Rusizi – Mu mirenge ya Gikundamvura uhana imbibe na Burundi na Gashonga uhana imbibe na DRCongo, hamaze iminsi havugwa urugomo rukabije ruva ku nzoga y’urwagwa bita igikwangari ivangiyemo ibintu bisindisha bikabije. Muri iyi week end Police y’u Rwanda yahakoze umukwabu hafatwa 1 260L z’izi nzoga zimenerwa imbere y’abaturage kandi bashishikarizwa kwirinda kunywa no gukora izi […]Irambuye
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Cyumba mu karere ka Gicumbi bavuga ko nta ruhare bagira mu guhitamo ibikorwa biba bigomba gukorwa mu ngengo y’imari igenerwa inzego z’ubuyobozi bigatuma bagenerwa ibyo batabona nk’ibikenewe. Ibi bikunze kugarukwaho mu bice bitandukanye aho abaturage n’inzego z’ubuyobozi bwabo bitana bamwana ku bikorwa biba bigomba gushyirwa mu bikorwa mu […]Irambuye
Abasigajwe inyuma n’amateka batuye mu Kagali ka Musumba, mu murenge wa Nyamirama, mu akarere ka Kayonza baravuga ko bugarijwe n’ubukene nyuma kwamburwa ikirombe bakuragamo ibumba bakoresha umwuga wo kubumba, bakavuga ko baterwa ubwoba ko uzasubiramo azahasiga ubuzima. Aba basigajwe inyuma n’amateka bavuga ko kubaho kwabo basanzwe babkesha umwuga wo kubumba, bavuga ko nyuma yo kwamburwa […]Irambuye
Karongi – Tariki 30/10/2014 imvura nyinshi n’umuyaga byashenye ibyumba bibiri by’ishuri ribanza rya Nyamugwagwa mu murenge wa Ruganda, tariki 03/09/2015 inkuba yakubise abana 40 kuri iri shuri batanu barapfa n’ibyumba by’amashuri bimwe birangirika, tariki 20/06/2016 Umuseke wasuye iri shuri usanga abana bamwe barigira mu rusengero no mu biro by’Akagari. Hagati muri uku kwezi kuri iri […]Irambuye
*Ikibazo cyari kigiye gukurikiranwa mbere gato y’uruzinduko rwa Perezida Kagame mu murenge wa Rweru, ariko birangirira aho, *Kubera kujuragizwa, akajya mu nkiko, akagaruka mu zindi, ngo byagezeho abonye ko kumurangiriza urubanza byanze arituriza. Bigirabagabo Faustin wo mu mudugudu wa Rwibinyogote mu kagari ka Nemba mu murengewe wa Rweru, mu karere ka Bugesera, avuga ko amaze […]Irambuye
Abababitsa n’ababikuza mu ‘Umurenge SACCO ‘ wa Rurenge, mu karere ka Ngoma binubira amafaranga angana na 20% akatwa buri umuntu watse inguzanyo iri munsi ya milioni imwe, bakavuga ko aya 20% asigara kuri konti atabyazwa inyungu kandi akabarirwa mu yo bagomba kwishyura. Aba baturage bavuga ko aya mafaranga akatwa umuntu watse inguzanyo ku nshuro ya […]Irambuye
Inkambi y’impunzi z’Abarundi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe haravugwa ikibazo cy’ubwiyongera bw’abakobwa babyara n’abatwita inda z’indaro (zitateganyijwe). Iyi nkambi ya Mahama ibamo abasaga ibihumbi 50 biganjemo abagore n’abana n’urubyiruko, abayirimo baravuga ko hari ikibazo cy’uko abana bo bakomeje kwiyongera ku bwinshi, kuko ngo abangavu bayirimo babyara umusubirizo. Bavuga ko hari ubwo mu cyumweru […]Irambuye
*Ngo yamuhoye ko yari amubujije gukubita abana… Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatandatu, mu masaha ya saa ine, mu mudugudu wa Gatovu mu kagali ka Cyangugu, mu murenge wa Kamembe umugore witwa Nyirangendabanyika Laurence arakekwaho (nta Rukiko rurabimuhamya) kwivugana umugabo we Nzeyimana Joseph amuteye icyuma mu mutima. Amakuru atangazwa n’abaturanyi b’uyu muryango, ni uko […]Irambuye
Mu biganiro yagiranye n’abakiliya ba Banki ya Kigali (BK) mu karere ka Ruhango kuri uyu wa 15 Nyakanga, Umuyobozi w’iyi Banki, Dr. Diane karusisi yabwiye abasanzwe babitsa muri iyi banki n’abifuza kuyibitsamo ko bagiye kworoherezwa kubona inguzanyo. Uyu muyobozi wari uherekejwe n’abandi bakozi ba Banki ya Kigali, yagiranye ibiganiro n’abakiliya b’iyi Banki, abakangurira gukomeza kwitabira umuco […]Irambuye
Mu ijoro ryakeye, mu murenge wa Muhura Akagari ka Rumuli mu mudugudu wa Ntungamo umugabo witwa Jean Bosco Iyakaremye w’imyaka 36 arashinjwa kwica ateye icyuma mu gituza umugore we w’inshoreke witwa Peragie Mukeshimana bari bafitanye umwana umwe. Ibi byabaye ahagana saa mbili z’ijoro nk’uko umwe mu baturanyi b’uyu mugore yabitangaje. Yabwiye Umuseke ko Iyakaremye yabanaga […]Irambuye