Kageyo: Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye afungiye kwima abanyeshuri ibyo kurya
Gicumbi – Umuyobozi n’ushinzwe imari ku kigo cya Ecole Secondaire Kageyo mu murenge wa Kageyo bafunzwe na Police kuva kuri uyu wa kane baregwa kwicisha abanyeshuri inzara ku bushake.
Aba ni Bagwire Jean d’Amour umuyobozi w’ishuri na Usengimana J. de Dieu compatable w’ishuri bakaba baregwa gufata umwanzuro wo kwima abanyeshuri ibyo kurya kubera ko hari ibitabo bibiri byabuze.
Aba banyeshuri ni abari gukorera ibizamini bya Leta ku ishuri bayoboye bose hamwe bagera ku 111.
Aba banyeshuri bimwe amafunguro ya nijoro ndetse n’igikoma cya mugitondo kubera ibyo bitabo.
Irankijije Nduwayo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kageyo yabwiye Umuseke ko abo banyeshuri bari batijwe ibitabo bitatu byo kwigiramo bitegura ibizamini barimo muri byo bibiri birabura maze abayobozi bafata uwo mwanzuro ukomeye.
Uyu muyobozi avuga ko nubwo aba bayobozi b’ishuri bakoze ibi, abanyeshuri basabwe kwihangana bagakora ikizamini bashonje kuko ari nacyo cya nyuma bari basigaje.
Nduwayo ati “turashima aba banyeshuri ko bihanganiye akarengane bahuye nako ko kwimwa ibyo kurya kandi bagomba kuzinduka bakora izamini cya leta bakaba ntamvururu bateje.”
Aba banyeshuri ubu ngo barangije ikizamini cya Leta bahabwa n’indangamanota zabo barataha. Avuga ko ubuyobozi bw’Umurenge bugiye gukurikirana icyo kibazo.
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW
9 Comments
Erega ni aha roho yo kwiba ibya Leta itangirira mukabigira ibikino, ibi bitabo se ntibyaguzwe mu misoro y’abaturage ngo bifasehe buri wese wiga aho ! none barumuna babo bazigira mu ki, niba ibyo bitabo babyiye kandi akenshi kiba ri kimwe cg bibiri mu kigo ?
Yego nti byari ngombwa ko abana bimwa ibiryo, Umuyobozi w’ikigo yagombaga kubahagarika kugera bagaruye ibyo bitabo cg bishyuye frw abiguze. garara
Ubundi se kuki badatanga caution mbere yo gutangira amasomo ? ikigo nigishyireho caution ya Frw 50,000, utagize icyo yangiza bayamusubize, uwangije/wibye ikintu ayahombe, hanyuma urebe ko ako kavuyo ko kwiba kadahagarara. Ibigo bya hano iwacu byicwa n’uko nta mategeko bigenderaho, ngo abanyeshule bayasinye mbere yo kwemerewa kwijira mu kigo;
Kwima abana ibyo kurya siwowari uuti, bagombaga kubagaburira ibindi bigakurikiranwa nyuma, bakoze amakosa rwose, kwima umwana ibiryo ni ikosa rikomeye, kd anafite exame kweli??????????????
Kiriya cyemezo giteye ubwoba ariko nanone abanyeshuri bagiye gitaha bakora amabi bitewe nuko ntawe uzongera kubabona aho!
Biga icungamutungo,none barangije banyereza ibitabo.Nibagera muri za sacco bazafata umutungo wa rubanda nabi kubera uburangare cyangwa nkaho ari umutungo wabo bwite.Igihano bahawe sicyo kuko bagombaga gusaba ababyeyi kubiriha.
Ibyo mwese muvuga ntabyo muzi mubaze abari muri anquete cyangwa ababizi neza. Ibyo bitabo avuga nta nubwo ari iby’Ikigo cy’ishuri kuko ni Syllabus ye bwite yari yabatije ngo bigiremo, nyuma yuko bibura yari yabatse frws 10,000 buri wese cyo namwe nimukube n’umubare w’abanyeshuri 111 murabona ko yashakaga indonke ya 1,110,000 rwf yagombaga kwinjira mu mufuka we bwite. Ikindi kandi mbere y’uwo mwanzuro yafashe hari habanje imishyikirano bemeje ko bazayamuha barangije ibizamini agezaho yisuburaho ngo kuko nibarangiza atabona uko abishyuza niko guhitamo kubafatira ku ifunguro.
Ese uwo ni umurezi wabwigiye! Azi uburenganzira bw’ibanze bw’ikiremwamuntu! Ese ubwo si iyica rubozo! Kwicisha abana inzara! Uwo ni umwe muri ba rusahurira mu nduru badahwema kwamaganwa. None se ubundi ibitabo ko ari bibiri bivugwa ko byabuze ni gute yicisha inzara abagera ku 111 bose nubwo numwe adafite uburenganzira bwo ku mufatira ibyo bihano! Mu mategeko y’U Rwanda ahana biri muyihe ngingo! Ese ubwo ari umwana we yamufatira ibyo bihano! Ikindi nibaza ikizamini cya Leta ni ingwate ya Bagwire…..! Tureke ubutabera bukore akazi kabwo! Kandi muzi neza ko U Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko!Gusa muzatumenyesho amaherezo y’iyi nkuru
Biga uburezi barangiza bakicisha abana inzara babereye abarezi!
Ahhhhhh,muge mwitondera guca imanza,gusa icyabaha abana bariho ubungo mubarere mwakumirwa ababana nabo kumashuri nibo babizi!
@pistorius: ibyo uvuga birimo ukuri urubyiruko rw’ubu ku mashuri usanga rufite indiscipline ariko uyu siwo wari umuti wo kwishyuza iyo syllabus ye nk’uko bivugwa. Erega no kunanirana kw’abana burya habamo uruhare rw’abayobozi!! Kuki kwa Padiri cyangwa ma soeur ibi bitabayo? Byibaze!
Comments are closed.