Digiqole ad

Huye: Abakobwa babyariye iwabo banenga ababyeyi kubagira ibicibwa

 Huye: Abakobwa babyariye iwabo banenga ababyeyi kubagira ibicibwa

Uyu mukobwa wabyariye iwabo aravuga ibibazo ababyariye iwabo bahura na byo

Abakobwa babyariye iwabo baravuga ko kuba bahura n’ibibazo byo kubyara batabiteguye ugasanga ababyeyi babahinduye ibicibwa mu miryango ari kimwe mu bibasubiza mu ngeso mbi kuko nta we wo kubaba hafi baba bafite, gusa Akarere ka Huye kavuga ko kari gushakira umuti iki kibazo cyingera uko iminsi ishira.

Uyu mukobwa wabyariye iwabo aravuga ibibazo ababyariye iwabo bahura na byo
Uyu mukobwa wabyariye iwabo aravuga ibibazo ababyariye iwabo bahura na byo

Kayitesi Jeanine  wo mu kagari ka Sazange  mu murenge wa Kinazi ni umukobwa avuga ko nyuma yo kubyara yabayeho mu buzima bubi atagira icyo arya n’icyo yambika umwana bimwe mu byo avuga ko byamuteraga agahinda gakomeye.

Bagaruka ku mpamvu zimwe na zimwe zituma aba bakobwa batwara inda zitateganyijwe. Babwiye Umuseke ko ubukene bwo mu miryango ari kimwe mu bituma bishora mu busambanyi ngo babone ibyo bakeneye.

KAYITESI Jeanine ati “Kubona umusore uguha amavuta, akenda keza kandi ababyeyi batabashije kubiguha akanakubwira ko agukunda bituma wumva ntacyo wamwima bityo ukisanga mwaryamanye akaba aguteye inda, kandi iyo amaze kuyigutera ahita akubwira ko ntaho akuzi.”

Aba bakobwa bagarutse ku babyeyi babona umukobwa avuye mu ishuri atwite bagatangira kumurya umutima ndetse bagatangira ku muheza mu bandi bana ngo ni ikirumbo.

Umukobwa ngo iyo amaze kubyara ahita ata urugo rw’iwabo akajya mu mujyi akagarukanwa no kuba na none yaratewe indi nda, bakavuga ko ababyeyi bakwiye kubaha agaciro kuko na bo biba byabagwiririrye.

Aba bakobwa bo mu murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye bavuga ko kutagira icyo bakora nyuma yo kubyara ngo babone icyo baha abana babo ndetse na bo babone ikibatunga ari kimwe mu byabateraga kwiheba bakumva ubuzima bwabo bwararangiye.

Ababyeyi bafite abana babyariye iwabo bo bavuga ko ibyaye ikibi ikirigata bityo ko nta mpamvu yo kwanga kurera, bakavuga ko abagiha akato umwana wabyaye ari ubujiji.

Umubyeyi umwe twaganiriye, n’agahinda kenshi ati “Kubyara abana tutiteguye kurera byabaye umuco mu Rwanda, akaje karemerwa.”

Umurenge wa Kinazi wabumbiye mu itsinda aba bakobwa ryo kubafasha kwiteza imbere ndetse bakaba barashakiwe umuterankunga waturutse mu gihugu cy’U Budage, aho bahuriye mu mushinga SCAP ukaba uyobowe na Claudio Ettl.

Itsinda ryabo ryitwa Humura  Mwari, ribigisha imirimo yo kuboha uduseke no kudoda imyenda, bemeza ko bibafasha kubona udufaranga duke two kubafasha.

Aba bakobwa bavuga ko imbogamizi bahura na zo ari uko imashini bafite ari nke bityo bakavuga ko babonye izindi byabashasha kurutaho ndetse n’ababasuzugura bakabona ko ubyaye ataba acitse intege n’ibitekerezo.

Bagaruka ku kibazo cyo kutagira amasoko yo kugurisha ibyo baba bakoze bagasaba akarere ka Huye kubafasha kubona amasoko.

Claudio Ettl umuyobozi w’umushinga SCAP avuga ko bafashe izi ngamba zo gufasha aba bakobwa babyariye iwabo kuko abenshi baba bataragera ku myaka y’ubukure mu rwego rwo kubafasha kudatakaza ejo hazaza habo.

Akavuga ko icyo bifuza ari ukubona aba bana bahabwa agaciro mu miryango bakomokamo.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Christine Niwemugeni avuga ko ikibazo cy’abana bari kubyara inda zitateguwe kirushaho kwiyongera uko iminsi igenda ishira, akavuga ko bari gukora ibishoboka byose ngo gishakirwe umuti.

Niwemugeni avuga ko mu rwego rwo kubafasha kwiyubaka, akarere kabahaye igishanga bazajya bahingamo imyaka, naho uyu mushinga SCAP ukazabafasha kubona imashini zo kuhira.

Akarere ka Huye kandi ngo kari gukorwa ubukangurambaga mu miryango no mu mugoroba w’ababyeyi ngo impanuro n’uburere byongere byitabweho.

Umurenge wa Kinazi ni umwe mu Mirenge  y’akarere ka Huye ifite abana b’abakobwa benshi babyarira iwabo kandi bamwe bagata amashuri bakiri bato.

Abana babyariye iwabo muri uyu murenge ni 250, nubwo hari bamwe bari kugenda babona abagabo bitewe n’uko iri huriro ribashasha kongera kwiyubaka.

Niwemugeni Christine Umuyobozi w'akarere ka Huye wungirije
Niwemugeni Christine Umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije
Umushinga SCAP uha aba bakobwa ubumenyi mu gukora ubukorikori
Umushinga SCAP uha aba bakobwa ubumenyi mu gukora ubukorikori
CLAUDIO ETTL ukuriye umushinga SCAP
CLAUDIO ETTL ukuriye umushinga SCAP
Ibi ni bimwe mu byo bakora
Ibi ni bimwe mu byo bakora

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Abakobwa ba huye abenshi wagirango bagite ibisazi mu mutwe!!!njye hari uwo nzi rwose bamuteye inda kubera uburara bwe!!ntago wahora mugusambana ngo ntuzabure gutwara iyo……!!! (Hari uwo nzi yavutse mureba akura aba kwa nyirakuru wacuruzaga amata…sinamuvuga kuko ni ruharwa pe…ubwiza bwe bwapfuye ubusa . .atangira kujya anywa amatabi..agasambana birenze …..nibindi bibi byinshiii….ubu icyambwira amakuru ye!!!Huye musenge cyane pe.

Comments are closed.

en_USEnglish