Ngoma: Abanyonzi barashinjwa kwiba imizigo y’abagenzi
Abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu ku magare mu murenge wa Kibungo, mu karere ka Ngoma barashinjwa kwiba imizigo y’abagenzi babaha kugira ngo bayibagereze aho batuye cyangwa ku isoko. Police ikaburira aba bagenzi kujya batega abanyonzi bizeye kandi bazi.
Ibi byavuzwe kenshi n’abakunze gukoresha aba bazwi ku izina ry’Abanyonzi (abatwara abantu n’imizigo ku magare) ko babaha imizigo kugira ngo bayigeze ku isoko cyangwa mu ngo ariko bakaza kuyoberwa aho barengeye.
Aba baturage bavuga ko nta kindi bashobora gukora nyuma yo kugera mu rugo bagasanga nta muzigo wahageze kuko baba batazi aba banyonzi baba bateze ndetse ko abenshi muri bo baba batambaye umwambaro w’umwuga ku buryo bamenya umwirondoro wabo.
Vuguziga Lambert avuga ko atari rimwe cyangwa kabiri ibi bimubayeho, agira ati “ Ubwa mbere nari natanze ibihumbi bine kugira ngo anjyanire ibintu mu rugo naringuze mu isoko, umuhungu ahita abijyana, kuva icyo gihe sinongeye no kumuca iryera.”
Aba baturage binubira aka karengane bakomeje gukorerwa n’Abanyonzi, bavuga ko aba basore batwara ibintu n’abantu ku magare atari abo kwizerwa.
Undi witwa Nsabimana waganiriye n’Umuseke, agira ati ” Iyi ni inshuro ya Gatatu ntuma abanyonzi ngo bankorere serivisi, nkabaha ibintu ngo banjyanire mu rugo ariko ntibabigezeyo.”
Ubuyobozi bw’imwe muri Koperative zibumbiyemo abakora uyu mwuga wo gutwara abantu n’ibintu ku magare mu mugi wa Kibungo buvuga ko bwakunze kumva iki kibazo gikorwa na bamwe mu banyamuryango bayo.
Bihoyiki Venutse uyobora Koperative ‘Vision cooperative’ ikunze gutungwa agatoki kuri ubu bujura, avuga ko iyi koperative yahagurukiye iki kibazo kuko bagiye kwirinda abashobora kuba babihishamo kandi atari abanyamuryango babo kuko harimo abatarahabwa umwambaro w’umwuga.
Ati “ Icyo kibazo turakizi kuko mu minsi ishize hari uwo bibye ibintu barabigurisha ariko twarabikurikiranye ibyo bintu biragaruka, ariko mu byumweru bitarenze bibiri turaba tubahaye ama ‘Gilet’ (Umwambaro ubaranga) ku batayafite.”
Umuyobozi wa police y’igihugu mu karere ka Ngoma, S.S Jenvier Rutaganda, avuga ko iki kibazo cyatijwe umurindi n’uburangare bw’abagenzi baha umuzigo umuntu udafite ikimuranga kandi batanamuzi.
Ati ” Harimo n’ubujiji bw’abagenzi baha umuzigo umuntu batazi, nta gilet yambaye nta nomero ye uzi, utazi n’izina rye, urumva nta mahirwe 100% uba ufite y’uko ari bugezeyo ibyo umuhaye, nasaba abaturage kujya bashishoza.”
Koperative y’Abanyonzi bakorera mu murenge wa Kibungo ‘Vision cooperative’ itungwa agatoki kuri ubu bujura igizwe n’abanyamuryango 250, bakorera mu mugi wa kibungo.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW