Digiqole ad

UNIK: Abanyeshuri 1 910 bahawe impamyabumenyi ku mugaragaro

 UNIK: Abanyeshuri 1 910 bahawe impamyabumenyi ku mugaragaro

Abasoje amasomo mu ishami rya business.

Kuri uyu wa kane, abanyeshuri 1 910 bashoje amasomo y’ikiciro cya kabiri cya Kaminuza (bachelor’s degree) mu mashami atandukanye yo muri Kaminuza ya Kibungo “UNIK” iherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Ngoma bashyikirijwe impamyabumenyi zabo ku mugaragaro.

Abasoje amasomo mu ishami rya business.
Abasoje amasomo mu ishami rya business.

Uyu muhango wabereye mu mujyi wa Kibungo, kuri Stade Cyasemakamba, aho abanyeshuri bagera ku 1 910 basoje amashuri muri uyumwaka muri UNIK bari bateraniye, n’ababaherekeje.

David Niyitugize wavuze mu izina ry’abasoje amasomo bose, yashimiye Kaminuza ya Kibungo “UNIK” ku bumenyi yabahaye, bakaba ngo bagiye kubukoresha bihangira imirimo.

Niyitugize, mu izina ry’abanyeshuri by’umwihariko abakiri ku ntebe y’ishuri, yasabye Leta y’u Rwanda gufasha abanyeshuri biga mu mashuri makuru na za Kaminuza zigenga, nabo bakajya bahabwa inguzanyo yo kwiga kuko ngo hari abantu benshi baba bifuza kwiga Kaminuza ariko bakananizwa n’ikibazo cy’amikoro.

David Niyitugize wavuze mu izina ry’abasoje amasomo.
David Niyitugize wavuze mu izina ry’abasoje amasomo.

Yagize ati “Turasaba Leta ko yareba uko ifasha abanyeshuri biga muri Kaminuza zigenga bakajya nabo bahabwa bourse (inguzanyo yo kwiga) nk’abiga muri Kaminuza za Leta, nabo bakazajya bishyura nyuma barangije kwiga kuko amikoro arimo aratuma abenshi bananirwa kwiga.”

Kuri iyi ngingo, Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Uwamariya Odette wari uhagarariye Leta yijeje aba banyeshuri bo muri UNIK n’abiga mu zindi Kaminuza zigenga muri rusange ko hari gahunda Leta y’u Rwanda ifite yo kubafasha kujya babona inguzanyo nabo binyuze muri Banki y’Iterambere “BRD” nk’uko bimeze kubiga muri Kaminuza za Leta.

Yagize ati “Hashize imyaka ibiri Leta ikuye gahunda ya ‘bourse’ muri REB, iyijyana muri BRD, ibi byakozwe kugira ngo buri wese abone amahirwe yo kubona inguzanyo. Mbijeje rero ko ngiye gukomeza ubuvugizi mu zindi nzego zo hejuru zirimo Minisiteri y’uburezi, iyi gahunda ikihutishwa kuko irahari.”

Guverineri Uwamariya yijeje abiga mu mashuri makuru na za Kaminuza zigenga ko nabo bazajya bahabwa inyuzanyo yo kwiga.
Guverineri Uwamariya yijeje abiga mu mashuri makuru na za Kaminuza zigenga ko nabo bazajya bahabwa inyuzanyo yo kwiga.

Prof. Silas Lwakabamba, umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo yashimiye abagize umuryango mugari wa Kaminuza ya Kibungo bose, abasaba gukomeza guharanira ishema ryayo.

Ati “Ndashimira umuryango wa Kaminuza ya Kibungo mbasaba gukomeza imihigo muguteza imbere iyi Kaminuza.”

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye, barimo n’umuyobozi w’ikirenga wa UNIK, Hon. Senateri Prof. Laurent Nkusi.

Iyi Kaminuza ya Kibungo “UNIK” yatangiye mu mwaka wa 2003, ubu ikaba yasohoye abanyeshuri ku nshuro yayo ya karindwi mu mashami atandukanye, hakaba harimo n’abarangirije muri Kaminuza ya Kibungo ishami rya Rulindo.

