Mu nama ubuyobozi bw’akagari ka Kibari ko mu murenge wa Byumba bwaraye bugiranye n’abaturage, umwe mu baturage utuye mu mudugudu wa Rugarama yatangaje ko yatewe ubwoba n’umuyobozi w’uyu mudugudu, akamubwira ko azamwica. Muri iyi nama iba igamije gukemura ibibazo n’amakimbirane byugarije abaturage, uwitwa Vestine yavuze ko yatewe ubwoba na Ndakwizera Consolateur uyobora umudugudu wa […]Irambuye
Mukabaganwa Glorioza ni umugore utuye mu kagari ka Batima mu murenge wa Rweru, mu mvugo yuje ibyishimo n’ikiniga no kubura rimwe na rimwe amagambo yakoresha ashimira Perezida Paul Kagame. Yasabye Umuseke kumutumikira, ukamugereza intashyo kuri Perezida Kagame yemeza ko ububanyi n’amahanga bwe bwatumye avuzwa Cancer y’inkondo y’umura muri Uganda nta bushobozi afite, ubu akaba yarorohewe. […]Irambuye
Mu masoko yo mu karere ka Gicumbi hagaragaramo abana benshi bavuga ko baba basibijwe n’ababyeyi babo kugira ngo babatwaze amatungo n’imyaka baba bazanye mu isoko. Aba bana bavuga ko bakunze gutwaza ababyeyi babo amatungo magufi nk’ihene n’inkwavu, abandi bakavuga ko baba baje bikoreye imyaka. Umwe muri aba bana (Utavuzwe kuko atuzuje imyaka y’ubukure) ufite imyaka […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu Abatwara abagenzi kuri moto bakorera mu mujyi wa Karongi bagiranye Inama n’abayobozi b’inzego za Leta na Police, bumvikana ubufatanye mu kurinda umutekano, banagirwa inama zo kwiteza imbere bashora amafaranga bakorera mu tundi tuntu tubyara inyungu birinda kuyajyana mu ndaya no muri tombola bita ‘Ibiryabarezi’. Ubuyobozi bwa Police mu karere bwasabye Abamotari […]Irambuye
Iyo ugezi mu mujyi muto wa wa Rubengera utungurwa no kumva bavuga ngo ndasigara ku Giti cyangwa ngo nsanga ku Giti. Ibintu abatahavuka bagirira amatsiko ariko nyuma y’igihe gito usanga ariyo nyito bita aho hantu. Ibi bikomoka ku Giti cy’inganzamurumbo (kinini cyane) cyatewe ku bw’Abakoloni b’Abadage ku muhanda uva i Rubengera werekeza Rutsiro na Rubavu. […]Irambuye
*Hari abavuga ko badafite imitungo, inzu cyangwa amatungo bakaba ari n’abapfakazi ariko bisanze mu cyiciro cya gatatu, *Bamwe bavuga ko batazabona amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, bagasaba ko ikibazo cyabo gikurikiranwa. Abaturage bo mu kagari ka Batima mu murenge wa Rweru bavuga ko ibyo babonye ku rutonde rw’ibyiciro by’ubudehe ruheruka gusohoka bitandukanye n’ukuri kw’amakuru batanza mu […]Irambuye
Gukora urugendo mu nzira zerekeza ku isoko ry’inka ryo mu karere ka Ruhango rirema kuwa Gatanu, usanga hari abasore babigize umwuga buhira inka ku gahato kugira ngo zigaragare nk’izibyibushye bityo abazigura bazishimire, bishyure agatubutse. Umunyamakuru w’Umuseke wakoze urugendo mu mihanda inyuzwamo inka zijyanywe muri iri soko muri rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, yasanze ibi […]Irambuye
*Abaturage bavuga ko bagiye kwishyuza barakubitwa abandi barafungwa bagasaba kurenganurwa Hashize amezi atatu bakorera ikigo cya Fair Construction kiri kubaka isoko y’amazi azahabwa abaturage bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, aba baturage babwiye Umuseke ko bakoze isoko yiswe ‘Litiro’ mu murenge wa Ruharambuga, aho bavuga ko barenanyijwe n’uwari umukoresha wabo akaba na rwiyemezamirimo wari […]Irambuye
Bamwe mu bagura ibiribwa mu isoko ry’akarere ka Gicumbi riherereye mu murenge wa Byumba baravuga ko ibiciro by’ibiribwa byazamutse cyane ugereranyije n’uko byari bisanzwe bigurwa ku buryo inyanya ebyri bari kuzigura amafaranga 100 Frw. Ibi kandi binagarukwaho n’abacururiza muri iri soko bavuga ko na bo barangura bahenzwe ku buryo batazamuye ibiciro ntacyo bakuramo. Aba bacuruzi […]Irambuye
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gahara, mu karere ka Kirehe bavuga ko basabwa gutanga ruswa y’ibihumbi 10 kugira ngo bahabwe inka zitangwa muri gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ yatangijwe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame. Aba baturage biganjemo abo mu kagari ka Murehe bavuga ko iyo umuntu amaze gutombora kuzahabwa inka muri iyi gahunda […]Irambuye