Digiqole ad

U Rwanda rwatangije Urwego rwo koroshya ubucuruzi ndengamipaka

 U Rwanda rwatangije Urwego rwo koroshya ubucuruzi ndengamipaka

Ni urwego ruzahuriza hamwe abafatanyabikorwa banyuranye mu kunoza ubucuruzi

Nk’uko biteganywa n’amasezerano ku bucuruzi mpuzamahanga yiswe “Bali Package” yasinyiwe i Bali muri Indonesia mu Ukuboza 2013, u Rwanda rwatangije kuri uyu wa gatanu urwego rushinzwe koroshya ubucuruzi ndengamipaka. Uhagarariye Umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi yatangaje ko u Rwanda ari urwo gushimirwa umuhate n’ubushake mu kunoza no koroshya ubucuruzi.

Mu muhango wo gutangiza uru rwego kuri uyu wa gatanu
Mu muhango wo gutangiza uru rwego kuri uyu wa gatanu

Amaserano ya “Bali Package” yasinywe n’ibihugu 189 ku isi, arimo ingingo iteganya ko buri gihugu gitangiza urwego rwacyo rwo koroshya ubucuruzi mpuzamahanga no kugabanya imipaka (barriers) mu bucuruzi, akaba yarasinyiwe mu nama ya cyenda y’Abaminisitiri babishinzwe itegurwa na World Trade Organization yaberaga i Bali muri Indonesia mu Ukuboza 2013

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba afungura uru rwego yatangaje ko ruzaba ingenzi cyane kuko n’ubundi u Rwanda rusanganywe muri gahunda yabyo ibijyanye no koroshya ubucuruzi mpuzamahanga.

Gushyiraho uru rwego mu bihugu byinshi byayasinye ngo ntabwo birakorwa kuko hari abatarumva neza akamaro k’igihe kirambye k’aya masezerano.

Uru rwego rwitwa “National Trade Facilitation Committee” ruha abacuruzi bo mu Rwanda by’umwihariko n’abo mu karere muri rusange amahirwe yo gucuruza mu buryo burimo umudendezo.

Ruzareba niba ntabahohoterwa, niba amategeko akurikizwa kuri za gasutamo, niba inzego z’imisoro n’iz’umutekano bidahohotera abacuruzi mu bucuruzi bukoresha inzira yo k’ubutaka, mu kirere no ku nzira yo ku mazi.

Céline Bacrot wari uhagarariye Umuryango Mpuzamahanga w’ubucuruzi (WTO)  muri aka karere ufite ikicaro i Arusha muri Tanzania yabwiye abanyamakuru ko bazakomeza gufasha u Rwanda gushyira mu bikorwa aya masezerano n’imikorere myiza y’uru rwego rushya.

Yemeza ko u Rwanda rukora neza cyane mu koroshya ubucuruzi rwubaka ibikorwa remezo nk’imihanda runasana ishaje, mu koroshya igihe kwandikisha business bimara no gushyiraho amategeko arengera abacuruzi, hakiyongeraho n’umutekano.

Uru rwego rwagiyeho ruzahuriramo abafatanyabikorwa bo mu nzego zifite aho zihuriye n’ubucuruzi nk’urwego rw’abikorera, Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, Minisiteri y’ibikorwa remezo, umutekano, n’izindi.

Kugeza ubu ubucuruzi bukoresha inzira yo k’ubutaka buhura n’imbogamizi zirimo gukererezwa ku byambu, imihanda itameze neza cyane, gupima ibiro by’imizigo bya hato na hato  n’ibindi, ibi ngo bikazoroshywa binyuze mu mikorere y’uru rwego rushya.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda Emmanuel Hategeka avuga ko uru rwego rwitezweho byinshi mu kunoza ubucuruzi mpuzamahanga
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda Emmanuel Hategeka avuga ko uru rwego rwitezweho byinshi mu kunoza ubucuruzi mpuzamahanga
Minisitiri Kanimba yasabye abarugize gukoresha ubwenge n'umuhate mu kuzuza inshingano zabo
Minisitiri Kanimba yasabye abarugize gukoresha ubwenge n’umuhate mu kuzuza inshingano zabo
Ni urwego ruzahuriza hamwe abafatanyabikorwa banyuranye mu kunoza ubucuruzi
Ni urwego ruzahuriza hamwe abafatanyabikorwa banyuranye mu kunoza ubucuruzi

Photos ©Jonas Muhawenimana

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

 

1 Comment

  • Ngaho nibahere ku ihurizo ry’u Burundi rwafunze ubucuruzi n’u Rwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish