Digiqole ad

Gisagara: Mu nkambi ya Mugombwa, Impunzi zirasaba kubakirwa isoko

 Gisagara: Mu nkambi ya Mugombwa, Impunzi zirasaba kubakirwa isoko

Ngo aho bacururiza nta kigenda ndetse ngo iyo imvura iguye birangirika

Impunzi zo mu nkambi ya Mugombwa iherereye mu karere ka Gisagara mu murenge wa Mugombwa ziravuga ko kuba zitagira isoko, ari  kimwe mu bituma badatera imbere bigatuma bahora bahanze amaso ku mfashanyo, bakavuga ko bahawe isoko baribyaza umusaruro kuko hari abafite ubushake bwo gukora imishinga y’ubucuruzi.

Ngo aho bacururiza nta kigenda ndetse ngo iyo imvura iguye birangirika
Ngo aho bacururiza nta kigenda ndetse ngo iyo imvura iguye birangirika

Abakorera ubucuruzi mu nkambi ya Mugombwa bavuga ko kuba batagira isoko bakoreramo ubucuruzi bwabo bituma bahomba kubera kutabona isoko ryagutse rinafungurira imiryango ku bandi baturage.

Izi mpunzi ziyemeje gutungwa n’amaboko yazo, bavuga ko aho bacururiza muri iyi nkambi iyo imvura iguye ibicuruzwa byabo binyagirwa bikangirika.

Nyiraneza Nadine avuga ko iyo yacuruje neza abasha kubona amafaranga akambika umwana we na we akiyambika ndetse akagura n’ibindi biryo bitari impungure basanzwe bahabwa.

Ati ” Iyo ncuruje nkabona abakiriya usanga nsa neza ntandukanye n’impunzi zidacuruza, kuko mbasha kugura icyo nkeneye, ariko iyo izuba rivuye cyangwa imvura ikagwa nanjye mbihombereamo kuko byose birangirika.”

Kimwe na bagenzi be b’impunzi bakorera ubucuruzi muri iyi nkambi, bavuga ko baramutse bahawe isoko n’iyo ryaba ari rito ryabafasha bakiteza imbere mu buryo bufatika.

Minisiteri ifite impunzi mu nshingano ivuga ko hari ingamba zihari zo kubafasha mu kurushaho kwiteza imbere bashakirwa n’amasoko y’ibyo bafite.

Minisitiri muri iyi Minisiteri, Seraphine Mukantabana avuga ko hari gahunda yo  gubafasha izi mpunzi bahereye kuri aba batangiye gukora ibi bikorwa  mu rwego rwo kubafasha kwigira.

Ati ” Ibi byose ni bimwe muri gahunda dufite yo kubafasha, ariko icyo dushaka ni ukubaha amafaranga bakajya bagana amasoko abegereye, kandi aya mafaranga azajya abafasha kugura icyo bashaka.”

Iki kifuzo cyo guhabwa isoko, impunzi zakigarutseho ubwo Minisitiri Seraphine Mukantabana yasuraga inkambi ya Mugombwa, aho yanagejweho ibindi bibazo by’imibereho yabo muri iyi nkambi.

Ngo baramutse babonye isoko ryagutse bajya bacuruza kandi uburuzi bukagenda
Ngo baramutse babonye isoko ryagutse bajya bacuruza kandi uburuzi bukagenda
Minisitiri avuga ko hari icyo bagiye gukora
Minisitiri avuga ko hari icyo bagiye gukora kuri iki cyifuzo cy’impunzi

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/GISAGARA

en_USEnglish