Digiqole ad

Gicumbi: Ku myaka 17 Habimana yatangiye avoma amazi bakamuha 70, ubu afite Akabari

 Gicumbi:  Ku myaka 17 Habimana  yatangiye avoma amazi bakamuha 70, ubu afite Akabari

Habimana Albert, ni umusore w’imyaka 17, nubwo yabayeho ubuzima bumugoye akiri muto, ubu afite byinshi yishimira bimubeshejeho nk’akabari, ni n’umuhanzi wifuza kuba nka Meddy.

Habimana Albert w'imyaka 17 wiga ariko akanicururiza akabari k'urwagwa.
Habimana Albert w’imyaka 17 wiga ariko akanicururiza akabari k’urwagwa.

Kuva ku myaka 12, yakora akazi ko kuvomera abantu, bakamuha amafaranga 70 gusa ku ijerekani. Ku munsi ngo yavomaga ijerekani 15 kugira ngo abone uko abaho kandi yige.

Ubu yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye muri G.S.Ruyange ya kabiri, mu Karere ka Burera.

Habimana avuga ko nubwo afite ababyeyi bombi ashyira imbere umurimo kugira ngo yiteza imbere atagoye ababyeyi. Usibye imyenda y’ishuri bamuguriye atangira mu mwaka wa mbere, ibindi bikoresho byose by’ishuri ngo arabyigurira.

Uyu musore, yikodeshereza inzu acururizamo urwagwa, imigati n’utundi ducogocogo, bikamufasha kwiyishyurira amafaranga yo kurya ku ishuri, kandi agahemba n’umukozi umufasha muri iyi mirimo.

Habimana ati “Naha inama urubyiruko gutinyuka umurimo, kuko akazi nkora nabo bagakora nta kabuza. Njye navomaga nkura amazi mu kibaya nyazamura ku musozi, ariko byarimba nkabumba n’amatafari, gusa byinshi maze kubyigezaho kandi ndacyari mutoya namwe mukore.”

Kubera umuhate, gukunda umurimo no kwanga umugayo ngo bimuranga n’ubwo akiri muto, umwarimu umwigisha ku ishuri ngo yamwise “Nyangamugayo” ari naryo abana bagenzi be bakunda kumwita.

Mu masaha aba ari mu ishuri, afite umukozi ahemba umusigarira ku kabari cyane cyane mu bihe by’ibizamini.

Mu minsi isanzwe yo kwiga, ngo ikiruhuko cya Saa sita ntabwo agipfusha ubusa kuko ngo nyuma yo gufata ifunguro ahita asimbukira ku kabari ke agacuruzaho gato iminota mike mbere yo gusubira ku ishuri. Hanyuma akaza gucuruza neza atashye mu masaha y’umugoroba,

Nyuma yo kuba ari umwana wishakamo ubushobozi, Habimana ngo akunda na Muzika cyane cyane injyana ya ‘R&B’. Nawe ngo yiyumvamo impano yo kuririmba, ndetse yifuza kuba umuhanzi uzwi nka Meddy cyangwa Bruce Melody.

Ati “Mu ndirimbo zanjye (yanditse) nibanda cyane ku rukundo n’izo guhimbaza Imana, mfite iyitwa Niwowe nakunze, Mutima Ukunda, Uyu mwana ni ikitonderwa,…Mu buzima nifuza kuba umuhanzi, gusa ubushobozi buracyari kure.”

Habimana avuga ko yiyemeje gufatanya imirimo yose akora n’ishuri kuko ngo azi ko kwigari ari byo byazamuteza imbere kuruta uko yakomeza gucuruza atarize.

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI

4 Comments

  • Imyaka 17 mu kabari k’urwagwa?Ko ubanza bitemewe ra!

  • Ikitemewe ni ukuzisengera/kuzinnywa. Uyu mwana ndamwemeye

  • Uyu mwana afite inntumbero nziza. N’ubwo afite ababyeyi bombi buriya abona ntabushobozi nabo bifitiye akihinga (kwirwariza muri byose) ngo aziteze imbere ariko akabikora mu nzira nziza zitagayitse. Imana izabimuheremo umugisha.

  • uyu mwana agomba kuba afite muriwe impano nibitekerezo byo kwihangira imirimo kandi ubwo ashobora nokubikomezanya dore ko ari noguhaha nubumenyi ashobora kuzavamo rwiyemeza mirimo ukomeye dore ko akiri no kubyiruka,gusa ni urugero kubandi.

Comments are closed.

en_USEnglish