Digiqole ad

Ngoma: Abacuzi babangamiwe no kutagira ibikoresho bikwiye

 Ngoma: Abacuzi babangamiwe no kutagira ibikoresho bikwiye

Abana bato iyo batagiye ku ishuri baza kwimenyereza gucura

Bamwe mu bakora umwuga w’ubucuzi bo mu karere ka Ngoma baravuga ko uyu mwuga ari mwiza ubafitiye akamaro kuri bo no ku muryango nyarwanda, ariko aho bakorera mu murenge wa Kazo batubwira ko bafite imbogamizi zo kubona ibikoresho bihagije byo gucura.

Abana bato iyo batagiye ku ishuri baza kwimenyereza gucura
Abana bato iyo batagiye ku ishuri baza kwimenyereza gucura

Mu cyaro cyo mu kagari ka Karama, umurenge wa Kazo ho mu karere ka Ngoma, mu gacuriro k’uwitwa Habimana Deogratius w’imyaka isaga 60, amaze imyaka 12 akora uyu mwuga.

Yatubwiye ko uyu mwuga watumye abasha kwiyubakira inzu y’ubucuruzi, hakaba hari n’abo amaze kwigisha gucura, mu bo baturanye.

Ati “Niyubakiye inzu y’ubucuruzi, dukora amasuka, inshanguruzo, ishyamuro n’ibind, mfite n’abasore namaze kwigisha nizeye ko bazansimbura uyu mwuga ntucike kuko utanga amafaranga.”

Uretse kuba hari bamwe mu bamaze kwiga uyu mwuga bawukuye muri aka gacuriro ka Habimana, twahasanze n’abana bato baba baje kwimenyereza gukunda umwuga aho baza mu gihe cy’ibiruhuko batari ku ishuri na bo bakaba bahamya ko bazawukora.

Ubucuzi nubwo hari abo butunze muri aka karere ka Ngoma ahenshi mu byaro ntabwo bukorwa mu buryo bugezweho kuko ngo nta bikoresho bihagije bafite.

Habimana agira ati “Ntabwo turabasha kubona ibikoresho bihagije. Ubu dukenera inyundo n’ibindi bikoresho, hari n’icyo bita ibuye ry’umucuzi, ibi byose birahenda kandi amashyirahamwe yacu na yo gukora biragoye kubera ubushobozi.”

Uyu mwuga wakabaye ukijije abatari bake ariko nk’aha mu cyaro cya Karama nta muriro w’amashanyarazi bafite wo gutwika ibyuma, usanga bakoresha amakara yatswa n’ikijerikani gishaje bagerageje gukora nk’imashini itanga umwuka kugira ngo aya makara agire ubukana bwo gutwika icyuma runaka kugira ngo gihindurwe n’umucuzi uko abyifuza.

Habimana Deogratius ni umucuzi kabuhariwe uyu mwga awigisha n'abaturanyi ariko ngo akeneye ibikoresho bigezweho
Habimana Deogratius ni umucuzi kabuhariwe uyu mwga awigisha n’abaturanyi ariko ngo akeneye ibikoresho bigezweho
Agacuriro ke ni aha gaherereye muri iyo nzu
Agacuriro ke ni aha gaherereye muri iyo nzu

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish