Ku bitaro bya Kibuye nta mazi kuko Abashinwa baciye impombo ntibazisane
Mu gukora umuhanda Karongi – Nyamasheke – Rusizi kompanyi y’abashinwa yawukoze hari ibikorwa remezo yangije bimwe irabisana ibindi ntiyabisana. Amatiyo (tuyau) ajyana amazi ku bitaro bya Kibuye yaciwe muri uwo murimo ariko ntibayasana byatumye amazi aba macye mu bitaro kugeza ubu.
Umwe mu bashinwa bakuriye abandi bubatse uyu muhanda witwa Mr Ji yabwiye Umuseke ko batari bazi icyo kibazo.
Ati “twararangije kubaka uriya muhanda, icyo kibazo ntitwari tukizi turohereza abantu bo kubireba.”
Gusa Mukwega Jonas umukozi w’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi WASAC avuga ko yabimenyesheje inzego zose zibishinzwe harimo no kwandikira abashinwa inshuro irenze imwe.
Mu bitaro ho bakaba bafite ikibazo cy’amazi macye n’impungenge z’indwara zava ku kubura amazi meza ahagije.
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi
1 Comment
Leta yu Rwanda turayemera iraza kubikemura. Mwakoze kugaragaza icyo kibazo
Comments are closed.