Kuri uyu wa gatatu, mu Kagari ka Rwankonjo, Umurenge wa Cyumba, ho mu Karere ka Gicumbi, hatwikiwe ibiyobyabwenge birimo Kanyanga, Mayirungi na Chief Waragi, Akarere kavuze ko kagiye kujya gahangana n’imitwe y’Abarembetsi ibizana mu Rwanda nk’agahangana n’umwanzi. Polisi y’u Rwanda, ifatanije n’Akarere ka Gicumbi bakomeje guhangana n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge muri aka Karere gahana imbibe na Uganda. […]Irambuye
Mu nama yahuje abaturage bo mu Kagari ka Kinini na Mubuga, mu Murenge wa Shyogwe, n’Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo, Umuturage witwa MUSHIMIYIMANA Bernadette yahaye Guverineri MUNYANTWALI Alphonse ibaruwa ikubiyemo ibirego 13 ashinja Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Akagari ka Kinini. MUSHIMIYIMANA Bernadette utuye mu Kagari ka Kinini, ni umuturage usanzwe, avuga ko amaze igihe akusanya amakosa akorwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa […]Irambuye
Nyuma yo gutabwa muri yombi k’Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishamvu mu karere ka Huye ashinjwa ibyaha byo kunyereza ibyagenewe gufasha abaturage batishoboye no kudindiza iterambere ry’abaturage uyu munsi hafashwe abandi bayobozi batatu bashinjwa ubufatanyacyaha n’uyu wari umuyobozi w’Umurenge. Abafashwe ni Felicien Ndagano, Ntakirutimana Jean Boscon ushinzwe irangamimerere (Etat Civil) ndetse n’ushinzwe gucunga umutungo (Secretaire comptable) […]Irambuye
Akarere ka Gicumbi ni hamwe mu hakunzwe kuvugwa ko hari amahirwe y’iterambere haba mu Buhinzi cyangwa Ubworozi, gusa aya mahirwe ntakoreshwa nk’uko byakagombye, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yahwituye abayobozi abasaba kwisubiraho bakuzuza inshingano bahawe cyangwa bagafatirwa ingamba zikomeye, kandi abasa kwirinda gutekinika. Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime, yavuze ko impamvu zose zituma ibintu bitihuta zigomba gukurwaho. […]Irambuye
Francois Habitegeko, umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru avuga ko bamwe mu bayobozi ku nzego z’ibanze batawe muri yombi kubera kutagira ubunyangamugayo mu gishyira mu bikorwa gahunda za Leta nka Gira Inka, gusa yemeza ko nk’iyi gahunda yagenze neza ku kigero cya 99% kuko mu nka 6 000 batanze hanyerejwe 119 kandi ababikoze nabo ngo bari gukurikiranwa […]Irambuye
Umwana w’imyaka 16 afungiye kuri Station ya polisi ya Kagano, mu Karere ka Nyamasheke akekwaho gufatanya na mukuru we witwa Niyokwizera Emmanuel w’imyaka 22 bakica Nyina ubabyara bombi bamutemaguye. Aya mahano yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Kagano, mu Kagari ka Shara. Uwahitanywe n’urubyaro rwe yitwa Therese […]Irambuye
Mu biganiro byahuje umuyobozi w’intara y’Amajyaruguruguru, Bosenibamwe Aime n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge igize akarere ka Gicumbi kuri uyu wa 08 Kanama, Guverineri Bosenibamwe yavuze ko inka zanyerejwe muri gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ n’izahawe abo zabaga zitagenewe zigomba kugarurwa bitarenze mu Ukuboza k’uyu mwaka. Muri ibi biganiro byari bigamije kurebera hamwe uko umasaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi wakongerwa, […]Irambuye
Abatuye mu mudugudu wa Mpandu, akagali ka Karama, umurenge wa Kazo mu karere ka Ngoma barinubira kuba batarahawe umuriro w’amashanyarazi kandi bari barawijejwe, gusa abaturanyi babo muri aka kagari bo bahawe umuriro uraza ubagarukiraho, basaba leta ko na bo yabatekerezaho kuko ngo na bo bari muri gahunda y’abazawuhabwa. Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buravuga ko hari […]Irambuye
Byabaye mu masaba ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa kane mu kagali ka Gatare umurenge wa Nkungu ubwo abakobwa babiri Mahoro Joselyne na Uwiringiyimana Odette bombi b’ikigero cy’imyaka 17 bagwiriwe n’ikirombe cy’amatafari bahita bahasiga ubuzima, abandi batatu bari kumwe nabo bakomeretse ubu bakaba bari kwitabwaho. Aba bakobwa bari abakozi mu kirombe gikorerwamo amatafari […]Irambuye
Mu rwego rwo gukumira indwara ziterwa n’umwanda zirimo ‘Chorela’ zikomeje kwibasira abatuye mu duce two mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu, inama y’Umutekano yaguye y’ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba yafashe icyemezo cy’uko uku kwezi kugomba gushira buri rugo rwo muri iyi ntara rufite ubwiherero. Igenzurwa riherutse gukorwa n’abajyanama b’ubuzima mu ntara y’Uburengerazuba, ryagaragaje ko hari umubare munini w’abaturage […]Irambuye