Rubavu: Umugabo yishe umugore ‘batandukanye’ amuteye icyuma, ngo yari akimukunda
Ahagana saa mbili z’ijoro ryo kuri iki cyumweru, umugabo witwa Jean Claude Hakizimana utuye mu murenge wa Rubavu mu kagari ka Murambi yishe ateye icyuma umugore bahoze babana bagatana witwa Bazubafite amutegeye mu muhanda wa kabirimbo hafi y’uruganda rwa Pfunda mu murenge wa Rugerero, uyu mugabo abaturage bahise bamufata, avuga ko atashakaga ko uyu mugore wari waramuhunze arongorwa n’undi mugabo kuko ngo nawe yari akimukunda.
Abaturage bamufashe babwiye Umuseke ko bari bahuriye ku muhanda hafi y’uruganda rwa Pfunda maze uyu mugabo afata uyu mugore babanaga amutera icyuma mu gituza, ngo yamuzizaga ko batanye akaba ashaka kujya kubana n’unzi mugabo.
Amaze guterwa icyuma agakomeretswa bikomeye, Bazubafite yajyanywe vuba vuba ku bitaro bya Gisenyi ariko ahita yitaba Imana nk’uko byemezwa n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero ubu bwicanyi bwabereyemo.
Jeannette Uwamariya uyobora Umurenge wa Rugerero yabwiye Umuseke ko Hakizimana na Bazubafite batandukanye kubera amakimbirane ashingiye ku kubura urubyraro.
Uyu muyobozi avuga ko uyu mugabo yahoraga atoteza umugore we kugeza ubwo uyu mugore ahunze urugo akagenda, ndetse akaba yashakaga kurongorwa n’undi mugabo.
Uwamariya ati “Hakizimana yamenye ko umugore we agomba kujya kwishyingira ku wundi mugabo niko kujya kumutegera mu rugabano.”
Akimara gukora amabi ariko abaturage bahise bamutangatanga baramufata, Hakizimana ngo yavugaga ko yamuteye icyuma atagamije kumwica ngo yagirango amubuze gushaka undi mugabo kuko nawe akimukunda.
Uyu mugabo yahise ashyikirizwa Police ya Rugerero aho ubu akurikiranyweho ubwicanyi bugambiriwe.
Mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ingingo ya 140 ivuga ko “Kwica umuntu ubishaka byitwa ubwicanyi. Bihanishwa igifungo cya burundu.”
Muri iki gitabo ingingo ya 142 ivuga ko “Kwica uwo bashyingiranywe ni ubwicanyi, Kwica uwo bashyingiranywe bihanishwa igifungo cya burundu.”
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Twese abanyarwanda dukwiye kwirinda ubwicanyi ahubwo tugharanir icyaduteza imbere, gusa dukwiye gufatanya na polisi yacu tukarwanya ihohoterwa ribera mungo kuko usanga ariryo rituma umugabo nkuyu atinyuka akica umugore we.
Ibi byose biterwa namateka ya genocide abanyarwanda baciyemo, erega abenshi ntibakibona agaciro kubuzima niyo mpamvu muhora mwumva benshi babwamburwa.
Comments are closed.