Digiqole ad

Gicumbi: Amashuri abanza n’ayisumbuye yahawe ibitabo na Kaminuza ya UTAB

 Gicumbi: Amashuri abanza n’ayisumbuye yahawe ibitabo na Kaminuza ya UTAB

Prof Nyombayire aha ibitabo bamwe barezi b’ibigo

Ishuri rikuru rya UTAB (University of Technology and Art of Byumba) ryateye inkunga y’ibitabo ibigo bitandatu by’amashuri abanza n’ayisumbuye yo mu karere ka Gicumbi, umuyobozi muri iyi Kaminuza avuga ko amashuri afitanye isano kuko yose atanga ubumenyi.

Prof Nyombayire aha ibitabo bamwe barezi b'ibigo
Prof Nyombayire aha ibitabo bamwe barezi b’ibigo

Abayobozi b’ibigo nka G.S Inyange, EPA Catholique, G.S Muhondo, GS Rukomo, King Salomon, na Academie de la Salle byahawe iyi nkunga, bavuga ko mu bibazo by’ingutu bahuraga nabyo birimo kutagira ibitabo bihagije byo gusoma.

Nyirabahire Esperance uhagarariye ishuri rya G.S Inyange ryo mu mugi wa Byumba,  avuga ko iri shuri ryari risanganywe ibitabo ariko ibyinshi byari iby’imibare.

Uyu muyobozi mu ishuri rya G.S Inyange wemeza ko ubumenyi buba mu bitabo, avuga ko iyi nkunga bahawe na UTAB izazamura ireme ry’uburezi muri iki kigo.

Ubuyobozi bw’ishuri rikuru rya UTAB ryatanze iyi kunga, buvuga ko iki gikorwa cyakozwe mu cyumweru cyahariwe ibikorwa by’iyi kaminuza (UTAB Week) cyateguwe mu rwego rwo gushimangira imikoranire hagati y’ibigo bitanga uburezi.

Ati “ Iki cyari igikorwa cya UTAB Week, twatangiye kuwa mbere duhugura abantu mu makoperative kuri ICT.”

Uyu muyobozi muri UTAB avuga ko ibikorwa nk’ibi biba bikwiye kuko Amashuri makuru, abanza n’ayisumbuye aba afitanye isano.

Avuga ko byaba byiza ibigo by’amashuri bigiye bikorana birushijeho kugira ngo ireme ry’uburezi rikomeze gutera intambwe.

Ati “ Iri sano rikomeze ritere imbere kandi n’ uwakenera kuza kwihugura mu isomero ryacu azaze ntawe tuzakumira gusa turebe ko twarushaho kongera uburezi bufite Ireme.”

Ubuyobozi bw’Ishuri rikuru rya UTAB buvuga ko ibikorwa nk’ibi bidahagaze kuko iri shuri rigiye guha ibitabo ibindi bigo by’amashuri bitanu byo mu karere ka Gatsibo.

Baganiriye uko bakwagura imikoranire
Baganiriye uko bakwagura imikoranire
Abayobozi bo muri UTAB n'abo mu bigo byatewe iyi nkunga biyemeje gukorana
Abayobozi bo muri UTAB n’abo mu bigo byatewe iyi nkunga biyemeje gukorana

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI

en_USEnglish