Ihuriro ku butabera bunoze mu Rwanda no mu Buholandi riri kubera i Kigali
Kigali – Kuri uyu wa kabiri hateranye ihuriro njyanama rya kabiri hagati y’u Rwanda n’Ubuholandi mu bijyanye n’ubutabera aho barebera hamwe imbogamizi zatumaumuturage atabona ubutabera bukwiye ngo zivanweho. Ubuholandi busanzwe bufasha byihariye urwego rw’ubutabera mu Rwanda, nubwo ngo nabwo hari ibyo rwigira ku Rwanda.
Ihuriro nk’iri rya mbere ryabereye mu Buholandi, iri huriro rizajya ribaho buri mwaka ngo rigamije gufasha kunoza ubutabera bukwiye ku muturage wo mu Rwanda n’uwo mu Buholandi.
Itsinda ry’abo mu Buoholandi n’abo mu Rwanda ubu baraganira bashingiye ku nsanganyamatsiko ivuga ngo “dufatanye kubaka ubutabera umuturage afitemo uruhare kandi bumuhendukiye.”
Siebe Riedstra umunyamabanga mukuru muri Minisiteri y’ubutabera y’Ubuholandi yavuze ko urwego rw’ubutabera rw’u Rwanda hari intambwe nziza rumaze kugeraho, kandi ko ubutabera bw’iwabo bushima kandi bwigira ku Rwanda uburyo bwo gukemura ibibazo bitageze mu nkiko (Abunzi), ndetse n’uburyo u Rwanda rwihuta mu gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga ubutabera.
Minisitiri Johnston Busingye yatangaje ko iri huriro rirebera hamwe uko umuturage kuva kuwo hasi kugera kuwo hejuru babona ubutabera bukwiriye, ibiganiro biriberamo hagati y’impande zombi ngo ni ingenzi cyane mu kubaka ubutabera.
Minisitiri Busingye yibukije Ubuholandi bufasha cyane kubaka ubutabera mu Rwanda yaba mu rwego rw’ubumenyi, ibikoresho, ndetse banafashije gushyiraho ishuri ryigisha abanyamwuga mu mategeko rya ILPD.
Ati “ i Nyanza hariya barimo baratwubakira Urukiko mpuzamahanga, dufite ishami ry’urukiko rukuru ryitwa International crimes chamber. Ni ukuvuga ko mu gihe gito tuba dufite urukiko mpuzamahanga hano mu Rwanda ngirango mu gihe cy’umwaka umwe.”
Buri mwaka Ubuholandi butera inkunga ya miliyoni eshanu z’amaEuro urwego rw’ubutabera rw’u Rwanda.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW