Digiqole ad

MINEDUC na MINAGRI bizakoresha miliyoni 10 Euro mu kuvugurura ubuhinzi

 MINEDUC na MINAGRI bizakoresha miliyoni 10 Euro mu kuvugurura ubuhinzi

Dr Celestin Ntivuguruzwa Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi/UM– USEKE

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Dr. Celestin Ntivuguruzwa yabwiye abitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku kwifashisha ubumenyi bufite ireme hagamijwe guteza imbere ubuhinzi n’iterambere muri rusange ko Leta y’U Buholandi yatanze miliyoni 10 z’ama Euro azakoreshwa mu kongerera abanyeshuri ubumenyi mu buhinzi bugamije gusagurira isoko. Aya mafaranga akaba azacungwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kongerera ubushobozi ibigo bya Leta.

Dr Celestin Ntivuguruzwa Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Uburezi/UM-- USEKE
Dr Celestin Ntivuguruzwa Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi/UM– USEKE

Aya mafaranga yatanzwe n’U Buholandi azafasha Minisiteri y’Uburezi gutegura integanyanyigisho yihariye igamije kuzamura ubumenyi bw’abanyeshuri muri za Kaminuza no mu bindi bigo by’amashuri kugira ngo bamenye guhinga bigezweho, umusaruro wiyongere haba imbere mu gihugu kandi abahinzi basagurire amasoko.

Dr Ntivuguruzwa yemeza ko ikibura mu Banyarwanda ari ukunoza ubumenyi mu mihingire kandi ngo integanyanyigisho nimara kunozwa bizatuma abanyeshuri bamenya guhinga bigezweho, babishishikarize abandi n’abahinzi bahugurwe kuri iyi mihingire bibagirire akamaro.

Umushinga witwa Strengthening Education for Agriculture Development ukorera mu Kigo cy’igihugu gishinzwe kongerera ubushobozi ibigo bya Leta (National Capacity Building Secretariat) uzafasha abagenerwabikorwa kumenya uko bahinga mu buryo butangiza ibidukikije no gucunga neza amazi.

Antonia Mutoro ukuriye NCBS avuga ko mu ishyirwa mu bikorwa ry’uriya mushinga bazakorana na za Kaminuza nka INES, IPRC, n’ibigo byigisha ubumenyi ngiro.

Yemeza ko hari abahanga bo mu Buholandi bazaza guhugura Abanyarwanda mu buhinzi bugezweho bityo ubumenyi bafite bukazifashishwa mu kuzamura umusaruro.

Dr Ntivuguruzwa yabwiye abanyamakuru ko ibi bizatuma umusaruro w’ibikorerwa mu Rwanda uzamuka haba mu buhinzi no mu zindi nzego z’ubukungu.

Gahunda ya ‘Made in Rwanda’ ngo izagerwaho ndetse no mu buhinzi, Abanyarwanda bagabanye ibyo barya biturutse hanze ahubwo boherezeyo ibyo basaguye kugira ngo binjize amadovize.

Mutoro ukiriye NCBS yasabye abafatanyabikorwa bose muri iyi gahunda kuzashyira hamwe imbaraga bagaharanira ko igerwaho kuko ifitiye Abanyarwanda akamaro mu gihe kirambye.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish