Digiqole ad

Muhanga: Umugore byavuzwe ko ‘yiyahuye’, umugabo we arakekwa ko ari we wamwishe

 Muhanga: Umugore byavuzwe ko ‘yiyahuye’, umugabo we arakekwa ko ari we wamwishe

Nyuma yo gushyirwa mu majwi n’abaturage cyane, Charles Rwirangira ari mu maboko ya Polisi akekwaho kwica umugore we, hanyuma akamushyira mu mugozi ngo bazavuge ko yiyahuye.

Kuwa kabiri twabagejejeho inkuru y’urupfu rwa Jeannette Murekatete w’imyaka 45 bivugwa ‘yiyahuye’.

Nyuma y’uko urupfu rwe rumenyekanye, abaturage bakomeje gutanga amakuru ko Jeannette Murekatete ashobora kuba atariyahuye, ahubwo ashobora kuba yarishwe n’umugabo we kuko ngo yari yaramuhahamuye, kuko yamukubitaga cyane akahukana, ariko kubera urukundo rw’abana be akagaruka.

Bakavuga ko bitabatungura abaye yaramwishe kuko n’ubundi yari yarakatiwe n’Inkiko Gacaca igifungo cy’imyaka 12, nyuma yo kwemera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ngo yari amaze nk’imyaka itatu afunguwe.

Ku rundi ruhande, Rwirangira yari yabwiye Umuseke ko nta kibazo kidasanzwe yagiranaga n’umugore we, ndetse ko nta makimbirane bagiranaga ku buryo nawe kwiyahura kwe byamutunguye cyane.

Gusa, akavuga ko muri iyi minsi umugore we yagiraga kwigunga cyane, agasa n’ufite ikibazo, bamubaza ntabasubize, ndetse ngo yamujyanye kwa muganga i Kabgayi bamubwira ko afite ibibazo mu mutwe bidakomeye, bamuha ibinini ngo n’ubu yari akibinywa.

Police mu iperereza ryayo, ngo yasanze hari ibimenyetso bigaragaza ko Jeannette Murekatete atiyahuye ahubwo yishwe anizwe, ihita ita muri yombi umugabo we Charles Rwirangira.

Rwirangira ubu afungiye kuri Station ya Police ya Nyamabuye, kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, arakekwaho kwica umugorewe. Mu gihe n’ubundi ngo iperereza rigikomeje.

Vedaste Habinshuti, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe uyu muryango utuyemo yemeje ko Rwirangira ari mu maboko ya Police.

Habinshuti yabwiye Umuseke ko hari amakuru agaragaza ko uriya mugabo ashobora kuba ariwe wanize umugore we, maze akamumanika mu rwego rwo kwerekana ko yiyahuye.

Avuga ko amakuru bahawe n’abaturage yemeza ko Rwirangira watwaraga abagenzi mu modoka (taxi man) mu mujyi wa Muhanga, atari asanzwe ataha ngo ajye kurya murugo saa sita, ariko uwo munsi ngo yari yatashye saa sita.

Abana bavuye ku ishuri basanga inzu irafunze, nyuma bafunguriwe basanga umurambo wa nyina uri munzu imbere umanitse.

Uyu mugabo ukekwa kandi ngo yitwaye nabi ku kiriyo, ku buryo hari n’ubwo yakingiranye abantu bari baje ku kiriyo.

Kugeza ubu abana babo bane bari mu nzu ya bonyine, baritabwaho n’umukuru muri bo wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye.

Elisee MUHIZI
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Very sad,kabisa

  • Buriya Polisi ifite ibindi bimenyetso bidatangazwa kubw’iperereza, ariko bibaye ari ibivuzwe hejuru aha mu nkuru byaba bijegajega kabisa.
    #Justthinking

  • Ye data weee!!!Erega ba rukarabankaba ntabwo babiretse!!!Gusa abagore dukwiye kumenya ubwenge umugabo yagukubita 1,2,3 ukamuhunga byashoboka abana ukabajyana cg se ukajya kubasura nabwo uherekejwe!!!Icyo maze kubona abagore bose bicwa n’abagabo biba byarabanje guca amarenga bakazira kubizirikaho!!RIP wa mubyeyi we!!Birababaje kandi Nyagasani azaguze mu biganza bye!

