Digiqole ad

Rusizi: Yaguwe gitumo atwaye urumogi avuga ko ari umuti wo kunywa

 Rusizi: Yaguwe gitumo atwaye urumogi avuga ko ari umuti wo kunywa

Habimana yavugaga ko atwaye umuti

Umusore witwa Ndikumana uri mukigero cy’imyaka 23 wo mu murenge wa Bugarama yafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa 10 Ugushyingo n’abaturage bo mu murenge wa Gitambi yari agiyemo,  gusa uyu musore yavuze ko yari aje gutanga umuti ku muntu yanze gutangariza abamufashe.

Uyu musore yavugaga ko atwaye umuti
Uyu musore yavugaga ko atwaye umuti

Nzirorera utuye mu gace uyu musore yafatiwemo yabwiye Umuseke ko yafashwe bitewe n’uko abaturage batari basanzwe bamuzi muri aka gace.

Yagize ati “Ntabwo twari dusanzwe tumuzi, yari yambaye ukuntu ni kimwe mu byatumye tumufata dusanga afite urumogi mu mufuka we ahita avuga ko ari umuti yari ashyiriye umuntu.”

Uyu Ndikumana yanze kugira byinshi atangaza ariko avuga atari asanzwe anywa urumogi. Ubu afungiye kuri Station ya Polisi ya Nyakabuye.

Iyamuremye Jean Bosco, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari uyu Ndikumana yafatiwemo yabwiye Umuseke ko uyu musore ashobora kuba yari ashyiriye urwo rumogi umuntu n’ubwo yanze kumuvuga.

Ati: “Ashobora kuba yari afite uwo aruzaniye, gusa yanze kumuvuga  iyo ni na yo ni impamvu ituma ino haboneka urugomo. Twegereye imipaka ya Congo n’U Burundi niyo mpamvu twabahagurukiye.”

Uru rumogi bamufatanye rugaragara ko ari rwinshi atari kurunywa wenyine kuko rwari rwinshi.

Mu kwezi gushizi muri uyu murenge wa Gitambi hishwe umuntu aciwe ijosi, bikagaragaza urugomo, kuko ngo insoresore z’aha zirirwa zicunganye n’ufite agafaranga ngo bakamwambure. Gusa, ngo inzego z’umutekano zigiye guhagurukira ibi bintu abo bantu bafatwe.

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Mwiriwe,
    Igihe kirageze ko tumenya ibyiza by’urumogi,
    Kuko calfornia bemeye kurukoresha nta mususu, ikindi basanze kurukoresha nk’amavuta cg ibiryo bivura indwara nyinshi tudafitiye n’imiti cg se ama cash yo kuyigura , apana kurunywa nk’intone. Reba Facebook page yabo Medical Cannabis Coalition for Luisiana. Biratangaje ukuntu leta yaduhumye amaso.

    • yidusobanurire neza bana wasanga natwe turwaye idwara uwomuti wavura tubwiremo gake kudwara uvuta

      • Kugabanya umuvuduko w’amaraso, kugabanya Gukura kwa cancer yo mu bwonko (timeur cg tumour ), Ica ingufu cancer yo mu myanya myibarukiro y’abagabo(prostate cancer ), ni nyinshi indwara.
        Gusa kurikira ino link “http://www.collective-evolution.com/2013/08/23/20-medical-studies-that-prove-cannabis-can-cure-cancer/ ” cg iyi ” http://www.cnn.com/2015/04/15/health/marijuana-medical-advances/

  • Hhhhhh ngo bamufatanye rwinshi bigaragara ko atari kurunywa wenyine!! mwabwiwe niki se ko ari rwinshi kumuntu umwe?? ubwo nuko namwe murunywa muzi ikigero umuntu umwe agomba kunywa!!

  • Ariko mwabaye mute mufungira abantu ubusa nubuzimabwe mumureke abwince kugiticye mwimubuza amahoro, kukise mubihugu byohanze barwemera? Nuko batazi kwarirubi? Nimubareke

    • icecekerere kuko utzazibyuvuga, iyo ureka kugaragaza ubuswa kurubuga nkuru rusomwa nimbaga yabantu.

Comments are closed.

en_USEnglish