Kibangu: Hagiye kubakwa icyumba cy’abakorewe ihohorerwa rishingiye ku gitsina
Ku kigo nderabuzima cya Gitega giherereye mu murenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga, hagiye kubakwa icyumba cy’abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu rwego rwo kubaha ubuvuzi bwihariye.
Byavuzwe ku mugoroba wo kuri uyu wa kane muri gahunda yateguwe n’umushinga wa Profemmes Twese hamwe witwa BURI JWI RIFITE AGACIRO wahuje abaturage, abashinzwe serivisi z’ubuzima mu kigo nderabuzima cya Gitega n’abayobozi b’inzego z’ibanze kugira ngo bashakire hamwe ibisubizo ku bibazo by’abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina batagiraga icyumba cyihariye bakirirwamo.
Mu bibazo abaturage bo mu murenge wa Kibangu bagaragaje bishingiye k’ubuzima aho bavuga ko abakorewe ihohoterwa nk’iryo iyo baje kwivuza bakirwa kimwe n’abandi bagashyirwa hamwe nabo kandi ibyaha bakorewe byihariye bakwiye no kuvurwa mu ibanga.
Francoise Nyirajyambere umufashamyumvire ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu mudugudu wa Nkondo, avuga ko kuba ikibazo cy’ihohoterwa gihari byakabaye ngombwa ko na serivisi abarikorewe bahabwa itandukana n’izindi serivisi kuko bitera ipfunwe uwarikorewe kubajya ku murongo umwe n’uje kwivuza malaria.
Dusenge Angélique,umuhuzabikorwa w’umushinga witwa ‘’BURI JWI RIFITE IPFUNWE AGACIRO’’wa Profemmes Twese hamwe avuga ko hari ikarita nsuzuma mikorere yerekana uko abarwayi bakirwa kwa muganga maze ngo bahitamo ibirebana n’ubuzima hitawe cyane ku bantu bakorewe ihohoterwa ari nayo mpamvu bifuza ko mu kigo nderabuzima hashyirwaho icyumba cyagenewe abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Yagize ati:«Abakorewe ihohoterwa bakirirwa mu cyumba cyabo bonyine niyo mpamvu bahisemo ko bubakirwa icyumba cyihariye kuko badashobora kuvuga ikibazo bafite mu barwayi bose»
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibangu Hubert Ruzindana, avuga ko kuva uyu mwaka watangira hari ibibazo birindwi ubuyobozi bw’Umurenge bumaze kwakira bijyanye n’abakorewe ihohoterwa akavuga ko ikibazo nyamukuru cyari gihari ari uko nta nzu bakirirwagamo akavuga ko hari abafatanyabikorwa bagiye gutera ikigo nderabuzima inkunga yo ku cyubaka ariko ko bazafatanya n’umuganda w’abaturage kugira ngo iyi nyubako irangire vuba.
Imirimo yo kubaka iki cyumba ikaba izarangira mu kwezi kwa Gicurasi.
Elisee MUHIZI
UM– USEKE.RW/Muhanga