Kamonyi: Ushinzwe imibereho y’abaturage afungiye kunyereza iby’abakene
*Yari amaze imyaka irenga irindwi muri iyi mirimo
*Yafashwe mu masaha amwe ubwo Sena yari mu nama banenga abanyereza ibyagenewe guteza imbere abaturage
Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Mugina mu karere ka Kamonyi yatawe muri yombi na Police y’u Rwanda akurikiranyweho kunyereza amabati yo kubakira abatishoboye muri gahunda zibagenerwa.
Kayiranga Bonaventure yafashwe kuri uyu wa kane ku gicamunsi, yari amaze imyaka itari munsi y’irindwi akora aka kazi mu mirenge itandukanye. Akaba yaragiye yimurwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa (w’ugateganyo) w’Umurenge wa Mugina yabwiye Umuseke ko Kayiranga ashinjwa kunyereza ibikoresho byagenewe kubakira abatishoboye mu murenge.
Hari amakuru avuga ko ashinjwa no kunyereza amafaranga yagenewe abatishoboye muri Porogaramu zinyuranye zibitaho nka VUP .
Mu masaha amwe n’ayo uyu mugabo yatawemo muri yombi kuri uyu wa kane, muri Sena y’u Rwanda harimo inama nyunguranabitekerezo ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zigamije kuvana abaturage mu bukene.
Aha Perezida wa Sena Hon Bernard Makuza yavuze ko abayobozi bari bakwiye kugira inkomanga ku mutima y’ibigenerwa guteza imbere abaturage bikinyerezwa.
UM– USEKE.RW