Digiqole ad

Rweru: Kutagira indangamuntu bibabuza gutembera, hari ubwo bafatwa na Polisi

 Rweru: Kutagira indangamuntu bibabuza gutembera, hari ubwo bafatwa na Polisi

Centre ya Batima mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rweru bavuga ko bamaze igihe kirekire biruka ku ndangamuntu ariko ntibazibone, bigatuma hari ubwo bafatwa na Polisi igihe habaye isoko, ubundi ngo kuri bamwe ntaho bajya kure y’aho batuye kubera iki kibazo.

Centre ya Batima mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera
Centre ya Batima mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera

Harerimana Emmanuel wo mu mudugudu wa Ruhehe mu kagari ka Batima mu murenge wa Rweru, avuga ko ajya ku Murenge akavuga ikibazo cye cyo kutagira indangamuntu, bakamubwira ngo nagende azagaruke, hashira ibyumweru agasubirayo, akongera agasanga ngo ntikirakemuka.

Ubwo yaganiraga n’Umuseke mu kwezi gushize kwa Kamena kugeze hagati, yagize ati “Ejo bundi baje gufotora, baratubwira ngo tujye kwishyura amafaranga kuri SACCO, turishyura tugarutse baratubwira ngo byarangiye, ngo bazagaruka, ejo bukeye ntibagaruka.”

Umukozi ushinzwe indangamuntu ku murenge witwa Grace, ngo bamubajije icyo kibazo, avuga ko azahamagara none abafotora ngo bagaruke, ariko umwaka ngo ushize ikibazo cyabo kitarakemuka.

Ati “Nifuza ko baza kudufotora ikibazo cyacu kigakemuka, kikava mu nzira kuko abapolisi birirwa badufatira mu nzira, ubu nashakaga kujya mu Majyepfo, nzajyayo nta ndangamuntu?”

Nkundabahizi Innocent na we wo muri ako kagari ka Batima avuga ko indangamuntu ye imaze amezi atanu yarahiye. Igishya ngo yagiye kuri Polisi bamuha urupapuro, ariko ngo hari ubwo abapolisi bamufata bakamubwira ko ako gapapuro afite batagashaka.

Avuga ko hari ubwo abapolisi bamufata akisobanura bakamurekura ariko ngo ibyo binatuma atashobora kujya mu wundi murenge.

Sebutagwira Yohani wavutze mu 1952 avuga ko amaze imyaka ibiri hanze nyuma y’igihe kinini yarafunzwe, ariko akaba yarafunguwe. Avuga ko ngo nta ndangamuntu y’u Rwanda aratunga, kuko ngo bamubwira ko ziba ku Kabindi i Kigali kandi ngo uretse kuba nta mafaranga yabona ajyayo, ngo i Kigali yarahibagiwe.

Ati “Njya kubaza indangamuntu ku murenge bakambwira ngo ziba i Kigali, aho i Kigali simpazi mpaheruka kera, ubu sinajyayo ngo mpamenye. Ubu sindakoza indangamuntu y’iki gihugu mu ntoki kuva bakibohoza. Ubu mfite abavandimwe mu Ruhengeri nagombaga kujya gusura, ubu sinajyayo, ubwo iyo ndangamuntu nzayibona nte ko bambwira ngo iri ku Kabindi?”

Hari n’abandi baturage bavuze ko bafite ibibazo binyuranye bijyanye no kutagira indangamuntu ariko ntibemera kwivuga no kubwira Umuseke imiterere y’ibibazo byabo.

Nsanzumuhire Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera avuga hari inzira zicibwamo kugira ngo umuntu abone indangamuntu kandi abaturage ngo barabisobanuriwe.

Aganira n’Umuseke yagize ati “Akanshe ni uko umuturage adahabwa indangamuntu kubera ko hari ibyo atujuje, ariko ikibazo cy’umuntu ku giti cye tubikurikirana by’umwihariko tukamufasha, ariko niba ari benshi tuzasaba babigeze ku murenge ubafashe kubona indangamuntu, nibisaba ko akarere kabafasha na ko kazabikora ariko babone indangamuntu.”

HATANGIMANA ANge Eric
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Aba bantu ntago bimwa indangamuntu, ahubwo hari ibyangombwa batumwa batazana. Ababyujuje bahabwa indangamuntu zabo.

Comments are closed.

en_USEnglish