*Guverineri w’Intara ntiyumva ukuntu batavurwa kandi baratanze umusanzu… Bamwe mu baturage bo mu ntara y’Uburasirazuba bavuga ko bamaze iminsi baratanze umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bwa ‘Mutuelle de Santé’ wa 2016-2017 ariko bakaba batemerwa kuvurwa kuko batarahabwa amakarita y’uyu mwaka. Guverinei w’iyi ntara we avuga ko ibi bidakwiye kuko ikarita y’umwaka ushize ikomeza kugira agaciro mu […]Irambuye
Mu biganiro byaraye bihuje Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, abayobozi b’Intara y’Uburengerazuba n’umuryango Unity Club, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu muryango yavuze ko nta mpungenge ko hari umuntu washyirwa mu barinzi b’igihango atabikwiye kuko bazatoranywa n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze bahorana n’abaturage umunsi ku wundi. Ni mu biganiro byo gusobanurira abayobozi bo ntara y’Uburengerazuba uko gahunda yo gutoranya Abarinzi b’Igihando […]Irambuye
Bamwe mu bakora umwuga w’ubucuzi bo mu karere ka Ngoma baravuga ko uyu mwuga ari mwiza ubafitiye akamaro kuri bo no ku muryango nyarwanda, ariko aho bakorera mu murenge wa Kazo batubwira ko bafite imbogamizi zo kubona ibikoresho bihagije byo gucura. Mu cyaro cyo mu kagari ka Karama, umurenge wa Kazo ho mu karere ka […]Irambuye
Ishuri rikuru rya UTAB (University of Technology and Art of Byumba) ryateye inkunga y’ibitabo ibigo bitandatu by’amashuri abanza n’ayisumbuye yo mu karere ka Gicumbi, umuyobozi muri iyi Kaminuza avuga ko amashuri afitanye isano kuko yose atanga ubumenyi. Abayobozi b’ibigo nka G.S Inyange, EPA Catholique, G.S Muhondo, GS Rukomo, King Salomon, na Academie de la Salle […]Irambuye
*Nka saa 11h00, bicaye mu gacaca bota akazuba, baganira, bakwakirana ubwuzu, *Bamwe babona inkunga y’ingoboka bagenerwa gusa ngo hari abatayibona Incike za Jenoside zigizwe n’abakecuru 17 n’abasaza babiri batujwe mu mudugudu bubakiwe mu kagari ka Mushirarungu, mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza, bavuga ko inzitizi zo kutamenyera aha batujwe no kubuzwa gusohoka bya […]Irambuye
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rweru bavuga ko bamaze igihe kirekire biruka ku ndangamuntu ariko ntibazibone, bigatuma hari ubwo bafatwa na Polisi igihe habaye isoko, ubundi ngo kuri bamwe ntaho bajya kure y’aho batuye kubera iki kibazo. Harerimana Emmanuel wo mu mudugudu wa Ruhehe mu kagari ka Batima mu murenge wa Rweru, avuga […]Irambuye
Habimana Albert, ni umusore w’imyaka 17, nubwo yabayeho ubuzima bumugoye akiri muto, ubu afite byinshi yishimira bimubeshejeho nk’akabari, ni n’umuhanzi wifuza kuba nka Meddy. Kuva ku myaka 12, yakora akazi ko kuvomera abantu, bakamuha amafaranga 70 gusa ku ijerekani. Ku munsi ngo yavomaga ijerekani 15 kugira ngo abone uko abaho kandi yige. Ubu yiga mu […]Irambuye
Abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu ku magare mu murenge wa Kibungo, mu karere ka Ngoma barashinjwa kwiba imizigo y’abagenzi babaha kugira ngo bayibagereze aho batuye cyangwa ku isoko. Police ikaburira aba bagenzi kujya batega abanyonzi bizeye kandi bazi. Ibi byavuzwe kenshi n’abakunze gukoresha aba bazwi ku izina ry’Abanyonzi (abatwara abantu n’imizigo ku magare) ko […]Irambuye
Abakobwa babyariye iwabo baravuga ko kuba bahura n’ibibazo byo kubyara batabiteguye ugasanga ababyeyi babahinduye ibicibwa mu miryango ari kimwe mu bibasubiza mu ngeso mbi kuko nta we wo kubaba hafi baba bafite, gusa Akarere ka Huye kavuga ko kari gushakira umuti iki kibazo cyingera uko iminsi ishira. Kayitesi Jeanine wo mu kagari ka Sazange mu […]Irambuye
Ahagana saa mbili z’ijoro ryo kuri iki cyumweru, umugabo witwa Jean Claude Hakizimana utuye mu murenge wa Rubavu mu kagari ka Murambi yishe ateye icyuma umugore bahoze babana bagatana witwa Bazubafite amutegeye mu muhanda wa kabirimbo hafi y’uruganda rwa Pfunda mu murenge wa Rugerero, uyu mugabo abaturage bahise bamufata, avuga ko atashakaga ko uyu mugore […]Irambuye