Digiqole ad

Ruhango: Imodoka yishe umugore n’umugabo n’abana babo babiri

 Ruhango: Imodoka yishe umugore n’umugabo n’abana babo babiri

Ni imodoka idashaje yo mu bwoko bwa Toyota Fortuner

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, mu mudugudu wa Ntenyo kagari ka Ntenyo mu murenge wa Byimana hafi y’ahitwa ku Ntenyo imodoka yagonze abaturage bagendaga ku muhanda yica umugore n’umugabo we n’abana babo babiri.

Ni imodoka idashaje yo mu bwoko bwa Toyota Fortuner
Mu kwezi gushize indi modoka ya Toyota Fortuner yarenze umuhanda ku muhanda wa Kigali – Rwamagana ku bw’amahirwe ntiyagira uwo igonga

Enock Nkurayija n’umugore we Musabyimana Rachel n’abana babo uw’umuhungu witwa Emile Mfitumukiza, na mushiki we Dukundimana Alice bari bavuye ku isoko rya Ntenyo.

Abaturage babonye iyi mpanuka bahise babwira Umuseke ko iyi modoka yihutaga yabaye nk’ita umuhanda ikagonga abaturage bagendaga ku nkengero z’umuhanda.

Wilson Habineza shoferi umushoferi wari uyitwaye ngo yahise atoroka. Yari atwaye imodoka ifite plaque IT 529 E.

ACP Theos Badege Umuvugizi wa Police y’u Rwanda yabwiye Umuseke ko kugeza ubu amakuru bafite ari uko iyi mpanuka yabaye ahagana saa kumi n’imwe n’igice aho i Buhoro aho imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Fortuner yavaga i Kigali yagonze aba baturage hagapfa umugabo n’umugore n’abana babo babiri umuhungu n’umukobwa.

ACP Badege avuga ko hari n’abandi bantu bane iyi modoka yakomerekeje aho ku muhanda ariko n’abari mu modoka babiri bakomeretse.

Imibiri y’uyu muryango wapfiriye rimwe yahise ijyanwa ku bitaro bya Kabgayi.

Impanuka nk’izi zo ku mihanda nyinshi ziterwa n’umuvuduko ukabije w’ibinyabiziga.

Elisee MUHIZI
UM– USEKE.RW

29 Comments

  • Yooooo, ninkuru ibabaje cyane gusa uyumu chofeur buriya nubwoba bwa muteye gutoroka ariko ahari hose ntamahoro azahagirira arafatwa mugihe gito

    • Ariko se ikinyarwanda cyarahindutse? Ngo “imibiri” y’uyu muryango… ni imibiri cg ni IMIRAMBO? Mukosore please!

    • Ariko se ikinyarwanda cyarahindutse? Ngo “imibiri” y’uyu muryango… ni imibiri cg ni IMIRAMBO? Mukosore please!!

  • Zirabamara rwose, kugeza igihe parliament izicara igashyiraho amategeko akomeye ahana nyiri modoka wese ugonze umuntu. Ibyo mwirirwa muvuga ngo umunsi wabo uba wageze, ngo ni accident, ngo Imana imwakire, n’ibindi bipfuye amaso byose ntabwo aribyo bizahagarika izi mpfu z;abanyarwanda.

    • Amategeko ntahagarika impanuka Nshuti.

  • Ese nawe wabona aho abantu bakajya bica abandi babagonze ntibahanwe ukagirango bizacika ryari? Izi ntabwo ari impanuka ahubwo ni ubwicanyi.biba impanuka iyo wakurikije amategeko y umuhanda nko kutarenza umuvuduko,kudatwara wanyweye,controle technique,…ukarenga ukagonga.naho iyo utubahirije amategeko uba uri umwicanyi.aho kugirango aba bicanyi bahwanwe rero turimo turarebera abantu badushiraho.ariko abitwa intumwa za rubanda mwambwira bagira iki?

  • Imana ibahe iruhuko ridashira.N’ukuri bavandimwe, nimube maso kuko ntawe uzi umunsi cyangwa igihe azavira ku isi. Rero muhore mwiteguye hato mutazatungurwa mutagifite uburyo mwahindura inzira zanyu!

  • Inkuru ziragwira! Mbega ibyago!

  • Nta kundi nibihangane, nyine iminsi yabo irangiriye aho! Impala zararirimbye ngo ntawurusimbuka rwamubonye,…. niba nta kana kari kasigaye murugo, ubwo umuryango urazimye(So sad). Uyu mushoferi buriya ni ubwoba nawe ari wowe wabikora ntiwapfa kuguma aho, kuko abaturage bashobora kukugirira nabi, gusa yi reporting kiri police bataramushakisha ngo ibyaha byiyongere.
    Abasigaye bihangane

  • This is 2 much. Numva police yakaza ibihano umu chauffeur ukoze accident ikomeye akajya yamburwa uruhushya rwo gutwara imodoka cg moto. Imana yakire ba nyakwigendera abasigaye ibahe gukomera.

  • Polisi aho guhana abanyabyaha ahubwo yirirwa yihisha kubiti( i rugobagoba ni runda) ngo bapfe kubona uwo bahamya icyaha. Ngo ntawamenya wenda havamo gifive

    • Hahaha…ngo yirwa yihisha ku biti ?!! Uradangije rwose imbavu nzifashe mu biganza !

  • @karisa , jye ndajya gusoma umutima ukansimbuka ngahita pfunga!!!! Reba aho byaryamye wa!!!

  • Imana ikomeze imiryango y’abaguye muri iyi mpanuka! Ni ukuri kandi birababaje!