Abanyeshuri basoje amasomo mu ishami ry'ubugeni n'ubumenya muntu.
Abanyeshuri basoje amasomo mu ishami ry’ubugeni n’ubumenya muntu.
Bosoje mu mashami anyuranye, harimo n'ay'ubuhinzi.
Bosoje mu mashami anyuranye, harimo n’ay’ubuhinzi.
Abarimu ba UNIK nabo binjiye bari mu karasisi.
Abarimu ba UNIK nabo binjiye bari mu karasisi.
Abayobozi bakuru ba Kaminuza ya Kibungo bagana mu byicaro byabo.
Abayobozi bakuru ba Kaminuza ya Kibungo bagana mu byicaro byabo.
Prof Lwakabamba (ibumoso) yashimiye umuryango mugari wa UNIK ku murava bakorana.
Prof Lwakabamba (ibumoso) yashimiye umuryango mugari wa UNIK ku murava bakorana.
Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango, barimo n'inzego z'umutekano.
Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango, barimo n’inzego z’umutekano.
Abarimu ba UNIK barishimira ko abo bigishije barangije amasomo neza.
Abarimu ba UNIK barishimira ko abo bigishije barangije amasomo neza.
Uuyu mwaka UNIK yasohoye abanyeshuri 1910.
Uuyu mwaka UNIK yasohoye abanyeshuri 1910.
Imiryaango yari yaje gushyigikira aba barangije amasomo muri UNIK.
Imiryaango yari yaje gushyigikira aba barangije amasomo muri UNIK.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Aya ma kaminuza ameze nka za secondaires za cyera, ateye kwibazza hao education y’abanyarwanda igana ! Ari abigishamo, abasohokamo, inyubako n’ibikoresho,…usanga biri hasi y’ibya secondaires zo hambere. Ese ibi ntabyakwitwa gusahura rubanda !?

    • Ntaho ubeshye rwose nange bintera kwibaza kuri Kaminuza zubu zo mu Rwanda zisigaye zimeze nk’amadini y’inzaduka asigaye akora ibitangaza bitangaje utapfa kumenya aho izo mbaraga bakoresha zituruka.

    • 910, ejobundi harahandi nahandi bazasohora 1200. Ese isoko ry’umulimo mu Rwanda rikeneye urwo ruhuri rwa dipolome?

      • Diplome si icyibazo ahubwo menya niba abarangiza baboba akazi cg bihangira akazi

        • @benjamin, watubwira mu bindi bihugu inzira zinyurwamo kugirango ubushomeri baganuke?

  • Ni ugusahura nyine wowe urabaza ! Harya munyibutse ,Rwakabamba yagezemo ate ??

  • Sadiki ubwo ushatse kuvuga iki ? Uruta minedic yazishyizeho. Ark wowe ubwo ufite amashuri angahe usuzugura abarimu, abanyeshuri kuki African mind iduhoramo please change urself .

  • @yes, Sadiki aravuga ukuri? Nuko ngo kuryana.
    Harya amwe ngo yitwa iyo mbireka?
    Nge nayashor mubuhinzi nubwo nabwo butoroshye nawe se umuntu arasohoka nta na Hi azi, ubwo turajya he????!!!!

  • Mbashimiye comments zanyu, ariko nari kubiha agaciro iyo muza kuba inzego zemereye ayo mashuri gukora. None rero ubwo ababishinzwe basanze bujuje ibisabwa, nimureke abana b’uRwanda batere imbere mu bumenyi bityo bateze imbere nigihugu muri rusange. Ntidushaka igihugu cy’injiji.

    • Kagame ati nta njiji nk’abize!!! Byose byarivanze: urugero n’aho urangije bachelor’s degree basigaye bavugako arangije icyiciro cya kabiri!!! Ufite Master’s ngo aba arangije icya gatatu!!! Nyamara mu rwego international hari ibyiciro bitatu aribyo BAc (bachelor’s) nk’icyiciro cya mbere ndetse uongeraho Honour’s aho bayigira. Icya kabili ni licence na MA/MSc (Master’s) noneho icyiciro cya gatatu kikaba doctorat. Ibyo mu Rwanda byo ni imvange!

  • Mwebwe mwivugire iriya kaminuza narayizemo irashoboye pe sinakwibagirwa isomo rya prof Nkunsi Laurent rya linguistique generale yaratwigishaga nta wasibaga kuko yari akanganye kandi akamenya kwigisha nkamunenga keigisha ntatange ikizamini n’amanota uvugngo ntibigisha azambaze hari igihe numva nasubirayo kandi nararangije Muri abagabo UNIK EX INATEK

  • kujijuka ni byiza ariko nuko bibasiga heruheru kandi nyuma ntimugire icyo mwigezaho

  • mwe mwize muri kaminuza za leta se nimwe mutunganya akazi iyo mukagezemo? kd ubu iyo haba hakiriho kaminuza imwe muba nabwo muvuza induru.kuki muri ba ntamunoza? ubuze icyo atuka inka aravuga ngo dore icyo gicebe cyayo!!muratinya iki ko isoko ry’umurimo ariryo rizaca urubanza? ugiye kuvuga ko habamo ruswa, nanjye ndabyemera ariko se abemera kuzifata abenshi si abayobozi kd bize muri leta?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish