Abanyeshuri biga amategeko muri Kaminuza yigenga ya Kigali batsindiye kuzajya Arusha muri Tanzania mu kiganirompaka ku ngingo yerekeranye n’uko uburengenzira bw’abasivili bujya buhungabanywa n’abantu basanzwe bazi amasezerano mpuzamahanga y’i Geneva arengera abasivili n’abasirikare bakomerekeye mu ntambara. Abanyeshuri bahagarariye ULK batsinze abo muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Amategeko nyuma y’uko bahanganye ku ngingo yerekeranye n’ibyaha runaka […]Irambuye
Mu minsi ishize, akarere ka Nyagatare kibasiwe n’amapfa yatewe n’izuba ryinshi ryanatumye amwe mu matungo yororerwa muri aka gace nk’inka adatanga umukamo uhagije. Abaturage bavuga ko amata asanzwe afatwa nk’ikinyobwa cya buri wese muri aka gace, muri iyi minsi anyobwa n’umugabo agasiba undi kuko litiro yaguraga 150 Frw iri kugura 500 Frw. Bamwe mu borozi […]Irambuye
Umunsi wahariwe mwarimu uba tariki ya 05 Ukwakira wizihijwe no mu karere ka Gicumbi, aho benshi mu barimu bashimwaga ku rwego bagezeho mu burezi, ariko banasabwa kongera imbaraga mu mwuga wabo. Mu rwego rwo kunoza neza umwuga, abarimu barasabwa gushyira imbaraga mu kugarura abana bataye ishuri bakabigira inshingano yabo, ndetse bakitabira amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi, […]Irambuye
*Kuri uyu wa 05 Ukwakira, hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe abarezi; *Abarezi nabo ngo babajwe n’ireme ry’uburezi riri hasi; *Binubira Politiki ngo ibasaba gusibiza 2% gusa y’abanyeshuri bose batsinzwe; *Ngo bituma abanyeshuri batagira ishyika ryo gukora, ahubwo ikimwaro kikaba icy’umurezi; *MINDEDUC yo ivuga ko Politiki yo gusibiza abana cyane yazanywe n’Abakoloni b’Ababiligi itazigera yongera kugarurwa mu […]Irambuye
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, mu mvura nyinshi yaguye mu bice binyuranye by’Intara y’Ibirengerazuba, inkuba yishe abantu babiri mu Turere twa Nyamasheke na Rutsiro. Umugabo witwa Joseph Ntakirutimana w’imyaka 26, wari utuye mu Kagari ka Gitwa, mu Murenge wa Gihombo, mu Karere ka Nyamasheke yakubiswe n’inkuba ahagana mu ma Saa kumi n’igice zo […]Irambuye
Kuri uyu wa 05 Ukwakira, Police y’u Rwanda yagaragaje ibikoresho bishya by’ikoranabuhanga bizifashishwa mu gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga. Police ivuga ko izi mashini zizajya zihutisha iyi mirimo isanzwe ibera ahazwi nko kuri ‘Contrôle Technique’ ku buryo imodoka zisusumirwa kuri iki kigo zigiye kwikuba kabiri zikava kuri 300 zikagera ku ziri hagati ya 500 na 700 ku […]Irambuye
Mu nama yo kwigira hamwe uko ikibazo cy’isuku nke igaragara mu karere ka Gicumbi cyavugutirwa umuti, kuri uyu wa 04 Ukwakira, ubuyobozi bw’akarere bwasabye abaturage kumenya ko isuku ari isoko y’Ubuzima, bubabwira ko butifuza guhatira umuturage gukaraba nk’uko bwakunze kubikora bubafata bukajya kubakarabiriza ku biro by’akarere. Ikibazo cy’isuku nke cyakunze kuvugwa muri aka karere ka […]Irambuye
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo gikorera muri America gishizwe gushyiraho amabwiriza y’ikoranabuhanga, itumanaho n’isakazabumenyi (IEEE, Institute of Electrical and Electronics Engineers), ayo masezerano harimo ko u Rwanda ruzajya rugira uruhare mu mabwiriza agenderwaho mu bijyanye n’ubuziranenge uyu muryango ukoreramo, kandi ukazajya unafasha mu mahugurwa. Mu busanzwe u Rwanda rwagiraga ikibazo mu kugenzura ibikoresho […]Irambuye
Kabagamba Canisio ihagarariye IBUKA mu Karere ka Nyanza yabwiye Umuseke ko abacitse ku icumu bo mu murenge wa Mukingo, Akagali ka Mpanga, umudugudu wa Nyakabuye bababajwe no kubona Leta yigisha ubumwe n’ubwiyunge ariko hakaba hari abantu bakitwikira ijoro bagakora ibikorwa byo gushinyagura harimo, nk’ibyabaye byo gutwika indabo zari ku mva ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe […]Irambuye
Taliki ya 06-14 Ukwakira uyu mwaka u Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga izitabirwa n’abashyitsi barenga 1000 bazaturuka mu bihugu byasinye amasezerano ya Montreal ajyanye no kwita ku bidukikije. Muri iyo nama hazarebwa uburyo ariya masezerano yavugururwa agahuzwa n’uko ibintu biteye muri iki gihe. Muri iyi nama ngo hazigirwamo imbogamizi ibihugu bikize bihura na zo mu gushyira […]Irambuye