  • Mumbarize bwisige Ko ibyaha se umubyara yakoze Ko bibazwa bwisige? Muzaba mukoze.

  • Rest In Peace My Sister .Ndakwibuka Utwitaho Nkabasaza Bawe Twiga I Shyogwe Muri Za 90 Imana Ikwakire mubayo

    • Byihorere muvandi!! ntazatuva mumitima rwoese uyu mu maman wari imfura cyane!! duhombye umubyeyi hano i Shyogwe.

  • uhakana ubucuyi bwa karori azaze abaze abaturage bo mui centre ya kinini baturanye.ngo nta gaciro uba ufite imbere ye mu gihe utigeze ufungirwa gukora génocide.ubutabera bukore akazi kabwo.ba rumenamaraso bakanirwe urubakwiye.jeannette imana imwakire

  • ejo uzumva yatanze inote bakamurekura agahitana abandi

  • Niko uhakana ko karoli arumugome aringegera isize irangi ry’umukara aazakore igerageza amuzane amuhagarike muri centre namara iminota ibiri atarahera umwuka azangaye!! Niko iyi ngegera itanaguha lift ngo nuko utafunzwe ayo namagambo amuva mukanwa !!! agahinda yateye nyakwigendera amuraza munsi yigitanda amukubita inkoni zarabaye nka kile mugitondo sasita nanijoro nukuli Jeannette ntituzakwibagirwa mama wabashomeri ariko Mana ntawasonzaga uhari ariko Mana nagereza ntayikwiye kuko arayimenyere kereka uwamutuzanira tukamugira ikimuga kimwe kitabasha no kwicara hasi!! wowe uvuze ngo azatanga cash navamo azashake ahandi ajya gutura kuko ntaniminota 5muhaye ajyeze mwicentre murakoze kndi our mother ruhukira mumahoro turabizi ko ijuru ryakwakiriye nubwo tutakuririmbiye abamalayika bakuririmbiye baturusha amajwi neza kndi aho uri udusabire

  • nkurikije ibivugwa ko hari ibimenyetso bifatika bihari
    1 ntiyatahaga kumannywa none yaratashye aje kwica umugore asubirayo
    2 wasanga uko kwigunga byaratewe nuko yamuhozaga kunkeke kandi wasanga yari yanamubwiye ngo amuvire mu rugo cyangwa amwice bigatuma yigunga
    3 uburyo yitwaye kukiriyo bigaragaza ko yari abyishimiye bigatuma akingirana abantu baje kumutabara

    none rero ubutabera bukore akazi kabwo,akatirwe urumukwiye,interahamwe we !!!!! bica nabo bashakanye bakabyarana koko!ko bavugaga ko bica abao badahuje ubwoko ngo babashatse batabitekerejeho,uyu we ntibari bahuje ubwoko?zikunda kwica zo gatsindwa puuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuu.

  • niko kalori akinga iyo nzu ye ngo abatabaye tutamwiba ubwo nabwo si uburura?? Niko ashinyagurira abana be abima isukali ngo banywe igikoma akabatuka ngo nibakinywere aho ntitwari duhari?? arinda avuga ngo Mama izere yari arwaye mumutwe hari uwari nabura yaramubonye munzira ariramo nikijumba?? Niko nihe mwabony umuntu wiyahuje jmugozi amaguru agakandagira hasi?? amaso ntayakanure?? ntazane urufuzi?? yaramunize aramumanika nigishake kibyemere nikigome nubundi cyajyaga ngo kimubwira ngo siwe wa 1. uyu mudamu ukuntu yakugemuriye akakwirukaho ufunze agakora ibishoboka akarera abana atagurishije na metero imwe Ku isambu yawe nubugome wamukoreraga Imana izabikubaze iteka RIEP Jeannette tuzahora tukwibuka

  • Rip

  • Mana koko ko waturemye hakaba abigira ibisimba.icyo gisimba gikurikiranwe.

Comments are closed.

en_USEnglish