Gisagara: Ubukene butuma impunzi zitwara inda zitateguwe
Urubyiruko rw’abakobwa b’impunzi zo mu Nkambi ya Mugombwa ruravuga ko kutagira icyo rukora no kutagira ubushobozi bwo kubona ibyo bakeneye, ari imwe mu mpamvu ituma umubare w’abatwara inda zitateganyijwe zikomeje kwiyongera muri iyi nkambi, bagasaba ko babona ubufasha hakiri kare.
Inkambi ya Mugombwa icumbikiye impuzi z’Abanye-Congo 18 000, ikomeje kuvugwamo ikibazo cy’abana b’abakobwa bakomeje guterwa inda zitateguwe benshi.
Aba bakobwa bavuga ko izi nda baziterwa no kuba ntacyo bagira cyo gukora, ndetse ngo n’ubukene burangwa mu miryango bakomokamo ntibuborahera, bigatuma bishora mu busambanyi.
Umwe mubakobwa babyariye muri iyi nkambi, yatubwiye ko ubuzima bubi babayemo aribwo bubatera gutwara izi nda.
Aragira ati “Ntabwo umuntu yakubwira ko ari bukugurire inkweto kandi wari wazibuze cyangwa ngo akwemerere amavuta maze wange ko muryamana, kandi ariho uteze gukura icyo ushaka, uremera wagira ibyago ugahita uhakura inda.”
Minisiteri ishinzwe Impunzi no guhangana n’ibiza (MIDIMAR) ivuga ko bari gushaka uburyo iki kibazo cyashakirwa umuti, urubyiruko ruri mu nkambi rugashakirwa icyo gukora.
Minisitiri ushinzwe Impunzi n’Ibiza Seraphine Mukantabana, avuga ko aba bana birirwa bicaye bagiye gushakirwa icyo bakora, ndetse bagashyirwa mu mashuri y’imyuga mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.
Yagize ati “Iki kibazo cyo kuba benshi batarabashije kwiga bakaba birirwa bicaye, ni imwe mu mpamvu zo guterwa izi nda. Turi gushaka uburyo bwo kubashyira mu mashuri y’imyuga, mu rwego rwo kubafasha kwirinda ibishuko biturutse ku mibereho mibi.”
N’ubwo aba bana bavuga ko ubukene bw’imiryango ari imwe mu mpamvu zo gutwara izi nda, ababyeyi bamwe bo bavuga ko hari n’abana bitwara nabi bidatewe n’ubukene.
Christine Ndacyayisenga
UM– USEKE.RW/GISAGARA
3 Comments
UBUHUNZI NABUBAYEMO MURI KONGO MUNKAMBI YA KABILA GASHUSHA NA NERA NARAHABAYE ARIKO UMWANZI ARAGAHUNGA PE NUKURI MUJYE M– USENGERA ABABANTU BARABABAYE CYANNNEEEE
Nukuri pe! Ntabuzima bwo kuba ishyanga” sha izonkampi uvuze zo zarinzima ugereranyije naho bano bavandimwe baba.
Mujye mubeshya abanyamahanga abakobwa twarabamenye ahubwo mwisubireho. Ntabwo gutwara inda z’indaro mubiterwa n’ubukene ahubwo ni uburara. Ubuse ko umukobwa iwabo bamwohereza ku ishuri bakamurihira minerval n’amafaranga yo kuba mu kigo, yarangiza akabirengaho akajya kwirwa yisambanira ndetse no kuba mu Kigo akabyanga akajya hanze, ubwo biterwa n’ ubukene? Abakobwa mugira irari, ububandi, gukura ibyinyo, kwiyandarika, kutareba kure, gukunda iraha, kwifuza ibirenze ubushobozi bw’ umuryango wawe n’ibindi (ushaka gusobanukirwa iby’imyitwarire idahwitse ya bamwe mu banyeshuri b’abakobwa azatemberere mu mujyi wa Ruhango azabibona). Mbese ko muvuga iby’inda zitifujwe ntimuvuge ikibazo cyo gukuramo amada bya hato na hato biri mu bakobwa bakiri bato? Kandi nyamara nabyo bifite ingaruka: ujya kubona ukabona umuntu ashatse umugabo ariko akamara imyaka n’imyaka yarabuze urubyaro! Simvuze ko bitabaho ariko muzarebe ko muri iyi minsi bitiyongereye ( ubwo nyine inda iba yaranyereye). Abamaman rwose nimufashe inkumi ziri hanze aha muzihwiture.
Comments are closed.