  • Umushoferi wese ugonze umuntu agapfa kubera umuvuduko mwinshi akwiye kujya ahanishwa igifungo kitari hasi y’imyaka makumyabiri (20 ans), akanamburwa “driving license”/”permis de conduire” (uruhushya rwo gutwara imodoka) kandi akishyura impozamarira y’uwo yishe.

    • Aba batu baguhaye dislikes se bite byabo?ubwo ni abataragira uwo bapfushA (ntibikababeho)ngo bumve uko bimera.imyaka 20 nayo nimike ahubwo kuko wowe wishe umuntu utazagaruka na nyuma yimyaka 20 kubera ubwirasi bwo kumva itakurikiza amategeko yumuhanda

  • Nawe si we ntawishimira kwica umuntu buriya hari impamvu yabiteye

  • Ni agahinda gusa.

  • @fifi: kwiruka amasigamana bikarangira umaze abantu bimaze gufata intera idakwiye kwihanganirwa. Niba twese twemeranya ko 95% by’impfu zo mu muhanda ziterwa n’umuvuduko ukabije, kuki ingamba zikarishye zitafatwa? Kuki ibihano biteganywa n’itegeko bitasubirwamo? Buri wese utwaye ikinyabiziga akumva ko niyica umuntu kubera umuvuduko cyangwa uburangare azafungwa igihe kirekire. Ntabwo bikwiye gukomeza gutya rwose!

  • impamvu police itafata ingamba nuko ntamupolisi uragongerwa kumuhanada ,hagize ugonga umupolisi ahari byakosoka ,ndakangurira abashoferi kuvisira polisi aho kugonga rubanda rwa giseseka ,ahari bajya bafata ingamba.

  • Njye ka mbireberere mu yindi ndororwamu itandukanye n’iyanyu.

    Reba imihanga dufite, urasanga ubugari bwayo ari 6-7m kandi ubwo, imodoka zinjira mu rwanda zimaze kuba nk’imyambaro ya caguwa. Ni nyinshi birenze urugero. None Ministeri y’ibikorwa remezo yo ivuga iki?

    Muzatembere mu buraya na Aziya, murebe umuvuduko uba mu ma high ways. Nyamara nta mpanuka z’urudaca nk’izi zihaba. Nawe se, turubaka imigenderano ngo ni imihanda: itagira inzira z’abanyamagare, abanyamaguru, amatungo; byarangira imodoka zikaba uruvunganzoka. Kuki tutashaka umuti urabye?

    Harakwiye kwigwa umushinga wo kwagura imihanda, hakagurwa cyane cyane imihanda ihuza uturere hakanibukwa ko abanyamagare n’abanyamaguru bidakwiye ko bagenda mu muhanda umwe babisikana n’ibinyabiziga.

    • Ese ujya utekereza ko iriya mihanda yubatswe n’imisoro y’abandi bantu batari abanyarwanda ?! Iyubatswe ku ngoma ya Habyara n’ubu turacyayishyura, none nawe urazana sentiments hano ngo kwagura, ngo imodoka za cagua,ngo, ngo….Shimira ko n’iriya migenderano uvuga ihari kandi ikaba itarimo ibinogo cg umwanda (mu gihugu hose); hanyuma ku ruhande rwawe nutwara imodoka ugende uhishoza neza ngo utagira uwo wica, gushishoza kwa mbere kuzahera kukugendera ku muvuduko uringaniye.

      Parlement nidutabare, ivugurure amategeko ahana umuntu wishe undi, uko byaba bikozwe kose, nta kintu na kimwe gisobanura urupfu rw’umuntu keretse iyo ari public enemy.

  • Abatabarutse Imana ibakire mu bayo baruhukire mu mahoro. RIP

  • Yoo birababaje peee.ariko se kuki abashoferi batumva koko buriya yabonaga nazindi modoka mumuhanda akumva ko agomba kugenda uko ashaka. mbega agahinda kavanze nigihombo Mana ubakire rwose unihanganishe abasigaye (imiryango yombi)

  • Abanyarwanda benshi iyo batwaye imodoka bitwara nkoha batakiri ku isi. Kubera imodoka ari ikimenyesto cy’ ubukirire no gukomera, uyitwaye ubona asugura abandi bantu bose. Leta yatsinze abacengezi none abashoferi barayinaniye bose babireba. Kandi n’ abayobozi bacu ni uko iyo batwaye za V8 ubona ntacyo bitwararika.

  • Za speed governors bavugaga se kuki zitashyirwa muri buri modoka ngo turebe ko hari icyo byatanga?

  • Uyu muryango usigayemo akana kimyaka 3 gusa babashyinguye none .imana ibakire mubayo.

  • KUKO NZIYUKO UMUCUNGUZI ARIHO NIYOMPAMVU NTATERWA NUBWOBA KO ABAPFA BIZEYE BAGHOMBA KURUHUKIRA MUMAHORO UYUMURYANGO NURUHUKIRE MUMAHORO?NAHO UMUSHOFERIWE AGOMBA KUZAHORA ARBWA UMUTIMA NIBYO YAKOZE

  • Ntawamenya hari n’igihe umuntu mubi yanababona mwigendera maze kubera indererwamo yababoneyemo maze agahitamo kubavizira da, n’uko inzogera zikaba zirirenze. Impanuka zose siko ziba ari impanuka hari niziba zateguwe cga zakozwe kuri trick. Ntiahgire umbwira nabi, kuko ibi nabyo byakwibazwaho da, car on ne sait jamais!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish