Ruhango: Ifu y’ubugari bise ‘Shira umuteto’ iva muri Tanzania iri kubatera ibibazo
Mu murenge wa Byimana, mu karere ka Ruhango, baravuga ko ubugari bw’ifu y’imyumbati iva muri Tanzania buri kubatera ibibazo by’umubiri birimo gucibwamo no kuribwa mu mutwe. Aba baturage bavuga ko iyi fu ari yo babasha kwigondera kuko ikilo cyayo kigura 320 Frw mu gihe ifu yo mu Rwanda igura 600 Frw.
Aka karere gasanzwe kazwiho kweramo igihingwa cy’imyumbati, muri iyi minsi kibasiwe n’uburwayi bwa kabore bwatumye iki gihingwa kibura.
Abatuye mu murenge wa Byimana bavuga ko nyuma y’aho imyumbati iburiye, igiciro cy’ifu cyatumbagiye ku buryo ifu y’imyumbati yo muri aka gace igura 600 Frw.
Gusa bavuga ko bagobotswe n’ifu y’imyumbati ituruka muri Tanzania iri kugura 320 Frw ariko ko muri iyi minsi iri kubagiraho ingaruka zirimo gucibwamo (Diarrhea); kuribwa mu mutwe no gucika intege.
Nubwo ntawe irahitana, aba baturage bafite impungenge ko hari abashobora kubura ubuzima kubera iyi fu y’imyumbati bise ‘Shirumuteto’. Ngo iri zina bariyise kuko bayirya ari amaburakindi kuko indi ihenda kandi ngo bakaba baramenyereye kurya ubugari.
Iyi fu ngo iba ifite amabara atandukaye rimwe na rimwe abayiriye bakumva irimo isukari cyangwa umunyu. Bavuga ko izanwa n’ibimodoka binini biturutse muri Tanzania.
Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Ruhango, Munyampirwa Francois avuga ko iki kibazo bacyumvise ariko ko bari gukurikirana iby’iyi fu kugira ngo babe bayihagarika itaragira uwo ihitana.
Muri uyu murenge wa Byimana, abantu 10 ni bo bivugwa ko bagize ibibazo nyuma yo kurya ubugari bw’iyi fu y’imyumbati.
Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Ruhango
6 Comments
Abashinzwe ubuziranenge bapimemo igipimo cya cyanures kirimo kuko n’uburozi bukaze wazabona hari n’abo yishe abayikoresha inama nabagira n’uko bajya bayivanga n’amazi mabisi bakabanza kumera nk’abayikamura bakabanza bakayanika sinon ubuzima bwabo buri mukaga
None se ikigo gishinzwe ubuziranenge kimaze iki? Ibiribwa byinjira gute mu gihugu bitabanje gukorerwa isuzuma?
Cyanure ni mbi cyane, kuko burya itera n’abana bato kugwingira. Indwara yitwa Konzo usanga yiganje muri Congo turuka ku kurya imyumbati gusa, irimo cyanure nyinshi.
Ikigo cy’Ubuziranenge rero ntacyo cyabikoraho kuko aho kugirango abantu bicwe n’izara barya iyo cyanure; ni ikibazo cya politique, si ikibazo cy’ubuziranenge.
Ni munsobanurire uburyo i Gitarama hatacyera imyumbati????,ngo imyumbati yajemo uburwayi bwa kabore kugeza aho rwose ibura burundu ???iyi kabore se ntabwo ishobora kurwanywa ??ministeri ibishinzwe ikora iki ???agronome ashinzwe iki???
Icecekere sha! Twakuyeyo amaso
iyi myumbati imaze umwaka wose ikoreshwa tuyirya sinzi moba ariyo ibatera ikibazo alikp bikurikiranwe hatazagira ubigwamo hagye hazanwa iyavunditwe mumazi
Comments are closed.