Impunzi zo mu nkambi ya Mugombwa iherereye mu karere ka Gisagara mu murenge wa Mugombwa ziravuga ko kuba zitagira isoko, ari kimwe mu bituma badatera imbere bigatuma bahora bahanze amaso ku mfashanyo, bakavuga ko bahawe isoko baribyaza umusaruro kuko hari abafite ubushake bwo gukora imishinga y’ubucuruzi. Abakorera ubucuruzi mu nkambi ya Mugombwa bavuga ko kuba […]Irambuye
Mu bukangurambaga bwatangijwe kuri uyu wa 30 Nzeri, urubyiruko rw’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, amakuru za kaminuza rwibukijwe ko rugomba kugira uruhare mu kurinda umutekano w’igihugu, basabwa gutanga amakuru no kugendera kure abashaka kubashuka bagamije kubashora mu bikorwa byo guhungabanya ituze n’umudendezo by’igihugu. Muri ubu bukangurambaga bwibanze ku gukumira no kurwanya ibyaha, urubyiruko rwasabwe kutijandika […]Irambuye
Nk’uko biteganywa n’amasezerano ku bucuruzi mpuzamahanga yiswe “Bali Package” yasinyiwe i Bali muri Indonesia mu Ukuboza 2013, u Rwanda rwatangije kuri uyu wa gatanu urwego rushinzwe koroshya ubucuruzi ndengamipaka. Uhagarariye Umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi yatangaje ko u Rwanda ari urwo gushimirwa umuhate n’ubushake mu kunoza no koroshya ubucuruzi. Amaserano ya “Bali Package” yasinywe n’ibihugu 189 ku […]Irambuye
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Dr. Celestin Ntivuguruzwa yabwiye abitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku kwifashisha ubumenyi bufite ireme hagamijwe guteza imbere ubuhinzi n’iterambere muri rusange ko Leta y’U Buholandi yatanze miliyoni 10 z’ama Euro azakoreshwa mu kongerera abanyeshuri ubumenyi mu buhinzi bugamije gusagurira isoko. Aya mafaranga akaba azacungwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kongerera ubushobozi ibigo bya Leta. Aya mafaranga […]Irambuye
Murekezi Gabriel wo mu mudugudu wa Nyirabisekuru, akagari ka Murandi mu murenge wa Remera, avuga ko ubutaka bwe bwubatswemo inzu y’isoko n’Akarere ka Musanze mu 2012, akagenda abwirwa ko azishyurwa imyaka ibaye hafi itanu adahabwa ingurane. Akarere ko ngo iki kibazo karakizi kiri munzira yo gukemuka. Murekezi avuga ko yagize ikibazo cy’uko bubatse inzu y’isoko […]Irambuye
Kuri uyu wa kane, abanyeshuri 1 910 bashoje amasomo y’ikiciro cya kabiri cya Kaminuza (bachelor’s degree) mu mashami atandukanye yo muri Kaminuza ya Kibungo “UNIK” iherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Ngoma bashyikirijwe impamyabumenyi zabo ku mugaragaro. Uyu muhango wabereye mu mujyi wa Kibungo, kuri Stade Cyasemakamba, aho abanyeshuri bagera ku 1 910 […]Irambuye
Urubyiruko rw’abakobwa b’impunzi zo mu Nkambi ya Mugombwa ruravuga ko kutagira icyo rukora no kutagira ubushobozi bwo kubona ibyo bakeneye, ari imwe mu mpamvu ituma umubare w’abatwara inda zitateganyijwe zikomeje kwiyongera muri iyi nkambi, bagasaba ko babona ubufasha hakiri kare. Inkambi ya Mugombwa icumbikiye impuzi z’Abanye-Congo 18 000, ikomeje kuvugwamo ikibazo cy’abana b’abakobwa bakomeje guterwa […]Irambuye
Nyuma yo gushyirwa mu majwi n’abaturage cyane, Charles Rwirangira ari mu maboko ya Polisi akekwaho kwica umugore we, hanyuma akamushyira mu mugozi ngo bazavuge ko yiyahuye. Kuwa kabiri twabagejejeho inkuru y’urupfu rwa Jeannette Murekatete w’imyaka 45 bivugwa ‘yiyahuye’. Nyuma y’uko urupfu rwe rumenyekanye, abaturage bakomeje gutanga amakuru ko Jeannette Murekatete ashobora kuba atariyahuye, ahubwo ashobora […]Irambuye
Kigali – Kuri uyu wa kabiri hateranye ihuriro njyanama rya kabiri hagati y’u Rwanda n’Ubuholandi mu bijyanye n’ubutabera aho barebera hamwe imbogamizi zatumaumuturage atabona ubutabera bukwiye ngo zivanweho. Ubuholandi busanzwe bufasha byihariye urwego rw’ubutabera mu Rwanda, nubwo ngo nabwo hari ibyo rwigira ku Rwanda. Ihuriro nk’iri rya mbere ryabereye mu Buholandi, iri huriro rizajya […]Irambuye
Minisiteri y’ibikorwa-remezo (MININFRA) iratangaza ko iri muri gahunda zo kwagura imihanda yo mu Mujyi wa Kigali, mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’umubyigano w’imodoka ‘embouteillage’ gikomeje kwiyongera. Mu muhango wo kumurika uko imihigo y’umwaka ushize wa 2015/2016 yeshejwe, no gusinya indi mihigo igiye gushyirwa mu bikorwa muri uyu mwaka wa 2016/2017; Minisiteri y’ibikorwaremezo yavuze ko ifite […]Irambuye