leta igenzura niba Leta yarakurikije ibikubiye mu masezerano mpuzamahanga arengera umwana ikabigeza ku Muryango w’Abibumbye ishami rishinzwe uburenganzira bw’abana  hanyuma Leta ikazajya gusubiza ku byagaragagajwe  niyo miryango.

U Rwanda ruzajya kwisobanura kuri izi ngingo muri Gashyantare 2018

Bimwe mubyo Maitre Burende asanga Leta igomba gukomeza kunonosora mu kubahiriza uburenganzira bw’umwana ni ukugabanya no gukuraho burundu imirimo ikoreshwa abana mu ngo n’ahandi.

Amasezerano mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu yasinywe hagati ya 1923 na 1924 ariko agibwa ho impaka nyinshi aza kwemezwa kandi asinywaho n’ibihugu bigera kuri 200 mu Ugushyingo 1989.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Jye mbona dutinya inda z’indaro ku ruta uko dutinya gusambanya abana. Ko ubanza ababigize umwuga badahanwa bihagije. Guhana nibyo byaca urugomo naho guhera twinginga abaginga nibyo biboshya bagashyekerwa. Murakoze.

  • Ariko ko muvuga ngo amtegeko ateganya ibi bihano,hanyuma ngo igihe yagombaga kubyarira sicyo none umwana suwange bikarangiriraho,ibi nibiki koko.13 ntanahakana ko yamusambanije hanyuma…….ISONI NAGAHINDA KU RWANDA NABANYARWANDA.Bijya gusa na TWARARABGAYE HABAHO IGIHOMBO ARIKO NTIBIZONGERA.Amafaranga yarabuze koko ariko itegeko ryari ritarajyaho.Hanyuma tukabona amafoto yabafatiwe mucyuho bakira ruswa yibihumbi bibir none bakatiwe gufungwa imyaka itatu ni hazabu rihwanye blablablla….UBU NI mzee ugomba kubabwira icyo gukora koko.ahaaaa urugendo rwiza muli Vumunani.

Comments are closed.

en_USEnglish