Mu mwiherero w’iminsi ibiri wahuje inzego z’Akarere ka Huye n’abafatanyabikorwa bako, bamwe muri aba bafatanyabikorwa bavuga ko imihigo y’umwaka w’2016-2017 igiye gushingira kuri Ndi Umunyarwanda kuko ngo ari wo musingi w’ibikorwa by’iterambere. Uyu mwiherero w’iminsi ibiri wahuje inzego z’Akarere, abikorera n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa bako, wabereye mu Karere ka Muhanga, izi nzego zivuga ko gahunda ya Ndi […]Irambuye
HABIMANA Claude wo mu mudugudu wa Kamugina akagari ka gahogo mu murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, yabwiye Umuseke ko hashize icyumweru kirenga, umugore we yaramucitse akaba akeka ko yajyanywe kugurishwa mu gihugu cya Uganda. HABIMANA avuga ko yashakanye na UWIRINGIYIMANA Denise mu 2011 bakaba bari bafitanye abana babiri, kandi mu buryo bwemewe n’amategeko […]Irambuye
Kuri uyu wa kane tariki 22 Nzeri, abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Central African Republic bambitswe imidari bashimirwa ubunyamwuga, discipline, no gukora neza akazi bashinzwe n’umuryango mpuzamahanga. Imidari Ingabo z’u Rwanda (Rwabatt3) ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye “United Nations Multidimensional Integrated Stabilisation Mission in Central African Republic […]Irambuye
Mu nama iri kubera mu Karere ka Muhanga, yahuje inzego zitandukanye nka Minisiteri y’Ubuzima, Intara y’Amagepfo n’uturere tuyigize, umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu karere ka Huye, Niwemugeni Christine yavuze ko hari umubare munini w’abaturage badafite ahantu bibaruje barimo abicuruza, n’abarwayi bo mu mutwe bateza Leta igihombo kuko iyo barwaye Leta ibavuza ntibishyure. Abarwayi […]Irambuye
Geoffrey Kagenza ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’umuganda ku rwego rw’igihugu muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, (MINALOC), yabwiye abitabiriye inama yahuje Transparency International Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo ko umusaruro ukomoka ku muganda ubazwe mu mafaranga ungana na 106.439.703 Rwf kuva watangira muri 2007. Igituma ibi bigerwaho ngo ni uko bikorwa ku bushake bw’Abanyarwanda bakubaka ibiraro, bagasana kandi bagahanga imihanda […]Irambuye
Abanyeshuri n’abarezi ku ishuri ryisumbuye rya Kirambo bemeza ko kuba umunyeshuri wese yatunga telefoni bishobora guteza ikibazo, haba mu myitwarire ye n’imikoreshereze yayo, ariko kuri iki kigo hashyizweho telefoni rusange aho umunyeshuri avugana n’ababyeyi be igihe biri ngombwa kandi agatelefona abashinzwe imyitwarire ye bamwumva. Ku ruhande rw’abanyeshuri ngo iyi telefoni yarabafashije kuko ntibakibirukana kubera ko […]Irambuye
*Hashize imyaka ibiri yujuje urwibutso rwaranatashywe ariko ntarishyurwa yose *Imbere y’abakozi atishyuye na banki yagujije yabaye bihemu *Avuga ko kenshi ba rwiyemezamirimo bagwa mu kibazo nk’iki bakitwa ba bihemu *Minisitiri w’Intebe aherutse kuvuga ibisa n’ibi aho ba rwiyemezamirimo bakwa ruswa batayitanga ibintu bikadindira Niyirora Jeseph, rwiyemezamirimo utuye mu karere ka Nyamagabe yatsindiye isoko ryo kubaka […]Irambuye
Bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside batujwe mu mudugudu wa Karuhinda uherereye mu kagari ka Nyakagezi, mu murenge wa Huye ho mu karere ka Huye, baravuga ko babuze aho barambika umusaya nyuma y’aho inzu bubakiwe mu 1997 zisaziye zikangirika. Aba barokotse Jenoside batishoboye, bavuga ko bari bagize amahirwe Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’Ishami […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu, i Kigali hateraniye inama y’ibihugu by’Afurika bihuriye ku byogogo (Bassin) bitandukanye bibarizwa mu muryango “Le Reseau Africain des organisms de Bassin (RAOB)”, biriga ku bijyanye n’imicungire y’amazi, hamwe n’imishinga y’iterambere. Ibihugu bihuriye ku kibaya/icyogogo (bassin) cy’uruzi rwa Nil n’urwa Senegal, biri mu Rwanda byungurana ubumenyi ku buryo bwo gucunga neza ibyo […]Irambuye
Ku itariki 01 Kanama 2016, mu igazeti ya Leta hasohotse itegeko rishya nº27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura risimbura Itegeko n°22/99 ryo ku wa 12 Ugushyingo 1999. Iri tegeko risa n’irizakemura impaka nyinshi mu bijyanye no gucunga imitungo y’umuryango, n’izungura. Nubwo ku rundi ruhande rishobora kuzateza ibibazo mu gihe abantu […]Irambuye