Digiqole ad

Gicumbi: Babiri barimo uw’imyaka 56 bafashwe bibye intama 2, imwe bamaze kuyibaga

 Gicumbi: Babiri barimo uw’imyaka 56 bafashwe bibye intama 2, imwe bamaze kuyibaga

Barimo ufite imyaka 56, bibye intama ebyiri, Imwe bari bamaze kuyibaga

Kuri iki cyumweru, abaturage bo mu mudugudu wa Gacyamo, mu kagari ka Nyakabungo, mu murenge wa Byumba, mu karere ka Gicumbi bafashe abagabo babiri bibye intama ebyiri, imwe bamaze kuyibaga, babasangana inyama. Muri aba bagabo harimo ufite imyaka 56.

Barimo ufite imyaka 56, bibye intama ebyiri, Imwe bari bamaze kuyibaga
Barimo ufite imyaka 56, bibye intama ebyiri, Imwe bari bamaze kuyibaga

Mu rukerera rwo kuri iki cyumweru, Ntambara Aloys w’imyaka 56 na Kamatari w’imyaka 30 bashinjwa ubujura bw’amatungo, bafashwe bamaze kwiba  intama ebyiri.

Kamatari utivuze irindi zina yemera ubu bujura, gusa akavuga ko yashutswe n’undi witwa Gasana ufatwa nk’uhagarariye abakora ubujura muri aka gace.

Kamatari agira ati “ Ku mugoroba nka saa 19h00 yaje (Gasana) kundeba arambwira ngo nze kuza anyereke  ahantu turakura itungo ryo kurya, byageze nko mu ma saa munani (z’ijoro) aza kundeba turagenda itungo turarizana turijyana kwa Ntambara turagenda aba ariho turibagira, ariryo iri.”

Uyu mugabo avuga ko adasanzwe yiba, akavuga ko atazongera kwishora mu bujura, gusa abaturage bamuzi bakavuga ko aya ari amatakirangohi kuko n’ubundi asanzwe yiba.

Abaturage bafashe aba bagabo, bavuga ko uyu Gasana batabashije kumufata kuko yahise abatoroka, bagasigarana aba bagabo babiri.

Aba baturage bataka ubujura bw’amatungo, bavuga ko ibihano byoroheje bihabwa abajura ari byo bituma batabureka, bagasaba ko ibihano bihabwa abajura byakongerwa.

Habyarimana Viateur uyobora umudugudu wa Karambo wafatiwemo aba bagabo bashinjwa ubujura, avuga ko ubujura muri aka gace bumaze gufata indi sura.

Ati ” Abantu ntabwo bakiryama, bafite (abajura) ikipe irara yiba inka, yiba abaturage bava Gatuna, hari n’abandi ntabwo ari aba gusa.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nyakabungo, Uwinema Francoise we avuga ko ikibazo cy’ubujura kidakabije, gusa agashimangira ibisabwa n’abaturage ko mu rwego rwo guhashya ubu bujura, ababufatirwamo bajya bakatirwa igihe kirekire ngo kuko iyo bafunzwe igihe gito baza ntacyahindutse.

Ati ” …Aba bantu bafunzwe inshuro nyinshi, bagiriwe inama, twumva ko bajya bafungwa igihe kirekire cyangwa bakajyanwa i Wawa bakamarayo igihe kirekire.”

Mu duce twa Nyakabungo na Ngondore tuvugwamo ubujura bw’amatungo, gusa hakaba hazwi nk’uduce na none twasabitswe n’abanywi b’ibiyobyabwenge.

Aba bagabo babiri bafashwe bahise bajyanwa na Police mu gihe uwitwa Gasana ufatwa nk’umuyobozi w’abajura muri aka gace akomeje gushakishwa.

Ngo bari guhita bagirisha inyama
Ngo bari guhita bagirisha inyama

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi

1 Comment

  • Hahahahaaa akanakumiro pe!!! Ariko mugirango inzara iriho nubukene nribizagutera abantu kuryana ubwabo?

Comments are closed.

en_USEnglish